Dore uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko ziteye

Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu biruhuko, guhera tariki 05 Nyakanga 2024 kugera tariki ya 08 Nyakanga 2024.

Abanyeshuri bagiye gutangira ibiruhuko
Abanyeshuri bagiye gutangira ibiruhuko

Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye mu buryo bukurikira:

Ku wa Gatanu, tariki ya 05/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali

Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo

Ngororero mu Ntara y’ Iburengerazuba

Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru

Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatandatu, tariki ya 06/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo

Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba

Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru

Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku Cyumweru, tariki ya 07/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo

Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba

Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru

Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba

Ku wa mbere, tariki ya 08/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:

Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo

Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba

Burera mu Ntara y’Amajyaruguru

Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba

Amashuri arasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu ngo zabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo.

Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri mu rugo no gukurikirana ko amashuri yohereje abana mu ngo iwabo ku gihe.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Péle Stadium (i Nyamirambo) zibajyana mu byerekezo by’aho bataha.

Nyuma ya saa cyenda (15h00) z’amanywa, sitade izaba ifunze, nta munyeshuri wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka