Hagaragajwe ko ikoranabuhanga muri siyansi ryakuraho gusaba uburambe mu kazi

Abafite ibigo by’ikoranabuhanga mu Rwanda baratangaza ko uko abanyeshuri biga siyansi bagenda barushaho gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga udushya, ari inzira yo kubonera umuti ikibazo cy’abasabwaga uburambe bw’igihe runaka ngo bahabwe akazi mu Rwanda.

Hagaragajwe ko ikoranabuhanga muri siyansi ryakuraho gusaba uburambe mu kazi
Hagaragajwe ko ikoranabuhanga muri siyansi ryakuraho gusaba uburambe mu kazi

Abafite ibyo bigo bagaragaza ko ubu ibigo bikoresha ikoranabuhanga, bikeneye abakozi bafite ibyo bazi gukora, kurusha abamaze igihe bakora, ari nayo mpamvu hakwiye gutezwa imbere ikoranabuhanga mu mashuri yigisha siyansi, kugira ngo ibyo abanyeshuri biga babihuze n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Mu kiganiro Ed-tech Monday cyatambutse kuri KT Radio kuri uyu wa 26 Kamena 2024, abafite ibigo by’ikoranabuhanga mu Rwanda bagaragaje ibyo bamaze kugeraho, n’uko bafasha abanyeshuri mu byiciro bitandukanye kubona amahugurwa akenewe ku isoko ry’umurimo no gutangira kare kwimenyereza ikoranabuhanga bigenda bitanga umusaruro.

Umuyobozi ushinzwe gahunda n’ibikorwa muri Fab Lab Rwanda, Husna Butoyi Umurerwa avuga ko bafite ishami ryatangiye muri 2016, ritangijwe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, bakaba bafasha abantu bakora porogaramu zifashishwa mu ikoranabuhanga rya za mudasobwa.

Umuyobozi ushinzwe gahunda n'ibikorwa muri Fab Lab Rwanda, Husna Butoyi Umurerwa
Umuyobozi ushinzwe gahunda n’ibikorwa muri Fab Lab Rwanda, Husna Butoyi Umurerwa

Housna Butoyi Umurerwa agaragaza ko ubumenyi mu ikoranabuhanga bushobora gukemura ikibazo cy’uburambe, busabwa ngo umuntu yinjire mu kazi kuko ubu abakeneye abakozi bashaka ubushobozi kurusha uburambe mu kazi.

Agira ati, “Ubu uyu munsi ntihagikekewe wa mukozi umaze igihe runaka akora, ahubwo dukeneye umukozi uzi akazi agiye gukora kazatanga umusaruro, ikoranabuhanga rishingiye kuri siyansi rero niryo rizafasha, ntabwo gukoresha Lobo bizahagarika akazi ahubwo bizanarushaho gutuma koroha”.

Umuyobozi wa STEMPower, Espoir Serukiza we agaruka ku kamaro k’ikoranabuhanga avuga ko ikijyanye n’uburambe mu kazi kizavaho, kuko ubu hari n’ingero z’abanyeshuri batangiye gukorera amafaranga kandi bari mu ishuri kubera gukoresha ikoranabuhanga, ku buryo ibyo gusaba uburambe mu kazi bizagera aho bikaba nk’inzozi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri STEMPower Rwanda, Espoir Serukiza
Umuyobozi Nshingwabikorwa muri STEMPower Rwanda, Espoir Serukiza

Agira ati, “Hari abanyeshuri ubu batangiye kwikorera porogaramu bakanazigurisha ku buryo bakorera amafaranga, abiga mu bumenyi ngiro bakorera amafaranga n’abiga siyansi batangiye gukorera amafaranga urumva rero nk’uwo ugiye kumuha akazi ntiwamusaba uburambe kuko anaburusha benshi mu bamaze igihe mu kazi bagikoresha ikoranabuhanga rishaje”.

Avuga ko urubyiruko iyo rwigishijwe ikoranabuhanga bituma iterambere ry’ibihugu ryihuta, kuko ingero zigaragara mu bihugu byahoze bikennye, ubu byamaze kuzamuka mu bukungu kuko ikoranabuhanga ryabafashije kugira ibyo bahindura mu buryo bwihuse.

Ni ibiki bimaze gukorwa bitanga icyizere cy’uko ikoranabuhanga muri siyansi rishoboka mu Rwanda?

Umuyobozi wa Fab Lab avuga ko ifasha Abanyarwanda bakora ibihangano n’imirimo y’amaboko kurushaho kubinoza bakoresheje ikoranabuhanga, bahereye mu mashuri, inganda n’abikorera muri rusange, hagamijwe guhanga udushya kandi bigakorwa nta kiguzi kandi abatangiye kwiga batangiye gutanga umusaruro.

Housna avuga ko muri Fab Lab avuga ifasha Abanyarwanda bakora ibihangano n'imirimo y'amaboko kurushaho kubinoza bakoresheje ikoranabuhanga
Housna avuga ko muri Fab Lab avuga ifasha Abanyarwanda bakora ibihangano n’imirimo y’amaboko kurushaho kubinoza bakoresheje ikoranabuhanga

Agira ati, “Urugero rw’ibyakozwe muri Fab Lab, ni inkoni yera y’ikoranabuhanga ifasha abafite ubumuga bwo kutabona ikabarangira inzira, yakorewe iwacu ku buryo ifasha neza ufite ubumuga bwo kutabona, ubu ikaba iri gufasha Abanyarwanda n’abandi bayikeneye, twebwe ntiduterateranya ibikoresho ahubwo turabikora muri gahunda ya made in Rwanda”.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa STEMPower Espoir Serukiza avuga ko bo bamaze kugeza laboratwari zitandukanye mu bigo by’amashuri ya Kaminuza, kandi ko bakorana n’ibigo by’ikoranabuhanga gutanga ubumenyi bukenewe muri Kaminuza runaka.

