Igitekerezo: Kuki hari ababangamirwa n’aho umuntu atwaye urufunguzo rw’imodoka ye?

Ahantu hateraniye abantu hakunda kugaragara bamwe babangamiwe n’umuntu utwaye urufunguzo rw’imodoka mu ntoki, ndetse bamwe bikabafata umwanya barimo kubinenga, bati “Mbese uriya nta handi yari kubona atwara ruriya rufunguzo uretse mu ntoki?”

Ibi ba nyiri kubivuga baba bagaragaza ko uwo muntu utwaye urufunguzo mu ntoki, abikora mu rwego rwo kwirata, ashaka kugaragariza abateraniye aho ari ko afite imodoka. Ba nyiri kubangamirwa rero, bakabivuga bagaragaza ko yagombaga kureba ahandi abika urufunguzo ntarutware rugaragara, ko bitari ngombwa ko buri muntu amenya ko afite imodoka.

N’ubwo ibi bigaragara ku hahuriye abantu batandukanye, ariko nabwo sinatinya kuvuga ko, akenshi umubare munini ari abagore bakunda kubikora kandi babivuga ku bandi bagore bagenzi babo, aho baba bagaragaza ko nyirakanaka urufunguzo arutwaye mu ntoki, mu rwego rw’ubwirasi, ndetse no kuratira abandi ko atunze imodoka.

Ibi kandi hari n’igihe ubona bifata indi ntera, ku buryo nyirakanaka bamuhimba akazana ka “Wawundi utwara urufunguzo rw’imodoka mu ntoki”. Aho umwe agiye kumurangira mugenzi we, wumva avuga ati ntiwibuka wa wundi ugenda atwaye infunguzo z’imodoka mu ntoki!

Ibi byaje kuntera kwibaza icyo aba ba nyiri kubangamirwa biba bibatwaye, kuba nyiri imodoka atwara urufunguzo rwe aho ashaka cyangwa aho yumva bimworoheye kurutwara.

Gusa nyuma yo kugenzura akenshi ababikora naje gusanga ari ukutanyurwa n’uko bameze, ndetse abenshi baba bifuza kuba nabo batunga imodoka, noneho bakabivuga bumva ko ugaragaza ko ayitunze aba arimo kubabyina ku mubyimba ndetse abirataho.

Ikigaragaza kandi ko biba harimo akantu kameze nk’ishyari, ni uko bivugwa ku muntu bari basanzwe baziranye, naho undi batazi we ntacyo biba bibatwaye, kuko byo baba babona ari ibisanzwe.

Ibi kandi bigenda bigiraho abantu ingaruka, aho n’uyiguze nyuma ariko azi ibyavugwaga, cyangwa nawe yari ari muri abo bantu babangamirwa n’abatwara urufunguzo mu ntoki, ukabona arabangamirwa cyangwa akitwararika cyane no guhisha urufunguzo kure. Ndetse hari n’abahita biha ihame ry’uko banga gutwara urufunguzo rw’imodoka mu ntoki, kandi nta yindi mpamvu uretse ibikomere.

Nyamara nyiri gutwara uru rufunguzo mu ntoki urebye neza, wasanga nta n’imibare myinshi abanza gukora, uretse kuba nyine yakinze akabangukirwa no kurusigarana mu ntoki, abandi bifitiye ibibazo byabo bwite mu mutima no mu mutwe, bikababera umutwaro.

Hari na bamwe bibaviramo intandaro yo kudakunda uwo muntu, kandi nyamara iyo urebye neza usanga uyu afite n’ibindi bintu mu ntoki, ariko urufunguzo akaba arirwo ruba ikibazo.

Mbona iyi ari kamere mbi, ndetse ni no kuba umuntu atekereza hafi anafite n’umutima mubi. Umuntu niba yaragutanze kubona ikintu nawe wifuza gutunga, si ngombwa ko ubangamirwa n’intambwe ariho. Mu buzima buri muntu akora urugendo rwe kandi n’abahuje icyerekezo ntibagererayo rimwe, kuko intambwe zitangana ndetse n’amahirwe atangana.

Buri wese agiye agirira mugenzi we ishyari, cyangwa umujinya ngo ni uko hari icyo atunze undi atarabona kandi nawe agishaka, ntaho twazagera kuko buri muntu burya aba afite icyo arusha mugenzi we, kandi utarakibona nawe nyamara yifuza kuzakigira.

Naho ubundi umuntu aho yatwara urufunguzo hose ntacyo byagakwiye kubangamira nyiri kubireba, kuko aba ari amahitamo ye ndetse unashyize mu gaciro nta na kimwe biba bibangamiye n’abo bari kumwe, kuko nyine ruba ruri mu ntoki ze.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Buri wese atwara imfunguzo Aho yumva bimworoheye. Uwo bivuna ntakunda igihugu kuko kugikunda ni ugukunda abagituye nta munabi. Gusa kubikoraho inkuru sinzi niba hari abo byakebura. Cyakora hari urubyiruko rubikora ruahaka kwerekana ko rukomeye agatwara iz’amaserire atandukanye, uruvungura inzoga, urwa moto n’urw’imodoka kandi atarigeze n’igicugutu.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-03-2022  →  Musubize

Umuntu ugira ikibazo abonye itwaye kontaki yimodok muntoke aba yarishwe nishyari ribi kuko mbona ntakibi kirimo sinanaibitindaho kuko nuwo mwanya wo kubitekereza sinawubona ,ariko nabonye Niba hari ubikora abigemdereye Yaba Ari inkirabuheri

Alias yanditse ku itariki ya: 6-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka