Ni amanota yatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kanama 2024.
Muri rusange abanyeshuri byandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza ni 203,098 muri uwo mwaka w’amashuri bakaba bariyongereyeho 15 ugereranyije n’umwaka ushinze.
Abanyeshuri bakoze ni abo mu bigo by’amashuri 3718 yiyongereyeho 74, mu gihe ibizamini byakorewe ku mashuri 1117 yiyongereyeho 20 ugereranyije n’umwaka ushize.
Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza icyo cyiciro ni 202, 021, abakosowe neza bari 201, 955, abashoboye gutsinda muri bo ni 195,463 bangana na 96.8% by’abanyeshuri bakoze bagakosorwa neza.
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri 96,8% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, abakobwa batsinze ku kigero cya 97% mu gihe abahungu batsinze kuri 96,6%.
Igiraneza Lucky Fabrice niwe wahize abandi mu mashuri abanza akaba yigaga muri Pioneer School, uwa kabiri yabaye Igeno Alliance Pacifique wigaga mu Irerero Academy Kamonyi, uwa gatatu aba Ikirezi Remezo Benita wa Ecole Autonome de Butare.
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze imibare ku kigero cya 71,9%, naho muri siyansi abanyeshuri batsinze ku kigero cya 99,5%, mu Kinyarwanda batsinda kuri 99,5%, Icyongereza batsinda kuri 90,7%.
Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard yavuze ko abanyeshuri bakoze neza ariko muri rusange hakenewe gushyirwa imbaraga mu masomo y’imibare n’ubuvanganzo.
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hiyandikishije abanyeshuri 143,227, abakosowe neza ni 143,157 mu gihe abatsinze ari 134,245 bangana na 93.8%.
Aba banyeshuri bangana na 93,8% batsinze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abakobwa batsinze ku kigero cya 92% mu gihe abahungu batsinze kuri 95,8%.
Muri iki cyiciro rusange mu mashuri yisumbuye, uwahize abandi yitwa Terimbere Ineza Allia wigaga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, akurikirwa na Tuyisenge Denys Prince wa Hope Haven mugihe uwabaye uwa gatatu Twarimitse Aaron wa ES Kanombe/Efotec.
Minisiteri y’uburezi ivuga ko muri iki cyiciro abanyeshuri bakoze neza uretse amasomo arimo Physics n’ayandi arimo imibare, Chemistry na Biology.
Ohereza igitekerezo
|
Uko abana bamashuli Anza ibusoro
Nubuhe buryo twakoresha kugirango turebe amanota
Byashoboka ko umuntu yabona uruyonde uko abana bahiye bakurikirana nuko bagiye batsinda buri somo?
Ni gute umuntu yareba amanota akoresheje link?
Ni gute umuntu yareba amanota akoresheje link?
Ni ubuhe buryo twakoresha mu kureba amanota y’ ibizami bya Leta 2024?
Mushyireho links turebereho results