Ababyeyi n’Ubuyobozi bw’ishuri ntibavuga rumwe ku kwirukanira abanyeshuri amafaranga y’impapuro z’ibizamini
Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Migeshi mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, barashinja Ubuyobozi bw’iryo shuri kubuza abana gukora ibizamini, aho bwishyuza ababyeyi amafaranga 1000 y’impapuro z’ibizamini.
Umuyobozi w’ishuri arahakana ibyo abo babyeyi bamushinja, akavuga ko nta mwana yigeze yirukana, agashinja abo babyeyi gukura abana mu ishuri.
Bamwe muri abo babyeyi baganiriye na Kigali Today basaba ko amazina yabo atajya ahagaragara, bavuga ko kuva ku itariki 18 Kamena 2024 aribwo abana babo batangiye kubuzwa gukora ibizamini.
Ngo amafaranga igihumbi basabwa y’impapuro z’ibizamini babona adakwiye, aho bemeza ko bayasonewe mu ntangiro z’igihembwe cya mbere, nyuma y’uko babisabwe n’ishuri kwigurira imashini ifotora ibizamini (Photocopieuse).
Ngo icyo gitekerezo ababyeyi bacyumvise vuba, bakusanya amafaranga yo kugura iyo mashini, nyuma ngo nibwo batunguwe no kubwirwa ko bakomeza gutanga ayo mafaranga, aho babajije irengero ry’amafaranga batanze yo kugura iyo mashini ntibagira icyo basubizwa.
Ngo ubwo abana batangiraga ibizamini by’igihembwe cya kabiri ababyeyi basabwe ayo mafaranga 1000, basakuje ubuyobozi bw’ikigo butanga ibizamini bukoresheje impapuro zisanzwe zo mu makaye.
Mu bizamini by’igihembwe cya gatatu, ngo nibwo ababyeyi batangiye kubona abana babo babasanga mu rugo bavuga ko babirukaniye amafaranga 1000, y’impapuro z’ibizamini.
Umuturage umwe ati “Mu nama twemeje ko tugura imashini ifotora ibizamini (Photocopieuse), amafaranga turayatanga none ntituzi irengero ryayo, iyo mashini niba barayiguze ntitubizi none bari kutwaka andi mafaranga”.
Arongera ati “Bari kubuza abana gukora ikizamini, uwanjye yirukanywe turi kumwe mu rugo, nk’ubu ejo baramusohoye yirirwa ku kigo adakora ibizamini ategereje ko bamubabarira agakora, nibwo yatashye arambwira ati banyirukanye, niriwe hanze bambujije gukora ikizamini ngo nta mafaranga 1000 natanze”.
Undi mubyeyi ati “Badusabaga amafaranga 1000 y’impapuro z’ibizamini buri gihembwe, tubonye ari menshi, mu gihembwe cya mbere Directeur atugira inama yo kwigurira Photocopieuse, twumvikana amafaranga dutanga turayishyura, none abana bari kubirukana ngo nibatange amafaranga 1000, tukibaza tuti iyo mashini twaguze yaheze he”.
Arongera ati “Mu gihembwe cya mbere, twari twishyuye amafaranga y’iyo mashini, mu gihembwe cya kabiri bongeye kuyadusaba turasakuza, bakoresha impapuro zo mu makaye. Mfite abana batatu, ku gihembwe ndabazwa amafaranga 3000, ndumva birangoye, abana turi kumwe mu rugo barabirukanye nta bizamini bari gukora”.
Umwe muri abo bana wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kuri iryo shuri, avuga ko ababajwe no kubuzwa gukora ibizamini nk’umuntu witegura gukora ikizamini cya Leta.
Ati “Ndi mu rugo, Directeur yanyirukanye ngo ntakora ikizamini kandi niga mu mwaka wa gatandatu, ngo ntitwatanze amafaranga ya Photocopieuse, iyo tumubwiye ko atubabarira tugakora ibizamini, aradutuka ngo iby’iyo mashini byarangiranye na manda”.
Icyo Ubuyobozi bw’ishuri buvuga kuri icyo kibazo
Nshimiyiama Innocent, Umuyobozi w’iryo shuri aganira na Kigali Today, yavuze ko atigeze abuza abanyeshuri gukora ibizamini, avuga ko niba hari umwana wasibye ibizamini, byaba ari amakosa ababyeyi bashobora guhanirwa.
Ati “Oya, nta wigeze abuza abana gukora ibizamini, ibyo by’amafaranga 1000 barabeshya, ejo barakoze nta mwana twirukanye, barakubeshya ni abadashaka kwiga”.
Abajijwe ku kibazo cya Photocopieuse ababyeyi baguze, yagize ati “Abo ni abashaka gusebanya, Photocopieuse turayifite yaraguzwe, gusa nuko turi kuyikanikisha ngo bayishyire ku murongo neza ariko irahari, ni babandi badashaka kwiga”.
Akomeza agira ati “Ejo nanyuze mu mashuri yose mbwira abarimu ko nta munyeshuri birukana, kandi ntawe birukanye, ahubwo utubwirire abo babyeyi bohereze abo bana, ni batabikora bazakurikiranwa nk’abakuye abana mu ishuri”.
Ohereza igitekerezo
|
Munyamakuru, fasha abo babyeyi ubaze no ku Murenge ko iki kibazo kizwi. Erega no kugura ibikoresho by’ishuri ni inshingano za Leta si iz’ababyeyi. Mwibuke amabwiriza ya Valentine Uwamariya akiri Mineduc.