Haracyagaragara ikibazo cy’imyandikire y’Ikinyarwanda ku barangiza amashuri abanza
Minisiteri y’Uburezi irasaba abarimu kwita ku myigishirize y’ururimi rw’Ikinyarwanda, kuko hakigaragara abanyeshuri barangiza amashuri abanza batazi kucyandika neza, ibyo bikaba byagira ingaruka ku gutegura abarimu n’abakozi b’ejo hazaza.
Byatangarijwe mu Kigo cya Groupe Scolaire Saint-Joseph Kabgayi, aho Minisitiri w’Uburezi yasuye abarimu barimo gukosora ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ku rurimi rw’Ikinyarwanda, aho abarimu na Minisitiri ubwe biboneye ko abanyeshuri bamwe bandika nabi Ikinyarwanda.
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, avuga ko gusura abarimo gukosora ibizamini bya Leta ari ukumenya ibibazo biri mu mitangire y’amasomo, ku buryo hamenyekana ibyatuma babasha gukosora no gufata ingamba z’ibibazo byagaragaye, bityo ubutaha ntibizagaragare.
Ashingiye ku bijyanye n’ubumenyi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Minisitiri w’Uburezi avuga ko nibura umwana akwiye kurangiza umwaka wa gatatu w’amashuri abanza azi kwandika no gusoma neza Ikinyarwanda.
Agira ati “Nibura buri mwaka tugira abana basaga ibihumbi 600 binjira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, ni ngombwa ko dushyira imbaraga nyinshi mu mwaka wa mbere, kuko ibibazo bigaragara bituruka mu gutegura nabi abana bo mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza".
Yongeyeho ati “Umwana ugiye gutangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza aba ari bwo ahuye n’amasomo, ni ngombwa ko ategurwa neza kugira ngo hirindwe ko yazahura n’ibibazo igihe yaba azamutse atazi ururimi rwe gakondo.
U Rwanda ruhagaze neza mu kwigisha ururimi gakondo
Minisitiri w’Uburezi avuga ko hari inyito yitwa ’ubukene mu burezi’ bugaragara ku Isi kandi buteje inkeke, aho nibura muri Afurika abana 70% baba batazi gusoma nibura igika cy’amagambo mu rurimi kavukire.
Agira ati “Ubukene mu myigire ni igihe umwana agera mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza atazi gusoma neza nibura igika cy’umwandiko mu rurimi kavukire, ibyo bikaba bigira ingaruka nyinshi, igihe cyose akomeje kwimukira mu myaka ikurikira atazi gusoma, ati ibaze nk’ubwo mwana avuyemo umurezi n’ubundi ntacyo yamarira uwo yigisha".
Imibare igaragaza ko 70% by’abiga mu mashuri abanza muri Afurika bafite icyo kibazo, bikaba ikibazo gikomeye mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, cyakora mu Rwanda nta bibazo byinshi bihari kuko nibura byavuye kuri 63% ubu bakaba bageze kuri 13%.
Agira ati, "Turwanye ubukene mu myigire nibwo tuzagura Igihugu kirwanya ubukene mu kwiteza imbere, kandi duhagaze neza twakoze ibishoboka imibare iragabanuka kandi nk’iriya 13% na yo tuyikuremo vuba".
Ku kijyanye n’abarimu batize uburezi bikaba byagira ingaruka ku myigishirize, Minisitiri w’Uburezi avuga ko bagiye kugishakira umuti bakabahugura, kandi hagashyirwa imbaraga mu kwigisha abarimu babyigiye kugira ngo bikemuke.
Agira ati “Impamvu mu myaka itatu ishize byazamutse kwari ukugira ngo dukemure ikibazo cy’ubucucike, ubu turi gushaka uburyo bwo kugikemura, tugahugura abo barimu n’ubu bari mu mahugurwa tugakomeza kuzamura ireme ry’Uburezi mu Rwanda".
Abarimu barimo gukosora ibizamini bya Leta kandi bifuje ko imibereho yabo yakwitabwaho kuko bakoresha imbaraga nyinshi zo mu mutwe, bakaba basaba guhabwa amazi yo kunywa, ibyo Minisitiri akaba yavuze ko bizakemuka.
Groupe Scolaire Saint-Joseph Kabgayi ni cyo kigo cyashyizweho giharariye ibindi mu gukosora ibizamini bya Leta ku rwego rw’Igihugu, mu gihe byakosorerwaga i Kigali.
Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta (NESA) gishima ko kuba ibizamini birimo gukosorerwa i Kabgayi byongera umutekano n’ubuziranenge by’amanota by’abanyeshuri, kuko abakosora ibizamini batagira aho bahurira n’abanyeshuri bo mu Turere bakomokamo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
N’abarangije za kaminuza byarabananiye kugeza ubu.
Abana hari ibyo biga mu ishuri bagera hanze nakumva imvugo zikoreshwa n’ababyeyi, amaradio byose bigahumira ku mirari.
Hakenewe amahugurwa ku banyamakuru n’abitwa abavugabutumwa.