Abana ibyo bakora bigafatwa nk’ubukubaganyi akenshi biba bihatse impano - Abarezi

Abahanga mu by’uburere bavuga ko hari ibyo abana bakora abantu bakuru bakababuza babyita ko bakubagana cyangwa bata igihe nyamara akenshi biba bihatse impano bifitemo.

Imyenda ya Musenyeri bayikoze mu mpapuro
Imyenda ya Musenyeri bayikoze mu mpapuro

Nk’abana biga mu ishuri ribanza ACEPER Gikongoro, riherereye mu mujyi i Nyamagabe, mu birori bisoza amasomo y’umwaka w’amashuri 2023-2024, abarangije mu mwaka wa Mbere beretse ababyeyi udukino bagaragayemo bambaye imyenda bafite n’ibikoresho byose bakoze bifashishije impapuro.

Muri abo bana harimo uwari wambaye nka Musenyeri (Bishop) afite n’inkoni nk’iye, akagenda atanga umugisha nk’uko Musenyeri abigenza iyo anyuze mu bakirisitu, waje no guha umugisha abari abageni (Abasore n’inkumi!).

Abo bageni bagendaga imbere n’uwari ufite telephone na yo ikoze mu mpapuro, wabafotoraga ndetse n’uwari ubatwaje indabo na zo zikoze mu mpapuro.

Bishop atanga umugisha
Bishop atanga umugisha

Ababyeyi babonye ibyo abana bakoze babishimye bavuga ko bigaragaza ko mu bihe biri imbere abo bana bashobora kuzakora ibyenda gusa n’ibyo bakinaga. Bashimye kandi kurushaho izo mpano zo gukora imyenda bari bambaye.

Etienne Nambajimana ukora imirimo ijyanye n’ubugeni mu mujyi i Nyamagabe, akaba afite abana biga muri iri shuri, yashimye udukorikori n’ikinamico abana batozwa, kuko kuri we ngo uretse kuba bigaragaza ibyo bashobora kuzakora mu bihe bizaza, binatuma bataba abanebwe.

Ati “Nk’ubu hari igihe ntaha ngasanga bakoze inzu, bayishyiraho amabaraza, bashyiraho n’ibigega by’amazi, kandi ugasanga ni umwana wabyifashije, atari umuntu mukuru wabimufashije. Ukavuga uti uyu mwana naba mukuru ashobora kuzaba umwubatsi, akaba ingenieur.”

Imyenda bambaye n'indabo ziri hirya yabo bikoze mu mpapuro
Imyenda bambaye n’indabo ziri hirya yabo bikoze mu mpapuro

Valentine Tuyisabe, umwe mu barimu bigisha abo bana, avuga ko muri rusange abana bigishwa ubugeni (Arts) mu mashuri abanza kandi ko bene ubwo bukorikori bwo gukora ibikoresho mu mpapuro zajugunywe babubatoza bagira ngo babafashe gutekereza no gukuza impano bifitemo, kuko bagenda bakora utuntu tunyuranye.

Ati “Niba umwana afata urupapuro agakora ikanzu cyangwa ingofero, kera ashobora kuzakora bizinesi yo kujya adoda imyenda abantu bakaza bakagura.”

Kwigisha binyuze mu bihangano bikuza impano z’abana

Eugene Birori, umwarimu uyobora ishami ry’uburezi ryigisha ibijyanye n’ubugeni (Perfoming arts) muri Kaminuza y’u Rwanda, bakaba bigisha abarimu baba bagomba kuzigisha muri za TTC, ari nazo zitanga abarimu bigisha mu mashuri abanza, avuga ko kwigisha abana binyuze mu bihangano bibafasha gutekereza neza, bagakuza impano bifitemo.

Ibindi abo bana bagiye bakora
Ibindi abo bana bagiye bakora

Agira ati “Hari ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko umwana atekereza neza, akagaragaza uwo azaba we n’icyo azaba cyo binyuze mu kwisanzura, aririmba, akina cyangwa yigana. Twebwe rero dushingira kuri ibyo kugira ngo umwana yige neza binyuze mu bihangano bitandukanye.”

Asoza iki gitekerezo agira ati “Ashobora gutangira abyigana, ahereye ku byo abandi bakoze. Bene ibyo bihangano biba bigamije gushimisha abantu, kwigisha no gutanga ubutumwa, ariko ku bana bo bibafasha gutekereza neza, kuzamura impano, no kwisobanukirwa bakagaragaza icyo bazaba cyo mu buzima buzaza.”

Indabo
Indabo

Abana ntibakwiye guhutazwa mu turimo bakora kuko ari two tugararamo impano zabo

Donat Iyakaremye uyobora umuryango VSO (Volontary Service Overseas) mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko mu mushinga ’Twigire mu mikino’ bahugura ababyeyi n’abarezi bigisha abana bo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itandatu, ku kuntu bagomba gufasha abana mu gukuza impano zabo.

Mu byo bashishikariza ababyeyi n’abarezi harimo kutabuza abana gukina no kugira ibyo bakora n’intoki babashinja kwiyanduza cyangwa gukubagana no guta igihe, kuko ibyo bakora ari byo biba bijyanye n’ibyo ubwonko bwabo bushoboye kurusha.

Bimwe mu bindi abana bakora
Bimwe mu bindi abana bakora

Agira ati “Ubwonko bugira ubushobozi bunyuranye ku bantu. Umwana ashobora kuba umuhanga mu mibare, mu ndimi akaba ari ku rugero ruringaniye. Nk’igihe ari kubaka ateranya amatafari ukamubuza, ugashaka ko ajya wenda mu bijyanye n’inyuguti, nyamara azifiteho ubushobozi bwa 70%, urumva nakura ubushobozi bwe buzakora kuri 70%, hari impano bapfukiranye yari kuri 95%.”

Avuga ko hakwiye kubaho kwitegereza abana iyo bakina, umuntu akareba ibyo bakunda, bakabaha n’ibikoresho by’ibanze, kugira ngo barusheho gutera imbere mu mpano zabo.

Yari yambaye nka Bishop
Yari yambaye nka Bishop
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aba bana rwose ni abahanga, bafashwe impano zabo zizamurwe kandi ibi bikoresho byabo bibungabungwe ku buryo byajyanwa no muri expo. ACEPER OYEEEE

Odette yanditse ku itariki ya: 22-07-2024  →  Musubize

Ni byiza rwose kandi dushimiye ikigo cya ACEPER uburezi batanga

Abiringiye Arnauld yanditse ku itariki ya: 22-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka