Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiratangaza ko amanota y’abanyeshuri ari hafi gusohoka, kandi ko abantu bakwiye kumenya uko ayo manota abarwa, uko abanyeshuri bashyirwa mu myanya n’uko wajurira igihe utishimiye uko byakozwe.
Abarezi bo mu mashuri ya Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro, baratangaza ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari uguhuza umubare w’abanyeshuri n’ibikoresho bafite, kubera ko bikiri bicye, bagasaba ko byakongerwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye (REB), cyatangaje gahunda y’uko abarimu babyifuza batangira gusaba kugurana imyanya, (Permutation) aho batangira kubikorera mu ikoranabuhanga rishinzwe abarimu (TMIS).
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board/RTB), ruravuga ko mu Mirenge 416 igize Uterere tw’Igihugu, 24 gusa ari yo itaragezwamo amashuri ya TVET, ariko na irizezwa ko umwaka utaha azaba yabonetse.
Kaminuza y’u Rwanda (UR) yatangaje ko igiye gusubukura gahunda yo gutanga za mudasobwa zigendanwa ku banyeshuri.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2023-2024, igaragaza ko abanyeshuri bazatangira kwiga ku itariki 25 Nzeri 2023.
I Kigali hatangiye inama nyunguranabitekerezo yiga ku burezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda, hifashishwa ubushakashatsi bwakozwe ku bikibangamira imyigire ye.
Abasesengura ikigero cy’iterambere ry’ikoranabuhanga mu burezi, n’akamaro karyo mu itereambere, baravuga ko guhindura imyumvire no kugira ubushake mu kurikoresha, byatanga umusaruro mu iterambere.
Ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda nubwo rikiri mu ntangiriro, ariko bigaragara ko hari icyizere mu bihe biri imbere cyo kugera ku rwego rwifuzwa, ni yo mpamvu ikiganiro ‘EdTech Monday’ cya Kanama, kizagaruka ku guteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi mu Rwanda.
Mu Karere ka Karongi hatangije gahunda yo kurwanya guta amashuri kw’abana, mu rwego rwo gukomeza kwita ku bana bakennye cyane, dore ko ubukene ari bwo buza imbere mu gutuma abana bata amashuri, ikaba ari gahunda yatangijwe na Foundation Cyusa Ian Berulo.
Kuzabona indi Minisiteri mu Rwanda izaca agahigo k’iy’Uburezi, mu kugira abayiyoboye benshi bizagorana, kuko mu myaka 29, ni ukuvuga kuva mu 1994, iyo Minisiteri imaze kuyoborwa n’Abaminisitiri 16.
Nyuma yo gukora ikizamini cy’akazi no kugitsinda neza, Umwarimu ahabwa akazi mu cyiciro runaka cy’amashuri, hashingiwe ku myanya ihari ijyanye n’ibyo yize n’icyiciro cy’Uburezi agiye kwigishamo, nk’uko biteganywa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
Mu birori byo gutanga impamyabumyenyi ku banyeshuri 75 barangije mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (RICA), riri mu Karere ka Bugesera, byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 8 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yasabye abanyeshuri biga muri iri shuri, guharanira gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara ku (…)
Abarimu ibihumbi 12 bagiye guhugurirwa gahunda ya Leta yiswe RwandaEQUIP (Rwanda Education Quality Improvement Program), igamije gushyira uburezi bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu buryo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu kwigisha no kunoza imiyoborere y’ibigo by’amashuri.
Abanyeshuri 46 bo mu bihugu 13 byo hirya no hino ku Isi, ku Cyumweru tariki 06 Kanama 2023, barangije amasomo yabo y’icyiciro cya Master’s bari bamaze umwaka biga muri Kaminuza ya Global Health Equity yigisha ibijyanye n’ubuvuzi.
Abarezi ku bigo by’amashuri abanza ya Leta byatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu nteganyangisho, bemeza ko rigiye kurushaho kunoza ireme ry’uburezi.
Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga (NUDOR), risaba umuryango mugari w’Abanyarwanda, uhereye ku babyeyi, abarimu, ibigo by’amashuri n’abantu bose, gutuma umwana ufite ubumuga yisobanukirwa, akamenya ko afite ubumuga bijyanye n’ikigero cy’imyaka arimo, kuko biramufasha. Ngo nta kintu ushobora gukorera umuntu ufite ubumuga (…)
Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa akekwaho icyaha cyo gukopera ikizamini cya Leta yakoraga, yifashishije telefone.
Abafatanyabikorwa mu burezi bw’abafite ubumuga mu Rwanda, baratangaza ko hakiri urugendo mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri y’uburezi budaheza, kubera ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bitaragera hose.
Ikiganiro EdTech Monday cyibanda ku ikoranabuhanga mu burezi, cyo muri uku kwezi kwa karindwi kizagaruka ku bibazo bibangamiye uburezi bw’abafite ubumuga mu Rwanda, mu kugera ku ikoranabuhanga.
Inteko Ishinga Amategeko yemeje umwanzuro usaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri makuru na Kaminiza (HEC), gukemura ikibazo cya Equivalences z’impamyabumenyi zitinda kuboneka, ibyo bigakorwa hagamijwe kwita ku ihame ryo kwihutisha serivisi.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko abanyeshuri 179 batitabiriye gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, mu cyiciro rusange (Tronc Commun) n’abarangiza mu myuga n’ubumenyi ngiro (TVET).
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta (NESA), bwatangaje ko ikizamini ngiro cya Leta cya Siyansi cyakorwaga n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, kitazongera gukorwa mu buryo cyakorwagamo.
Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi kumarana umwanya uhagije n’abana babo muri iki gihe cy’ibiruhuko ndetse bakanabakebura mu gihe bagize imyitwarire idahwitse. Ni mu gihe bagiye kumarana na bo amezi agera kuri abiri y’ibiruhuko byatangiye ku itariki ya 13 Nyakanga 2023.
Ubuyoobzi bwa Kaminuza ya UTB butangaza ko abanyeshuri bagiye mu gihugu cya Qatar, kwimenyereza akazi byarangiye bahawe akazi kubera imyitwarire myiza n’ubushobozi bagaragaje, bituma hategurwa amahirwe yo kohereza abandi.
Bamwe mu barimu mu Karere ka Ngoma barishyuriza agahimbazamusyi ku mbuga nkoranyambaga, kubera ko ngo batinze kugahabwa mu gihe mu tundi Turere ngo kamaze kubageraho, gusa ubuyobozi bwabizeje kukabagezaho bidatinze.
Intumwa yihariye ya Leta y’u Bwongereza ifite mu nshingano uburinganire bw’ibitsina byombi, Alicia Herbert OBE, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukoresha ururimi rw’Icyongereza mu mashuri, binyuze mu mushinga Building Learning Foundation (BLF).
Muri Kenya, Leta yafashe umwanzuro wo kongera gufungura amashuri yari yafunzwe kubera imyigaragambyo ya Azimio.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburezi kimwe n’inzezo zitandukanye z’ubuzima bw’Igihugu, bwarahungabanye cyane, aho 66% by’inyubako z’amashuri zari zarasenyutse, mu gihe 75% by’abakozi ba Leta harimo n’abarimu bari barishwe, abandi bahungira mu bihugu by’amahanga.
Ubuyobozi bw’Umuryango mpuzamahanga (STEM Power) ufatanyije na Ambasade ya Israel mu Rwanda, batangije ikigo kizajya gifasha abanyeshuri n’abantu bakuru kwihugura muri Siyansi, ikoranabuhanga n’imibare.