Igitekerezo: Ese umukobwa afashe iya mbere akabwira umusore ko amukunda byakwangiza iki?

Ubusanzwe bimenyerewe ko mu muco nyarwanda nta mukobwa uba ari we utangira asaba umuhungu urukundo. Ariko aha nkibaza icyo byaba bitwaye umukobwa ari we ubaye uwa mbere kubwira umuhungu ko amukunda.

Usanga umukobwa n’iyo yaba yakunze umuhungu ate, we agomba kwiyumanganya agategereza ko umuhungu ari we uzatera intambwe akamusaba urukundo. Akenshi umukobwa agaragaza ibimenyetso byakwereka umuhungu, cyangwa n’abandi bose ko umukobwa yaba akunda uwo muhungu. Ariko akaba atatinyuka ngo amwegere abimubwire.

Kuba umukobwa atabwira umuhungu ko yamukunze kandi bigarukwaho n’ingeri zose, aho ubona bahurira mu kuba bidafite igisobanuro ndetse bigaragara nabi, kubona umukobwa ari we usanze umusore bwa mbere akamubwira ko amukunda, ndetse akanamusaba na we ubushuti, bugamije ko bazabana nk’umugabo n’umugore.

Ibi wumva binafata intera ndende aho abantu bakuze bo bakumvisha ko ibyo bintu byaba ari ubukunguzi, kubona umukobwa asanze umuhungu, ndetse n’abahungu benshi bakakumvisha ko n’iyo mu busanzwe yabaga yaranabonaga uwo mukobwa ko yamukunda, ateye intambwe ya mbere yamuhungira kure kuko yaba yumva hari ikindi kibyihishe inyuma atari urukundo gusa. Bati “Ese ubwo tugeze mu rugo uwaba umugabo yaba nde hagati yacu twembi?”
Mu by’ukuri njye numva bishoboka cyane ko umukobwa na we yakunda umuhungu, akanabimubwira nyuma uwo muhungu na we akabyakira kandi urukundo rwabo rukazakomera rugashora imizi.

Urukundo ubundi rushobora guhera mu muntu umwe noneho uwo rwahereyeho akaba ari we urusangiza mugenzi we. Uko iminsi igenda ishira, urukundo rwabo rugakomera. Rero ntaho numva ihame ry’uko mu muhungu ari we urukundo rugomba gutangiriraho iteka. Mu gihe kandi rwahereye ku mukobwa, sinumva impamvu yakwiyumanganya ngo ntiyemererwe gusaba umuhungu urukundo.

Ese ubwo uwo mukobwa akunze uwo muhungu akicecekera, uwo muhungu noneho yakunda akikundira undi mukobwa akaba ari na we abibwira, uwo mukobwa koko ntahora yicuza icyamuteye kutabwira uwo muhungu ko amukunda? Kandi nyamara ugasanga iyo amusangiza mbere ko amukunda bari kugirana ibihe runaka noneho uwo muhungu na we akamukunda noneho uwo mukobwa akagira ibyo byishimo byo kubana n’uwo yakunze.

Ubundi njye nemera ko urukundo rugira imbaraga nyinshi. Kandi no kuruhisha akenshi ntibyoroha. Ku bw’izo mpamvu rero bituma rugutamaza n’ubundi umuhungu ukunda akajya abibona ko umukunda, kandi utarafashe umwanya ngo ubimubwire ko umukunda.

Numva njye ku giti cyanjye kuba twemera ko umukobwa ari ikiremwa gishobora gukunda. Numva no gufata iya mbere yakunze umuhungu akaba yabimubwira ntacyo byaba byangije.

Kandi mpamya ko kuba umukobwa ari we wasaba umuhungu urukundo, ari urukundo nyakuri amufitiye, atari izindi nyungu runaka amushakaho, ndahamya ko bitazagira ingaruka mbi mu muryango wabo, ahubwo bazagira urukundo ruhamye, cyangwa byanakwanga, bikanga ubwo bafite ibindi bananiranywe kumvikanaho, ariko bidafite aho bihuriye n’uko ari umukobwa wateye intambwe ya mbere ngo abwire umuhungu ko amukunda.

Reka nsoze mbifuriza umunsi mwiza w’abakundana ku baba bizihiza umunsi witiriwe Mutagatifu Valentin (Saint Valetin).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akenshi jye mbona nkatwe mu Rwanda biva kumuco,ariko ubundi ntakintu kidasanzwe kuba we yabimubwira.ubundi akenshi bikanajyana niterambere aho ISI IBA igeze,murabizi hahindutse ibintu byinshi

Maurice yanditse ku itariki ya: 14-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka