Musanze: Abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari gukarishya ubumenyi mu gukora za ‘Robot’
Abana b’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, barimo kongererwa ubumenyi mu gukora za Robot zikoranywe ikoranabuhanga, zishobora kwifashishwa mu mirimo itandukanye.
Abo bana uko ari 100, ni abatoranyijwe mu bandi, basanzwe bitwara neza mu isomo ry’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga rizwi nka SET cyangwa Science Elementary Technology.
Izo Robot, bihugurira kuzikora bifashishije ibikoresho biba bitagikoreshwa nk’amakarito, impapuro, amacupa, imifuniko y’ibikombe, imbaho cyangwa ibiti n’ibindi abana bakunze kwifashisha mu dukino twa buri munsi; bakagenda bongeraho ibindi bikoresho bikoranywe ikoranabuhanga bungikanya bakabihuza na mudasobwa, bikikoresha icyo bigenewe.
Babigendeyeho, bamwe barateganya kubibyazamo imodoka ibasha kugenda bitagombeye ko itwarwa n’umushoferi, indege nto itagira umupilote izwi nka ’Drone’, igikoresho kijugunywamo imyanda bitabaye ngombwa ko bagikoraho, ivomero ritanga amazi batarindiye kurifungura, inzogera yirangira mu gihe hari uwegereye agace iherereyemo, amatara yo mu mihanda ayobora ibinyabiziga mu buryo bubirinda kugongana n’ibindi.
Ni gahunda aba bana bishimira ko yabakuye mu bwigunge, bibarinda ubuzererezi ahubwo ubabera umwanya wo kurushaho kunonosora impano zabo.
Ineza Yvan urangije amashuri abanza kuri GS Kampanga, agira ati: “Muri iki gihe cy’ibiruhuko, twirirwaga mu rugo tudafite icyo dukora, hakaba ubwo dutoroka ababyeyi, tukajya kuzerera kubera ko ntacyo twabaga dufite duhugiraho. Kuba badufashije tukitabira aya masomo, biradufasha cyane kwiyibutsa no kwiyungura ibindi bishya, bidufasha kurushaho gukunda ikoranabuhanga”.
Ikigamijwe ni ugukundisha abana ikoranabuhanga mu buryo bwisumbuyeho, no kubatoza kurigira umuco mu bikorwa byabo bya buri munsi, batagombeye kubyigira mu mashuri gusa.
Nyirabatoni Clementine, ayobora umuryango mpuzamahanga wita ku kwigisha binyuze mu mikino Right to Play, mu Turere twa Musanze na Rubavu, ari na wo uri gufatanya n’Akarere ka Musanze muri iyi gahunda.
Agira ati: “Gukundisha abana ikoranabuhanga bakiri bato bibafasha gukura bariha agaciro no kuba bagira intumbero zo kuribyaza umusaruro”.
Akomeza agira ati, “Nk’ubu dufite ingero z’abana batangiye kureba uko bakora amatara agenewe kuyobora ibinyabiziga mu byerekezo binyuranye by’imihanda (Traffic lights) ashobora gukumira impanuka z’ibinyabiziga cyangwa ukubyigana kwabyo. Birerekana uburyo aba bana n’ubwo ari batoya, bafite inzozi zo kubaka ibisubizo ku ngorane zimwe na zimwe zugarije abantu. Turamutse rero tubatoje gukunda ikoranabuhanga bahereye ku dukoresho bikorerwa mu gihe bakina, hari byinshi babasha kwagura bikaba byagera ku rwego rwisumbuyeho”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Kayiranga Théobard, akangurira aba bana kubyaza umusaruro iyi gahunda, yabashyiriweho nk’uburyo bwo kuzamura urwego rw’ubumenyi bariho, bwaberekeza mu rugendo u Rwanda rurimo rw’ibikorwa byubakiye ku ikoranabuhanga.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri bitegenyijwe ko iyi gahunda izamara, abagenerwabikorwa bayo, ni abana batoranyijwe mu bigo by’amashuri 25, birimo ibya Leta n’ibyigenga byo Karere ka Musanze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|