Dore uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko ziteye
Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu biruhuko, guhera tariki 05 Nyakanga 2024 kugera tariki ya 08 Nyakanga 2024.

Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye mu buryo bukurikira:
Ku wa Gatanu, tariki ya 05/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:
Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo
Ngororero mu Ntara y’ Iburengerazuba
Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru
Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Gatandatu, tariki ya 06/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:
Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba
Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru
Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku Cyumweru, tariki ya 07/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:
Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo
Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba
Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru
Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa mbere, tariki ya 08/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:
Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo
Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba
Burera mu Ntara y’Amajyaruguru
Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba
Amashuri arasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu ngo zabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.
Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo.
Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri mu rugo no gukurikirana ko amashuri yohereje abana mu ngo iwabo ku gihe.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Péle Stadium (i Nyamirambo) zibajyana mu byerekezo by’aho bataha.
Nyuma ya saa cyenda (15h00) z’amanywa, sitade izaba ifunze, nta munyeshuri wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|