Igitekerezo: Kuki abantu bahuza ubukuru n’ubwenge kandi n’abafite buke bakura?
Abantu benshi bakunda guhuza kuba umuntu ari mukuru mu myaka no kuba afite ubushobozi bwo kugira umuntu inama nziza cyane cyane abatoya. Nyamara ibi naje gusanga ntaho bihuriye kuko n’abantu bafite ubwenge buke bajya bakura mu myaka.
Ibi ni ibintu bihurirwaho n’abantu benshi yaba abakuru ubwabo cyangwa bamwe mu batoya, aho baba bakumvisha ko inama y’umuntu mukuru iba ariyo yo gukurikizwa, kuko bahita babihuza n’ubwenge, bati” Ni mukuru inama akugira nizo zo”. Nyamara njyewe namaze kubona ko ibi ntaho bihuriye kuko umuntu niba yarabyirukanye ubwenge buke ntabwo buzaza ngo ni uko yagize imyaka myinshi.
Ibi kandi bigaragara cyane, aho umuntu mukuru ashobora kuba arimo kuganira n’uwo arusha imyaka cyane cyane urubyiruko, uyu yamubwira nawe uko abyumva rimwe na rimwe bitandukanye n’ibyo uwo mukuru arimo kumubwira, ukumva arimo kumwumvisha ko ibye aribyo bifite ishingiro agendeye gusa ko amurusha imyaka, cyangwa bamwe bakamucecekesha bati “Umukuru ni umukuru, aba azi ibyo arimo kuvuga kandi nibyo biba ari byo.”
Ubusanzwe mpamya ko habaho abantu bagira ubwenge butari bwinshi, cyane cyane iyo bigeze mu gusesengura cyangwa kugira undi muntu inama, mbese si impano ya buri muntu, ariko hari aho bigera ukumva iri kamba baryambitse buri muntu gusa bagendeye ku myaka, nyamara wajya gusesengura neza, ugasanga uyu muntu arushwa ibitekerezo n’inama nzima n’umuntu muto, rwose badafite aho bahuriye mu myaka.
Mpamya ko umuntu uko yavutse n’uko yabyirutse iyo akomeza kwiyongera imyaka, ibyo afite agenda akurana nabyo. Ahubwo numva uwabyirutse afite ubwenge buke noneho bukomeza kuba buke cyane, ku buryo uko imyaka igenda yiyongera noneho bihuhukira rimwe bukaba buke kurushaho. Numva nta muntu bari bakwiye kumva ko ibyo avuga byose aribyo bifite ishingiro, gusa kuko ari mukuru.
Njyewe numva ubukuru ari kimwe noneho n’ubwenge kikaba ikindi. Umuntu muto ashobora kuba yagira umuntu inama kandi nziza, cyangwa agasesengura ibintu ku buryo bwumvikana cyane rwose, kurusha umukuru ufite imyaka myinshi udafite ubwo bushobozi. Icyakora wenda ari ugusangiza abantu ubunararibonye noneho buri wese akaba yakwihitiramo ibyo afata n’ibyo areka birashoboka, bitewe n’imyaka amaze ku isi. Naho kujya inama no gukora isesengura bijyana n’ubushobozi ntibihwana n’imyaka gusa.
Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Baravuga Ngo "IGI ryahannye inyoni bitangana " .
Birakwiye ko duha agaciro INAMA cyangwa igitekerezo cy’umuntu bidashingiye ku myaka umuntu afite.
Murakoze 👊