Bakora Ventilateurs, Mixeurs na Baffres bahereye ku bikoresho bitakifashishwa
Abanyeshuri biga kuri GS Kiyonza bibumbiye muri Club Vison bakora ibikoresho binyuranye birimo Ventilateurs, Mixeurs na Baffres bahereye ku bikoresho bitakifashishwa, cyane cyane ibikoze muri pulasitike (Plastic).

David Habingabire wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyibwisi (HEG), ni umwe mu banyamuryango 62 bagize iyo club iri mu ishuri riherereye mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Nyaruguru. Avuga ko ibyo bakora biba bigamije gukemura ibibazo babona aho batuye, ariko bagatekereza no ku kubungabunga ibidukikije.
Agira ati “Tureba ibibazo byugarije rubanda muri rusange hanyuma tugashaka uko twabikemura twifashishije ibikoresho byashaje bimwe biba bigomba kujugunywa bikajya kwangiza ikirere, bikangiza n’ibidukikije muri rusange. Cyane cyane dukoresha amapulasitike kuko atabora.”
Ni muri urwo rwego bakora ibikoresho bizana akayaga byifashishwa hashyushye (Ventilateurs) bifashishije imipfundikizo y’indobo hamwe na dynamo bakura mu maradiyo ya kera yifashishaga bande (Cassette) cyangwa mu cyuma cyifashishwa mu gusoma ibiri kuri CD (Lecteur).

Bakora kandi indangururamajwi (Baffres) bifashishije ibijerekani bitacyifashishwa, hanyuma mikoro bigendana bakazikora bifashishije uburoso busiga irangi butacyifashwa. Ibi byombi bijyana n’impuzamajwi (Mixeur) bakora bifashishije ibyuma bakura mu maradiyo yashaje.
Bakora kandi imashini ivomerera imyaka, indabyo, amasabune y’amazi, ibyo byose mu rwego rwo gukemura ibibazo babona hafi yabo nk’uko bishimangirwa na Clarisse Niyonsaba wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’indimi.
Agira ati “Turahera nko mu kigo cyacu. Umuyobozi yajyaga aduhuriza hamwe ngo aduhe amabwiriza, ariko bitewe n’uko turi benshi, ab’inyuma ntibabashe kumva. Turavuga ngo ese iki kibazo ntacyo twagikoraho? Hanze aha baffres zirahenda. Ese nka Club ntitwazikora ikigo kikazajya kidukodesha?”

Akomeza agira ati “Turabikora, tubimurikira umuyobozi w’ikigo, ubu rwose basigaye badukodesha. Urumva ni ikibazo twakemuye muri sosiyete dutuyemo.”
Uretse ikigo bigaho, haba igihe bashaka kugira ibyo bababwira nk’abanyeshuri ndetse n’igihe habaye inama y’ababyeyi, n’abandi bantu, urugero nk’abizihije isabukuru y’amavuko cyangwa ubukwe, bakodesha izo ndangururamajwi.
Ventilateurs na zo ngo bajya bazibonera abakiriya kuko bamaze gukora izibarirwa muri 15, batabariyemo iziri mu mashuri bigiramo.
Ku kibazo cyo kumenya aho bakura ubumenyi bwo gukora ibyo byose, nyamara bitari mu byo biga, David Habingabire avuga ko ku giti cye yiyumvamo impano yo gukanika no gukora ibikoresho byifashisha amashanyarazi (Electronic) kandi ko iyo bitaza ikibazo cy’ubushobozi bukeya bw’ababyeyi yari kubyiga.

Agira ati “Bitewe n’ubushobozi hari igihe tugenda tugira inzitizi zo kwiga neza. Bityo rero ntabwo nabashije gutsinda, kandi n’iyo ntsinda ntabwo nari kubona ubushobozi bwo kujya kuyiga. Hamwe na bagenzi banjye tugiye duhuje iki kibazo.”
Yongeraho ko ibi byose babigezeho ku bw’ubujyanama bahabwa n’umuryango Educate wabashishikarije gushyira mu bikorwa ibyo biga mu isomo rya Entrepreneurship, byatumye batekereza ku cyo bazakora barangije amashuri, mu rwego rwo kwihangira imirimo.
Ubwo bagaragazaga ibyo bakora mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Nyaruguru ryabereye i Cyahinda, tariki 18 Kamena (Hari mu cyumweru cy’umujyanama n’umufatanyabikorwa cyabaye guhera tariki 18 kugeza ku ya 20 Kamena 2024), hari ababagaragarije ko ibikoresho byabo byarushaho kugurwa bashatse uko babinoza, bakaba batekereza nko ku irangi babisiga bikarushaho kugaragara neza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|