Abana bo mu Karere ka Gisagara bagana isomero ryashinzwe mu kigo cy’urubyiruko cyaho (YEGO Center), ndetse n’ababyeyi babo, bishimira ko ribungura ubumenyi rigatuma bunguka n’uko bagomba kwitwara.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yabwiye Kigali Today ko bashimye umwana witwa Uwiringiyimana Ibrahim wiga kuri GS Rambo mu Murenge wa Nyamyumba wagiye ku ishuri ahetse murumuna we tariki 11 Werurwe 2024 aho gusiba ishuri.
Abarezi n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Burera, bakomeje kuba mu ihurizo ryo kunoza isuku na gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, bitewe no kutabona amazi meza mu buryo bworoshye.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, aranenga bamwe mu babyeyi birengagiza inshingano zabo zo gufatanya na Leta muri gahunda yo gufasha abanyehuri gufatira ifunguro ku ishuri.
Bamwe mu baturiye ishuri ryisumbuye rya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro rya Bigogwe TSS, barishimira uko bateye imbere mu buhinzi babikesha abiga muri iryo shuri, ibyo bikabafasha kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi.
Umunyarwanda wese uba mu Gihugu cyangwa mu mahanga, yahamya ashize amanga ko uburezi bw’u Rwanda budaheza. Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, imwe mu mpinduka ikomeye kandi igaragara, ni umubare munini w’Abanyarwanda bashoboye kwiga. Imyinshi mu miryango- niba atari buri muryango uramutse ufashe (…)
Bamwe mu babyeyi barererera mu Rwunge rw’Amashuri rwa APACOPE, ruherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, baratangaza ko banezezwa n’uburyo abana babo bagaragaza ubuhanga bakiri bato.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, muri uyu mwaka wa 2024, Leta y’u Rwanda iteganya gushora muri iyo gahunda Miliyari zisaga 90 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Umuryango witwa CHANCEN International ufasha abanyeshuri kwiga amashuri makuru na za kaminuza uratangaza ko ukomeje gahunda yawo yo gufasha abanyeshuri kwiga bakaminuza, kandi ko amakuru aherutse kuvugwa na bamwe ko bishyuzwa batarabona akazi atari yo, kuko uwishyura ari uwabonye akazi nyuma yo kwiga kandi yinjiza ku kwezi (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko iyi myaka irindwi ya gahunda ya Leta y’imbaturabukungu (NST1), isize umubare w’ibyumba by’amashuri wikubye kabiri, binatanga umusaruro ukomeye kuko umunyeshuri wagendaga ibirometero 10 ajya anava ku ishuri ubu akoresha ikilometero kimwe n’igice gusa ariko intego ikaba (…)
Mu rwego rwo kurinda abangavu kugwa mu bishuko byabaviramo gutwita imburagihe, ishuri GS Kigeme B ryashyizeho gahunda yo kubigisha imyuga, kandi ngo bigenda bitanga umusaruro.
Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu bigo biyishamikiyeho birimo NESA, REB, RTB, RP ifatanyije na MINALOC, yatangiye gahunda yihariye y’ubugenzuzi buhuriweho bw’amashuri bugamije kuzamura ireme ry’uburezi.
Abigisha muri Kminuza n’abatanga amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri, baratangaza ko ikoranabuhanga ritangiriye kwigwa mu mashuri abanza, rifasha abiga mu yisumbuye na Kaminuza kurikomezamo.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yandikiye inzego za Leta zose azisaba kwemerera abanyeshuri, bakirangiza amasomo bategereje ko impamyabumenyi zabo ziboneka, gukora amapiganwa yo gushaka akazi no gushyirwa mu myanya y’imirimo bakoresheje ‘To Whom It May Concern’, yatanzwe nyuma y’umuhango wo gusoza amasomo (…)
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) butangaza ko abanyeshuri benshi mu Rwanda biga mu mashuri abanza batahakwiriye, bigatuma umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ugabanuka.
Janja TSS, ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kiliziya Gatolika rifatanya na Leta mu buryo bw’amasezerano, rirashimimwa n’abo ryahaye ubumenyi mu gihe ryizihiza isabukuri y’imyaka 20 rimaze rishinzwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro rya Mpanda TSS, baratangaza ko imyuga ikwiye kwigwa n’abanyeshuri b’abahanga kugira ngo ibyo bakora bizarusheho kuramba kandi bikundwe ku isoko.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze(REB), cyatanze inyemezabushobozi(serifika) zo kwigisha Ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, ku barimu 42 bigisha mu bigo nderabarezi (TTC), bakaba barigishijwe na Kaminuza yo muri Amerika yitwa ’Florida State University’.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’Imboni y’Akarere ka Muhanga, Soline Nyirahabimana, arasaba abategura imishinga yo kubaka ibyumba n’inyubako z’amashuri, kongera gutekereza kubaka bajya ejuru, kugira ngo hirindwe kumara ubutaka buba bukenewe mu bigo by’amashuri.
Abayobozi ba za Paruwasi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyogwe mu Ntara y’Amajyepfo, baganiriye uko bazamura ireme ry’uburezi, basinyana imihigo n’ubuyobozi bw’Itorero bagaragaza ko bagiye gukomeza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi bagatsindisha 100%.
Bamwe mu bana bahoze mu buzererezi bo mu Karere ka Musanze, bakabukurwamo n’abagize Urwego rwunganira Akarere ka Musanze mu gucunga Umutekano (DASSO) bagasubizwa mu ishuri, bavuga ko byabafunguriye icyizere cyo kuzakabya inzozi nziza bifitemo.
Mu gitondo cyo ku itariki 12 Gicurasi 2023, umwana w’umukobwa witwa Umuhire Ange Cecile, wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri Ecole des Sciences de Musanze nibwo yitabye Imana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa mu burezi, basuzumiye hamwe ibibazo byatumye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023 hari ibigo by’amashuri bitatsindishije neza.
Mu ma saa cyenda z’igitondo cyo ku wa gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, nibwo humvikanye inkuru y’uko ikigo cy’ishuri cya EAV Rushashi TSS, cyafashwe n’inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo.
Abanyeshuri ba Gahima AGAPE, rishamikiye ku Itorero rya EAR, ibikoresho byabo byiganjemo ibiryamirwa biherutse gushya kubera impanuka y’umuriro, bahawe matela, amashuka n’ibindi bikoresho nk’amakaye byatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA).
Leta y’u Rwanda yemereye ubufasha abanyeshuri bagizweho ingaruka n’intambara yo muri Ukraine, bwo kubona amafaranga y’ishuri bigamo muri Pologne, mu rwego rwo kubafasha gukemura ikibazo cy’amikoro bagaragaje.
Goverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’imyaka 6.5 ishize, mu bice bitandukanye by’Igihugu hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 27, hagamijwe gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Uburezi, Batamuriza Edith, avuga ko imyumvire y’ababyeyi n’abana ku kwiga imyuga igenda ihinduka, aho ubu abana bahabwa kwiga uburezi rusange basigaye baza guhinduza bashaka amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Komisiyo y’Igihugu Ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), isanga igihe kigeze ngo abarimu bashyire imbaraga mu myigishirize y’isomo ry’ubuzima bw’imyororokere mu buryo bunonosoye, kugira ngo abana b’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa basobanukirwe byimbitse imikorere n’imiterere (…)
Abatuye mu Karere ka Bugesera barishimira ko batakigorwa no kubona amashuri yo kwigamo, ugereranyije na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko muri ako Karere habaga amashuri yisumbuye abiri gusa, ubu bakaba bafite 71.