Igitekerezo: Ese amashusho yitwa ay’urukozasoni arebwa na nde ko ntawe ubyemera?
Umubare munini w’abantu bagaragaza ko batajya bareba ayo mashusho yitwa ay’urukozasoni, nyamara wareba hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ugasanga ayo mashusho arebwa n’umubare munini cyane. Ibintu byatumye nibaza mu by’ukuri abayareba.
Abantu benshi iyo bahuriye kuri iki kiganiro usanga banenga abantu bakora ndetse n’abareba aya masusho, bakerekana ko nta burere bafite, ndetse bamwe bayakubita amaso bari kumwe n’abandi ukumva baracyashye ngo “Toka satani”, mbese berekana ko ari ibintu bidakwiye kurebwa, ndetse no gushyirwa ahagaragara.
Ariko nyuma y’iyi myifato yose n’uburyo ayo mashusho bigaragara ko arebwa cyane, mpita nibaza mu by’ukuri abantu bayareba abo ari bo.
Ubundi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bagira uburyo bagaragaza abantu barebye amashusho yashyizweho. Ayo mashusho rero iyo aba yashyizwe hirya no hino umubare w’abayarebye uba uri hejuru cyane, unakurikije n’abareba andi asanzwe. Icyakora naho uba ubibona ko mu bayarebye nta washatse ko hari uwamenya ko yayarebye, kuko abenshi ntibagira icyo bavugaho (Yaba likes, dislike, comments), cyakora gake hari ubwo ubona hari uwayasangije abandi.
Hari n’umubare muto ushobora kugaragaza ko uyareba, bitewe n’imbuga bahuriyeho n’abandi bantu, bakaba bazana ayo mashusho bakayabasangiza, ibintu bikurura ahanini amakimbirane, abantu bari gucyaha uwo wazanye ayo mashusho ahongaho, ndetse bamwe binabaviramo kwirukanwa kuri izo mbuga bagasiba n’ayo mashusho.
Nyamara urebye neza usanga n’abasiba ayo mashusho akenshi baba bamaze kuyareba, kuko iyo uhise ureba umubare w’abayarebye mbere y’uko ashyirwa kuri urwo rubuga n’umubare uhise wiyongeraho muri ako kanya, usanga wenda kungana n’abari kuri urwo rubuga.
Ibi kandi sinavuga ko hari umuntu ujya gufungura aya mashusho ngo ayarebe atamenye ibyo aribyo, kuko amashusho ahita agaragara aba yerekana ibirimo. Ikindi n’umutwe w’amagambo baba bahaye ayo mashusho uba ugaragaza neza ibiyarimo bakangurira umuntu kuyafungura akayareba. Ibi bisobanuye rero ko ujya gufungura ngo ayarebe aba yabihisemo akabifatira umwanzuro, n’ubwo abenshi bataba bashaka kubyemera ko bayareba.
Numva rero abantu benshi bari bakwiye kwicecekera, ntibirirwe bacyaha cyangwa banenga abarebye ayo mashusho kuko bo babyemeye, cyangwa babigaragaje ko bayareba kuko abayarebera mu bwihisho aribo benshi.
Kuba amatsiko yawe yakubwira kureba ibiri mu mashusho runaka, ndumva ari ibintu bisanzwe, cyane ko abenshi banayareba kubera impamvu zitandukanye, bamwe harimo no kugira ngo babone aho bahera bigisha abantu, ariko bazi ibiri hanze aha.
Yego birashoboka ko byatera umuntu isoni kuba yavuga ko yarebye ayo mashusho bitewe n’impamvu iyo ari yo yose yaba yatumye ayareba. Ariko numva aho kugira ngo ujye hariya uvuge ngo nta muntu muzima wareba aya mashusho, kandi nawe uzi neza ko iyo uri ahiherereye uyareba, ibyiza wakwicecekera ku kijyanye n’iyi ngingo ntugire icyo uvuga.
Reka nsoze nvuga ko ku bwanjye mbona aya mashusho arebwa n’abantu benshi bo mu ngeri zitandukanye, gusa abenshi bayarebera ahiherereye kuko bataba bivuza ko hari uwamenya ko bayareba.
Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana yanjye Youyou arabaza ibyazi nka mwarimu, abantu benshi bareba ayo mashusho kandi tuzahindure inyito ntabwo ari urukozasni si umwanda kuko ni ibikorwa bibaho ku bandu bose keka abarwayi.Byantangaza niba umunyamakuru nka Youyu ibikorwa nkibi bitamureba ngo abigirire amatsiko anabyitabire ku myaka ye ndetse nundi yaba agomba kujya kwa muganga.Ibi ni bimwe mu bigize ubuzima bwa muntu ndetse n’abagororwa bagiye guhabwa uburyo bibageraho. Imibonano mpuzabitsina ntabwo ari urukozasoni ndabihakanye Pe! Gusa bisaba ikinyabupfura.
Porno irebwa n’abantu millions nyinshi cyane.Noneho byaroroshye kubera ko ushatse wese ayirebera kuli telephone ye.Gusa porno isenya ingo nyinshi kandi igateza ubusambanyi.Hari abashakanye babanza kuyireba mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.Ibyo ntacyo bitwaye.Bituma babishaka.Ikibi ni ukureba porno ugamije ubusambanyi.Icyo ni icyaha kizababuza kubona ubuzima bw’iteka.
Aho uri beshya kuko kuyareba birabata cyane cyane Ku bagabo Ku buryo aba atakigira ubushake keretse gusa arebye porn.
dusigasire umuco wacu twirinda kwiyandarika