Agira ati, “Dutangiye kubona abanyeshuri bitabira kandi twatangiye kubona umusaruro aho abanyeshuri batangiye kugira ibyo bikorera, kandi ubu abana turabafasha gukura ibintu bakoze mu ikoranabuhanga bakabihindura ikintu gifatika, duhereye ku bundi bumenyi bukenewe ngo mudasobwa ibashe kugukorera icyo wifuza”.

Serukiza avuga ko bo bamaze kugeza laboratwari zitandukanye mu bigo by'amashuri ya Kaminuza
Serukiza avuga ko bo bamaze kugeza laboratwari zitandukanye mu bigo by’amashuri ya Kaminuza

Asobanura ko ubwo bumenyi buzafasha gahunda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, kandi buri wese afite uruhare rwo gufasha umwana guhera hasi yiga uburyo bw’ikoranabuhanga, bumufasha kuzagera muri Kaminuza afite ibyibanze aheraho yiga ibijyanye n’urugero rwa Kaminuza.

Umuyobozi wa Kompanyi wa ETITE Ltd, Jean Bosco Mugiraneza asobanura ko mu rwego rwo gufasha kompanyi zitandukanye gukora ibijyanye n’ikoranabuhanga, mu byo bafite birimo nka porogaramu zirimo kumenyekanisha uko ibicuruzwa byinjiye n’uko bisohoka mu bubiko, uko abakozi bitabira akazi, n’uko hagenzurwa umusaruro watanzwe n’abakozi.

Agira ati, “Tugira Porogaramu zishobora gutuma umubyeyi akurikirana imyigire y’abanyeshuri aho isomo ryakosowe, amanota y’umwana agahita agera ku mubyeyi we ku giciro gito cy’amafaranga nka 15frw ku butumwa bugufi, bigatuma umubyeyi yamenya uko umwana ari kwitwara mu ishuri n’icyakorwa ngo umunyeshuri afashwe kugira ibyo ahindura”.

Umuyobozi wa Kompanyi wa ETITE Ltd, Jean Bosco Mugiraneza
Umuyobozi wa Kompanyi wa ETITE Ltd, Jean Bosco Mugiraneza

Avuga ko kubera ko amasomo ya Kaminuza yihuta, bafite na porogaramu yo kwimenyereza umwuga, mu gihe cy’amezi abiri n’ubundi buryo buzajya bufasha ba banyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo bize bahereye ku byo abakiriya bakeneye.

Agira ati, “Iyo umunyeshuri asoje Kaminuza tukamuha imenyerezamwuga, yibonera neza ibyo yize n’uko bishyirwa mu bikorwa bikagera ku mukiriya, uko yabyakiriye n’uko hari ibyanenzwe cyangwa byashimwe nawe akazamenya uko yakora akazi ke”.

Ni izihe mbogamizi zikibangamiye ikoranabuhanga mu bumenyi bwa Siyansi?

Umuyobozi wa ETITE Ltd avuga ko hakiri imbogamizi zo kubona umwanya uhagije ku gufasha ibyiciro bitandukanye by’abanyeshuri bavuye muri Kaminuza, abiga ubumenyi ngiro n’abarangije amashuri yisumbuye.

Umuyobozi wa ETITE Ltd avuga ko hakiri imbogamizi zo kubona umwanya uhagije ku gufasha ibyiciro bitandukanye by'abanyeshuri bavuye muri Kaminuza
Umuyobozi wa ETITE Ltd avuga ko hakiri imbogamizi zo kubona umwanya uhagije ku gufasha ibyiciro bitandukanye by’abanyeshuri bavuye muri Kaminuza

Avuga ko kugira ngo babashe kumenya ubushobozi bwa buri munyeshuri, babanza kubaha ibibazo, kugira ngo babashe kumenya ubumenyi bakeneye n’uko bahagaze, mbere yo kubareka ngo bajye ku byo abakiliya bakoresha.

Agira ati, “Bituma abanyeshuri biga vuba kugira ngo bagere ku rwego rwo kuba bakora ku byo abakiliya bakeneye”.

Umurerwa we avuga ko hakiri imbogamizi z’integanyanyigisho bakoresha zitavuguruye mu gihe cya vuba, kuko hashobora gushira imyaka irindwi, zitaravugururwa kandi umunyeshuri uziga imyaka itatu akaba arangije Kaminuza.

Agira ati, “REB, MINEDUC n’Inganda bigenda gake mu kuvugurura integanyanyigisho hagendwe ku bikenewe ku isoko ry’umurimo, byari bikwiye ko iyo nteganyanyigisho ivugururwa buri myaka nk’ibiri kugira ngo umunyeshuri adahabwa ibishaje, ubwo twe bidusaba kureba ibyo umwana akeneye, tureba ahakiri ibyuho kugira ngo tuzamure ireme ry’uburezi rijyanye n’irikewe mu nganda”.

Espoir Serukiza, we avuga ko kuba abantu bavuga ko ikoranabuhanga risa nk’iryakuruye Isi cyane, bidakwiye gutuma abantu biheba ko ikoranabuhanga rizabasimbura mu kazi, ko ahubwo rizabafasha kwihutisha akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka