Igitekerezo: Hari abagabo bitiranya ubugwaneza bw’umugore n’imibonano mpuzabitsina

Bamwe mu bagabo b’Abanyarwanda bibeshya ko iyo umugore cyangwa umukobwa yamufashe neza, akamuganiriza amusekera, akaba yewe yanamusura, ubwo biba byarangiye ku buryo no gukora imibonano mpuzabitsina byaba ari ibintu byoroshye cyane.

Ibi ni ibintu bigaragara cyane, ku buryo yaba abareba uko uyu mugabo n’umugore babanye, abenshi baba bishyiramo ko byanze bikunze buriya bakora imibonano mpuzabitsina. Yaba n’uyu musore umukobwa aganiriza neza, ahita yiyumvisha ko ubwo n’imibonano mpuzabitsina igihe azayishakira biba ari ibintu byoroheje.

Birashoboka cyane ko umugabo n’umugore cyangwa umusore n’inkumi baba bafite ahantu bahurira, bagahuza imico yabo ku buryo umugore yakwiyumvanamo n’umugabo, baba bari kumwe akisanzura akamuganiriza neza ubona afite akanyamuneza, ku buryo binabaye ngombwa yanamusura bitewe n’impamvu imwe cyangwa iyindi, nyamara ibi akabikora yumva ari ubushuti busanzwe. Ariko ikibabaje ni uko abagabo benshi ibi bahita bumva babihuje n’imibonano mpuzabitsina. Niyo yaba ataratinyuka ngo amusabe ko bayikora, aba yumva abiha amahirwe arenga 90% yuko namusaba undi azahita yemera.

Birashoboka cyane ko umukobwa cyangwa umugore yakwiyumvamo, cyangwa akisanzura k’uwo badahuje igitsina, nyamara ibi bikaba ari mu buzima busanzwe cyangwa mu kazi gasanzwe, iby’imibonano mpuzabitsina bitarimo.

Aha ni ho ugira utya ukumva abantu bari inshuti koko buzuzanya mu buzima busanzwe bitewe n’aho bahurira cyangwa n’ikibahuje, umugabo kubera ukuntu yahoraga yitiranya uku kwisanzura ku mukobwa no kumuganiriza neza akabihuza no kuba yakwemera ko bakora imibonano mpuzabitsina byoroheje, undi yamuhakanira ugasanga aratunguwe bikanabangamira undi mubano bari bafitanye mbere, kuko aba yarihaye wenyine icyizere kiri hejuru.

Ku bwanjye numva ikintu kijyanye n’imibonano mpuzabitsina ari ikintu kigari cyane, ndetse abantu badahuje ibitsina ntabwo kumenyana kwabo biba biganisha gusa ku mibonano mpuzabitsina.

Abantu hanze aha bagira ibintu byinshi bibahuza, kandi uwagira Imana yakorana n’umuntu bahuza kuko bitanga umusaruro mwinshi. Numva nta mpamvu umuntu yakwimunyamunya kugira ngo atisanzura ku wundi, ngo hato badahita babihuza n’imibonano mpuzabitsina.

Erega hari n’abo wumva, ngo ese ubwo umugore wa kanaka cyangwa umugabo wa kanaka ubwo ni gute buzura n’uriya muntu cyangwa bari inshuti! Ibi ni ibintu bisanzwe ntabwo kwiyumvanamo cyangwa gusabana na kanaka cyangwa nyirakanaka bihita bisobanura ko bikurikirwa n’imibonano mpuzabitsina.

Nemera ko imibonano mpuzabitsina ari ikintu gitegurwa mukabyumvikanaho nk’abantu bakuru bitewe n’impamvu mwembi mwumvikanyeho. Ariko rwose ntabwo ugomba kwiyumvamo ko nyirakanaka byanze bikunze bitewe n’ukuntu ubona mubanye neza bihita bihuzwa no kukwemerera imibonano mpuzabitsina.

Wazatungurwa cyane ndetse bikanangiza umubano wanyu, utinyutse kumusaba ko mwagirana imibonano mpuzabitsina akagukurira inzira ku murima akubwira ko agufata nk’inshuti isanzwe cyangwa musaza we, iby’imibonano mpuzabitsina bitashoboka.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese uriregura ku myitwarire yawe cg? Ikiriho nuko guhuza umugabo numugore ni ngo guhuza peteroli numuriro,ningombwa umuriro ugomba kwaka kuko niko baremye;nahubundi niba uziyuko afite uwo bashakanye ntugomba kumumenyera cyane,ugomba kugira aho ugarukira.ngayo nguko

Raoul yanditse ku itariki ya: 23-01-2022  →  Musubize

Reka nkunganire.Guhuza urugwiro n’uwo mudahuje igitsina,si bibi.Ariko uzarebe,iyo umugabo agukinishije nawe ukirekura ugasamarana nawe,nta kabuza "aragutereta".Iyo wirinze gukina nawe,atinya kugusaba ko muryamana.Iyo ugiye kumusura iwe,haba hali chances nibuze 80% yuko agusaba ko muryamana,wakanga agakinga urugi,akagufata ku ngufu.Kubera ko uba wamwishyiriye.Uko byagenda kose,gusambana ni icyaha kizabuza ubuzima bw’iteka muli paradizo abantu millions na millions.Umukristu nyakuli wese yirinda gukora ibyo Imana itubuza.Niho ataniye n’abandi bantu bible yita "ab’isi" Imana izarimbura ku munsi wa nyuma.

ruremesha yanditse ku itariki ya: 23-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka