Igitekerezo: Ese umwe mu bashakanye ameseye undi utwenda tw’imbere byangiza iki?
Nyuma yo kumva umugabo wameseye umugore we utwenda tw’imbere yitwa inganzwa, naho umugore bikitwa kumuhohotera, naje kwibaza icyo byaba byanginza kuba umwe yamesera undi utwo twenda.
Iyo tuvuga utwenda tw’imbere akenshi ni iyo twita (Amakariso, amasutiye ku bagore n’amasengeri ku bagabo), ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigomba kugirirwa isuku cyane. Ariko abantu benshi bakunda kugaragaza ko ari umwambaro ugomba kugirirwa isuku na nyirawo bwite, noneho babona umugabo cyangwa umugore umwe ayimesera mugenzi we bikagaragara ko ari ikibazo.
Nyamara utu twenda nitwo dukunda kugaragazwa ko byaba ari ikibazo, ariko undi mwenda bikagaragara ko byo ntacyo byaba byanginje, (N’ubwo nabyo hari igihe iyo ari umugabo waba uri kumesera umugore we bamwita inganzwa!) Ibi nyuma yo kubyumvana abantu batandukanye, nibajije ukuntu ibintu umuryango wiyumvikaniye ndetse na banyirubwite ntacyo bibatwaye, ariko bikaza kubangamira ba nyiri kubibona gusa.
Akenshi aya ni amakuru atangwa n’abantu bitwa ko ari aba hafi muri uwo muryango, kuko muri rusange ni imyenda ikorerwa isuku ahantu hatari ku karubanda, ubwo abagenda muri urwo rugo cyangwa abarubamo babibonye bakajyana amakuru bati "Umugabo wa hariya ni inganzwa amesera umugore we utwenda tw’imbere, cyangwa umugore wa hariya yaragowe, aratotezwa ni we umesera umugabo we utwenda tw’imbere.
Ubundi buri muryango ugira ubwumvikane bwabo, bagira uburyo bahitamo kubana no gufashanya ndetse no kwubahana, ku buryo kumesa utwenda tw’imbere ku bwanjye yaba umugabo watumesera umugore cyangwa umugore akatumesera umugabo ari ibisanzwe. Nta kiba kidasanzwe ni kimwe n’uko banafashanya mu bindi byose.
Hari nk’abahitamo no kugenda babika utwo twenda mu kantu (Batumbitse mu mazi n’isabune) kubera uko bitegura bihuta mu gitondo bagiye mu mirimo yabo, noneho umunsi wo kuruhuka umwe muri bo akaba yadufata akatumesa mu gihe undi ari gukora ikindi. Ku bwanjye mba mbona ntacyo byanginza pe, ku buryo ababireba baza kubishakamo ikibazo.
Abashakanye uretse n’utwenda tw’ibanga n’iyo myanya y’ibanga baba bayiziranyeho ku buryo numva ntacyo byaba byanginje, cyangwa ngo umwe byitwe kuganzwa mu gihe undi byitwa gutotezwa, gusa kubera gufashanya. Byakwitwa ikibazo mu gihe umwe yaba abikoreshwa ku gahato, naho igikorwa ubwacyo njyewe nta kibazo nkibonamo.
Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntakintu bitwaye byose nimyumvira yabantu
Najye niko byumva arko kumugabo ntibiba bigaragara neza pe
Mubyukuri ntacyo byangiza ahubwo kutabikora nibyo byagira icyo byangiza nkanjye ndabikora ndetse nibirenze ibyo nabikora
Njye ndumva Nacyo byababitwaye
Ibyo ni amatiku. Kandi ni ubuzima bw’abafite uko bahuye. Niba bogoshanya se,ni byo bifite isuku kurusha kumeserana? Utarajya kure,hari abagabo basanga ikariso y’umugore yaguye hasi aho yari yanitse,bakayiteruza agati. Nyamara iyo bari kubasaba ibintu,bakoramo,babaha bakazimanurira,abandi barigatamo. None kuyimesa cg ibyo bindi,ikigayitse ni iki?