Ikoranabuhanga ryigishiriza mu mikino rifasha abakiri bato gusobanukirwa vuba ibyo biga
Ikiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, cyatambutse kuri KT Radio Tariki 24 Kamena 2024 cyagarutse ku ‘Kwinjiza mu Burezi ikoranabuhanga rifasha kwiga binyuze mu mikino no mu masomo nyunguranabitekerezo’.

Abitabiriye iki giganiro bagaragaje ko Ikoranabuhanga rifasha kwiga binyuze mu mikino ari imwe muri gahunda y’uburezi bw’u Rwanda igaragaza inzira itanga icyizere ku banyeshuri mu kwiyungura ubumenyi ndetse bikanatanga umusaruro mu burezi.
Gisubizo Gaelle Abi, Umuyobozi Mukuru wa Dope Initiatives, yasobanuye ko kwinjiza mu burezi ikoranabuhanga bifasha kwiga binyuze mu mikino no mu masomo nyunguranabitekerezo.
Gisubizo Gaelle yavuze ko nka kompanyi y’urubyiruko bagerageza guhanga udushya cyane cyane mu buzima bw’imyororokere ariko bakabikora bifashishije imikino.

Ati "Imikino dukoresha ni imikino y’ikoranabuhanga tukabishyira muri mudasobwa z’abana, ku buryo utabasha kubona telefone zigezweho iwabo mu rugo nawe abasha kwisanga muri iyi mikino, kuko amakuru ku buzima bw’imyororokere ari ingenzi kuri we, cyane cyane ko duhera ku bigo byo mu cyaro”.
Gisubizo avuga ko ubu bakorana n’ibigo 23 aho bashyira imikino muri mudasobwa z’ibyo bigo bakaba bafite intego yo gukorana n’ibigo 150 kuko bafitanye imikoranire na Minisiteri y’Uburezi.
Amasomo uburyo atangwa umunyeshuri yinjira muri mudasobwa bakamubaza izina rye hanyuma akuzuzamo n’imyaka ye bakamuha ibibazo umunyeshuri akabazwa ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere ye agahitamo igisubizo kiri cyo iyo atabikoze ahabwa igisubizo nyacyo bikamuha amakuru ku buzima bw’imyororokere ye.

Elisé Dushimimana, Umuyobozi ushinzwe gahunda muri RwandaEQUIP yavuze ko amashuri abasha kwisanzura mu kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga ariko ko hakiri imbogamizi kuko ibikoresho by’ikoranabuhanga bitaragera mu mashuri yose.
Yagize ati "Ikoranabuhanga ryo kwiga biciye mu mikino risaba ibikorwa remezo biri ku rundi rwego, bisaba ko umwana aba afite mudasobwa ye ndetse na interineti ku buryo umwana agira ayo mahirwe yo guhura n’iryo koranabuhanga kandi akaryigiraho. Ibikorwa remezo dufite amahirwe kuko hari amashuri menshi dufite mu Rwanda afite icyumba cy’ikoranabuhanga."
Mu mashuri y’incuke bafite amasomo aba yateguwe mu mikino by’umwihariko muyo bita imyitozo ngiro hakaba n’ikindi gice k’imikino yo hanze bakaba bakorana n’amashuri 761 abanza ndetse n’ay’incuke.

Dushimimana avuga ko hakiriri imbogamizi kuko ibikoresho by’ikoranabuhanga bitaragera mu mashuri yose nanone aho biri ugasanga hari abataragira ubushobozi bwo kubikoresha.
Ati “Haracyakenewe gushyiramo imbaraga zo guhugura ndetse no guha ubushobozi abarimu kurikoresha, kuko usanga hari amashuri amwe atitabira kwigisha cyane imikorongiro agahitamo kwigisha isomo mu magambo kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba mwarimu atazi neza uburyo yatangamo iryo somo bifashishije iryo koranabuhanga”.
Icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi gihuza n’uburyo bushya bwo kwigisha bijyana no gukoresha ikoranabuhanga kugirango intego ibashe kugerwaho.

Reba ikiganiro cyose hano:
Ohereza igitekerezo
|