Amashuri 77 yo muri Canada yafunguriye imiryango abiga muri Wisdom School
Amashuri 77 yo muri Kingston City muri Province ya Toronto muri Canada, yamaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’ishuri rya Wisdom School ryo mu Karere ka Musanze, mu kwakira abanyeshuri bifuza gukomereza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu mahanga.

Ni ibyatangarijwe mu muhango wabaye ku itariki 30 Kamena 2024 wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije muri iryo shuri mu cyiciro cy’abarangije amashuri y’incuke, amashuri abanza, icyiciro rusange (tronc commun ) n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.
Nduwayesu Elie, Umuyobozi wa Wisdom School, yashimye ibyo ishuri rimaze kugeraho, agaragaza amahirwe yo kugirana amasezerano n’amashuri akomeye ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu kwigisha siyanse n’ubuforomo.
Ni ishuri rimaze amezi atandatu ryemewe ku rwego mpuzamahanga n’ishami ry’Abanyamerika rizwi ku izina rya College Board, rihuza amashuri yisumbuye na Kaminuza zo mu bihugu bitandukanye byateye imbere mu burezi.
Nduwayesu ati “Hashize amezi atandatu Wisdom School yemewe ku rwego mpuzamahanga n’ishami ryitwa College Board, ni iry’abanyamerika rimaze imyaka 120 rishinzwe, aho rihuza amashuri yisumbuye na za Kaminuza zikomeye zo muri Amerika, Canada, u Bwongereza na Australia”.

Arongera ati “Umwaka ushize, twasabye kwinjira muri iryo shami turi amashuri 452 ku isi, bemerera amashuri 30 arimo Wisdom School, baduha code iboneka ku mbuga nkoranyambaga za College Board. Umwana urangije umwaka wa gatandatu hano iwacu iyo asabye kujya kwiga muri izo kaminuza ntibamubaza ngo wize he, bashyiramo code y’ishuri bakamubona”.
Uwo muyobozi yavuze ko kuba Wisdom School yaramaze gushyirwa ku rwego mpuzamahanga, byaryoroheye kugirana amasezerano y’imikoranire n’amashuri 77 yisumbuye yo muri Province ya Toronto muri Canada, yo kwakira abiga muri Wisdom School.
Umwana wemererwa gukomereza amashuri muri Canada ni ufite imyaka 15 y’amavuko, amanota yifuzwa no kuba umuryango w’umwana ufite ubushobozi bwo kumwitaho mu gihe yaba yiga mu mahanga, nk’uko Nduwayezu yabivuze.
Ati “Umwana urangije imyaka itatu y’amashuri yisumbuye ababyeyi bakaba bafite ubushobozi bumwohereza muri Canada, biroroshye ko umwana yakirwa binyuze mu ishuri, kubona viza ni muri Canada babifashamo umwana akaba yabasha kujya kwiga bitewe n’ubushobozi n’ubushake bw’umubyeyi”.

Ngo uwo mwana iyo atangiye amasomo muri Canada biramworohera kuko hari imiryango imwitaho, ikamufasha mu mibereho ye kugira ngo yige adahangayitse, ibyo bikamuhesha amahirwe yo kubona Buruse muri Kaminuza zo muri Canada mu gihe yaba arangije ayisumbuye.
Ni amakuru bamwe mu babyeyi barerera muri Wisdom bishimiye, aho batanu muri bo bahise bemera gufasha abana babo kujya gukomereza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye muri Canada.
Umubyeyi witwa Karangwa Timothée yagize ati “Umwana warerewe muri Wisdom ntabwo azigera aba umutwaro ku gihugu, azaba azi kwirwanaho ahanga imirimo, kandi byagiye bigaragara aho abana baherutse gusohoka mu ruhando mpuzamahanga mu marushanwa y’Icyongereza no mu Gishinwa bazana ibikombe byose”.

Arongera ati “Hari abana batatu bize hano basigaye baherekeza ababyeyi babo kurangura mu Bushinwa bakabasemurira, tutibagiwe n’umwana uherutse gutabara Umushinwa ubwo yamusangaga ku nzira arwaye, amutegera imodoka bamujyana kwa muganga, ubu yarakize arashima u Rwanda”.
Abanyeshuri barangije ibyiciro bitandukanye muri Wisdom bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro ayo mahirwe, bajya kuminuriza mu bihugu byateye imbere mu bumenyi, nk’uko babitangarije Kigali Today.
Umwe muri abo banyeshuri witwa James Irakoze yagize ati “Hari amahirwe duhabwa yo kujya kwiga hanze, ubu twamaze gusaba kugira ngo tujye gukomerezayo Kaminuza, gahunda ni imwe ni ukubyaza umusaruro ayo mahirwe ahari Kaminuza zateye imbere mu burezi, twiteguye kugenda tugakusanya ubwo bumenyi ariko tukagaruka kubukoresha mu gihugu tugiteza imbere”.

Usanase Audrey, we yagize ati “Icyo nakundiye Wisdom ni uko baduha ubumenyi bukwiye bakadutoza ikinyabupfura no gusenga, bankumbuje kujya kwiga muri Toronto, nanjye ndabyiteguye ndakora cyane kugira ngo ngere kuri ayo mahirwe, ndahure ubumenyi buzamfasha guteza imbere Igihugu cyanjye”.
Ishuri rya Wisdom School ifite amashami arindwi yigisha n’amasiyanse, hakiyongeraho ishami ry’ubuforomo. Riritegura gutangiza andi mashami atanu ya Tekinike, imyuga n’ubumenyingiro.



Ohereza igitekerezo
|