Ubu intero n’inyikirizo ihari mu Banyarwanda hirya no hino ni uko ubukene bumeze nabi kubera Covid-19, ku buryo benshi bagaragazaga ko uretse no kubona ubushobozi bwo kwizihiza iminsi mikuru ahubwo no kubona ibyangombwa by’ibanze ari ingume. Nyamara iyi minsi mikuru yatumye mbona nta gikuba cyacitse nk’uko bivugwa.
Maze igihe kitari gito ngenda numva abantu aho bahuriye bavuga ko nta mukobwa w’igikara ukiba mu Mujyi wa Kigali. Aha muri make iyi mvugo iba ishaka gusobaura ko abakobwa n’abagore hafi ya bose bisize amavuta abahindura uruhu, abari ibikara baba inzobe, ku buryo bigoye kubona umugore w’igikara.
Ibi ni ibintu maze kugenzura kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’igihe abahanzi baba baganira, aho abakobwa benshi baririmba indirimbo za Kinyarwanda bavuga ko umuririmbyi bafatiraho urugero cyangwa icyitegererezo ari Kamaliza.
Nibaza impamvu abakobwa benshi b’Abanyarwandakazi kugira amabere manini babifata nk’ipfunwe, nyamara kugira ikibuno kinini bakabifata nk’ishema kandi zose ari ingingo zigize umubiri w’umuntu.
Nibaza impamvu umusore cyangwa inkumi iyo bamaze gushaka, undi muntu kuba yamubwira ngo ni mwiza bihinduka ikibazo, yaba kuri ba nyir’ubwite cyangwa n’abandi babareba cyangwa babumvise muri rusange.