Abakuze biga gusoma, kwandika no kubara bifuza no kwigishwa indimi z’amahanga
Mu gihe abiga bakuze bigishwa gusoma, kwandika no kubara, hari abavuga ko baramutse bigishijwe n’andi masomo nk’ay’indimi z’amahanga na byo babyitabira kuko ngo byabafasha kurushaho kujijuka.
Bamwe muri abo bakuze bagiye batabasha kwiga ku bw’impamvu zitandukanye. Harimo ababibujijwe n’inshingano zo mu muryango nko kwisanga umubyeyi umwe apfuye bikaba ngombwa ko bareka ishuri ngo bafashe usigaye kurera barumuna babo, abandi bakarikurwamo n’ababyeyi bababwira ko kwiga ntacyo bizabamarira, abandi bagategekwa kwita ku matungo,...
Uwitwa Mukamutara wo mu Karere ka Gisagara, nyuma y’amezi icyenda yiga mu ishuri ry’abakuze agira ati “N’Igifaransa bakizanye ngo tucyige nacyiga. N’Icyongereza n’Igiswayire byose nkabimenya, kuko Ikinyarwanda maze kukimenya, gusoma ndabizi, no kwiyandikira ibaruwa maze kubimenya.”
Joséphine Mukambabajende w’imyaka 60 na we ati “Uwampa gukomeza nabyemera, kuko mba numva hari ibyo ntaramenya. Nk’Igifaransa kije nacyiga.”
Jean Bosco Nsabimana w’i Nyanza, ubu akaba afite imyaka 54, yongeraho ko kuri we igihe cy’amezi icyenda yamaze yiga cyamufashije kumenya gusoma, kwandika no kubara, ariko ko habayeho ko ishuri rikomeza yarushaho kunononsora ibyo yize.
Ati “Umuntu akomeje yamenya kwandika neza, hanyuma amaze kunononsora agashobora kuba kujya mu buyobozi bw’Umudugudu, akajya mu buyobozi bw’umutekano, bisaba kuba usobanukiwe kwandika.”
Jean Havugimana na we ati “Habayeho ko kwiga bikomeza, nabikora. Hari ibindi nagenda nunguka.”
Genevieve Kayirangwa, umwe mu barimu bigisha abakuze wo mu Karere ka Nyanza avuga ko amezi icyenda bigisha abakuze asiga bazi gusoma, kwandika no kubara, ariko ko igihe bigishwamo cyongerewe bakigishwa n’ibindi byarushaho kuba byiza.
Ati “Bakongeraho bakabigisha nk’icyongereza, hanyuma bakigishwa n’ikoranabuhanga bitewe n’ibihe turimo bya Viziyo.”
Ange Felix Habassa ushinzwe uburezi bw’abakuze mu rwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), avuga ko Politike y’uburezi bw’abakuze yo muri 2014 iteganya ko ishuri ry’abakuze ryongererwa igihe rikava ku mwaka umwe rikagera kuri itatu. Abakuze kandi ngo ni abafite guhera ku myaka 15 kuzamura, batazi gusoma, kwandika no kubara, batari mu mashuri asanzwe.
Agira ati “Byaragaragaye ko abiga muri gahunda y’uburezi bw’abakuze gusoma, kwandika no kubara, barangiza icyo cyiciro bakabura aho bakomereza. Ni muri urwo rwego Minisiteri y’uburezi, binyuze muri REB, yatekereje ku cyiciro cya kabiri n’icya gatatu.”
Akomeza agira ati “ REB iri kwandika ibitabo bijyanye, ndetse no guteganya n’abazabigisha kuko bo ntibazigishwa n’abarangije amashuri abanza. Bazigishwa n’umwarimu urangije nibura amashuri atandatu yisumbuye.”
Ku bijyanye n’amasomo ateganyijwe muri biriya byiciro bikurikiraho harimo imibare, Ikinyarwanda, SET(social and Elementary techonogy), ubumenyi nyamuntu (social studies), ikoranabuhanga, Igiswayire, Icyongereza n’Igifaransa.
Habasa ati “Harimo mbese amasomo azababashisha kubona impamyabushobozi ingana n’iy’urangije amashuri abanza, kugira ngo aramutse ashaka gukomeza mu yisumbuye bimushobokere.”
Habasa anavuga ko iyi politike itaratangira gushyirwa mu bikorwa ku bw’imbogamizi y’ingengo y’imari.
Ati “Niba hari ikintu gihenze mu burezi, ni ukwandika ibitabo. Hakenewe n’ubushobozi bwo gutanga akazi no guhugura abazigisha muri iriya progaramu. Ni yo mpamvu hakenewe ingengo y’imari nini.”
Yongeraho ko muri uyu mwaka w’Ingengo y’imari Leta yashyize mu burezi bw’abakuze miriyoni 81 kandi ko ari makeya ugereranyije n’uko buri mwaka haba hagomba kwigishwa ababarirwa mu bihumbi 127.
Agereranyije ariya mafaranga ngo ni nka 0.04% by’ingengo y’imari igenerwa Uburezi muri rusange, nyamara ngo ubushakashatsi bwakozwe n’ibihugu bitandukanye bwaragaragaje ko kugira ngo imyigire y’abakuze igende neza yagenerwa ingengo y’imari iri hagati ya 3% n’10%.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko mbona yandika neza cyane se kuruta benshi banarangije za kaminuza!!!