Ishuri Stella Matutina ryatsinze amarushanwa yateguwe na iDebate hamwe na BK Foundation

Ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina ryatsinze amarushanwa y’ibiganiro mpaka bihuza ibigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye byo hirya no hino mu Gihugu azwi nka iDebate, akaba yaratewe inkunga na BK Foundation.

Aya marushanwa ategurwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwagura ubumenyi mu kuvuga no kubatinyura, bakagura ibitekerezo byabo ku bintu runaka, akaba yari afite insanganyamatsiko yagarukaga mu bijyanye no gukoresha ndetse no gushaka amafaranga (Money Makeover).

Kuri iyi nshuro, yabereye mu nyubako ya Norrsken ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye icyenda aho buri kigo cyari gihagarariwe n’abanyeshuri batatu.

Uretse ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina ryahize ayandi, ku mwanya wa kabiri haje College Sainte Marie Reine Kabgayi, bose bakaba bahawe ibihembo birimo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 900 nk’igihembo cyagenewe umwanya wa mbere, n’ibihumbi 450 cyahawe ababaye aba kabiri.

Si ibigo by’amashuri byahize ibindi gusa byahembwe kuko abanyeshuri bose bitabiriye irushanwa bahawe ishimwe ry’amafaranga ibihumbi 50 bafungurizwa konte muri Banki ya Kigali kugira ngo bayahereho abafasha kuzigama, banahabwa seritifika (Certificate) ndetse n’umupira wo kwambara wa BK Foundation.

Abanyeshuri biga kuri Stella Matutina bahize abandi mu irushanwa rya iDebate
Abanyeshuri biga kuri Stella Matutina bahize abandi mu irushanwa rya iDebate

Aristarline Umwamikazi, umunyenshuri mu mwaka wa Gatandatu kuri Stella Matutina, avuga ko mu marushanwa ya iDebate bari bafite umushinga wo kubyaza umusaruro ibisheke, hamwe no gutunganya za pulasitike ari na wo wahize indi mishinga yitabiriye ayo marushanwa. Yavuze ko umushinga ufite ibisubizo kuri sosiyete nyarwanda ndetse ukaba ushobora no guteza imbere nyirawo.

Ati “Aya marushanwa adusigiye ubumenyi bwinshi ku bijyanye n’amafaranga, hanyuma uyu mushinga wacu kubera ko nkanjye niga mu wa Gatandatu, ntabwo nawurekera ngo ugende, ahubwo nzakoresha aya amafaranga nshake ukuntu mbona abantu dushyira hamwe kugira ngo dutangize uyu mushinga, kuko utangira ari muto ukagenda ukura. Twizera ko kuba ari umushinga w’umwihariko, twagira isoko kandi rikomeye.”

Ketsia Keza ni we wagize igitekerezo cyo kuzana irushanwa rifite insanganyamatisko ijyanye n’amafaranga. Avuga ko yari agamije kugira ngo ahe urubuga abanyeshuri rwo kubona aho bashobora gushyirira mu bikorwa ibyo biga, kandi ko yatunguwe n’impano yabasanganye.

Ati “Natunguwe cyane kubona abana bategura ibintu bimeze kuriya, bamamaza ubucuruzi bwabo bashaka ko abashoramari babushoramo. Kubona umwana w’imyaka 16-17 ashobora gusobanura uko yashora amafaranga ye mu mpapuro mpeshamwenda (Bonds), ashaka kugura imigabane muri BRALIRWA ni ibintu bitunguranye. Byampaye umukoro wo kugera no ku bindi bigo biri kure na bo nkabafasha kumva no kumenya amafaranga.”

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Beata Habyarimana, avuga ko nyuma yo kubona ko urubyiruko rukiri ruto rufite ibitekerezo, bifitemo kwitegereza ibikenewe, basanze ari ngombwa kubashyigikira kugira ngo bagaragaze ubumenyi bwabo.

Ati “Aya marushanwa atuma ubwabo bishakamo ubushobozi kandi tukabona barabufite, ikindi ni uko tubona aho duhera tubafasha mu kurushaho kumenya ibijyanye n’imari. Iyo ubashije kubona aho babashije kugeza umenya aho uhera ubafasha, bityo rero tubona ko ari ngombwa ko tugira uruhare mu kubaka u Rwanda mu rubyiruko.”

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Beata Habyarimana, avuga ko biyemeje gushyigikira urubyiruko kugira ngo rugaragaze impano rwifititemo
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Beata Habyarimana, avuga ko biyemeje gushyigikira urubyiruko kugira ngo rugaragaze impano rwifititemo

Arongera ati “Twaje gusanga duciye muri BK Foundation dufashije abakiri bato kubyinjiramo hakiri kare, byatuma na bo bazaba abantu bashora imari mu buryo bushyitse batarindiriye ko bagomba kugeza imyaka yo hejuru, ahubwo bakabitangira bakiri bato.”

Aya marushanwa yitabiriwe n’ibigo by’amashuri birimo Maranyundo Girls School, Kagarama Secondary School ari na yo yaherukaga kwegukana irushanwa ry’umwaka ushize, Riviera High School, Agahozo Shalom, Lycée Notre Dame de Citeaux, Stella Matutina, College Sainte Marie Reine de Kabgayi, na Glory Academy.

Kuva amarushanwa ya iDebate yatangira mu 2012, yafashije abayitabira kurushaho kwigirira icyizere no kuba intyoza mu kuvugira mu ruhame, akaba amaze no gutanga umusaruro kuko nko mu mwaka wa 2017, u Rwanda ari rwo rwatsinze amarushanwa y’ibiganiro mpaka muri Afurika, mu mwaka wa 2019 batsinda muri Afurika y’Iburasirazuba, mu gihe mu mwaka ushize wa 2023 u Rwanda rwagarukiye muri 1/2 mu marushanwa ya Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka