Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR/Huye) hatanzwe mudasobwa ku banyeshuri bahiga, ariko abari mu myaka ya nyuma batunguwe banababazwa no kuba bo batazihawe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, baganiriye ku mbogamizi zagaragaye mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2023-2024, ngo barebere hamwe uko zakemuka.
Mu rwego rwo kugira ngo abana bose babashe kugera ku burezi bw’ibanze, Leta igenda ishyiraho amashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, aho abana babasha kuyageraho bitabagoye. Icyakora, i Kaduha mu Karere ka Nyamababe hari abakora ingendo ndende ku buryo hari n’abagenda amasaha atatu bajya ku ishuri.
Bamwe mu barimu mu Rwanda bagendeye ku iteka rya Perezida no 064/01, ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, bavuga ko badahabwa amafaranga y’igikorwa cyo kwimurwa mu gihe agenwa n’iri tegeko, icyakora ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu (…)
Nyuma y’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hari ababyeyi bavuga ko ubukene buriho buzatuma bitaborohera kubona amafaranga y’ishuri, ariko hakaba n’abavuga ko amashuri bayazigamiye.
Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu mwaka wa 2022, yagaragaje ko amashuri mu Rwanda akibonekamo ubucucike bw’abanyeshuri, ku kigero cy’abana 77 mu ishuri rimwe. Ni ikigero kiri hejuru hagendewe kuri gahunda ya Leta, aho biteganywa ko nibura icyumba kimwe cyabamo abana 46.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyasohoye gahunda igaragaza uko ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa zizakorwa ubwo bazaba basubira ku mashuri bigaho.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi(NESA) giherutse gusaba abanyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye mu mwaka 2022/2023 bafite ibibazo byo kudahura kw’imyirondoro bakoresheje mu gukora ibizamini hamwe n’iri ku ndangamuntu, ko babikosoza.
Abarimu bakorana na Koperative Umwalimu SACCO barasaba ko inguzanyo ku mushahara bahabwa, yahuzwa n’umushahara wabo, kuko abasaba izo nguzanyo bemererwa atarenze miliyoni eshatu n’igice gusa.
Ihuriro ry’abanyeshuri n’abakoze mu rwunge rw’amashuri rwa Gahini (GS Gahini), biyemeje kubakira iri shuri inzu y’imyidagaduro (Salle), ya Miliyoni 200 kuko ihari ishaje kandi ikaba itakira abanyeshuri baharererwa.
Ubutumwa bwazindukiye ku rubuga rwa X, bwanditswe na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, ni ubwifuriza abarimu umunsi mukuru mwiza bizihije kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, yongeraho ko ahoza ku mutima umwarimu wamwigishije mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza witwa Epihanie.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, abarimu bongeye kwibutsa Leta y’u Rwanda kubatekerezaho bakabafasha kubona amacumbi yo kubamo mu buryo buhendutse.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi n’ibigo by’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu rugo mu kirihuko, guhera tariki ya (…)
Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) cyamurikiwe ibikoresho byahawe ibigo by’amashuri yisumbuye 200 mu guteza imbere amasomo y’imibare na siyansi. Ni ibikoresho byaguzwe n’Ikigo Nyafurika giteza imbere Imibare na Siyansi (African Institute Mathematical Sciences) AIMS ku bufatanye na Mastercard Foundation mu guteza (…)
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) hamwe n’ibigo biyishimikiyeho batangaje amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, aho uwatsinze ku rugero rw’ikirenga yagize 60 mu gihe urugero rwa nyuma ari 9.
Uburezi bukomatanya uburyo busanzwe n’iyakure bworohereje abanyeshuri ndetse n’abarezi mu gutanga no kwiga amasomo yabo. Ibi byatangajwe n’abatumirwa bitabiriye ikiganiro EdTech Monday kivuga ku burezi bukomatanya uburyo busanzwe n’iyakure cyatambutse kuri KT Radio tariki 27 Ugushyingo 2023 aho cyagarutse ku kamaro ko (…)
Ikibazo cy’ubucucike bw’abana mu mashuri ababyeyi, abana n’abarezi bo mu Kigo cy’Amashuri abanza ya Gashangiro ya II bamaze igihe binubira kuri ubu ngo baba batangiye kugira icyizere cy’uko kiri mu nzira yo kubonerwa igisubizo.
Abanyeshuri 45 bigaga imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rya Heroes Integrated TSS, baraye batorotse ikigo bose bajya kwiga mu mashuri ya Mpanda TSS, na Sainte Trinité biri mu Karere ka Ruhango.
Me Augustin Mukama, umwe mu bize mu ishuri ryafashaga impunzi z’abanyarwanda, Collège Saint-Albert, avuga ko hatagize izindi mpamvu mu mwaka wa 2026 bashobora gufungura iri shuri mu Rwanda, rigafasha mu burezi bufite ireme mu Rwanda ariko by’umwihariko rikanafasha abana b’impunzi zahungiye mu Rwanda.
Kaminuza yigisha Ubuvuzi n’Ikoranabuhanga (University of Medical Sciences and Technology - UMST) y’i Khartoum muri Sudani, irateganya kwimurira ibikorwa byayo mu Rwanda nyuma y’igihe ihagaritse kwigisha bitewe n’ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, buherutse kwandikira ibigo by’amashuri muri aka Karere bubisaba guhagarika guha ibiryo by’abanyeshuri abarimu babigisha.
Mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, riherereye mu Karere ka Musanze, hamuritswe Laboratwari nshya eshanu, zizajya zifashishwa mu gukarishya ubumenyi no kunoza ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi mu by’amashanyarazi akoresha ikoranabuhanga(Electrical Automation Technology), ubucuruzi bwifashisha (…)
Abanyeshuri 8,321 basoje amasomo mu byiciro binyuranye muri Kaminuza y’u Rwanda, tariki 17 Ugushyingo 2023, bashyikirijwe impamyabumenyi, Minisitiri w’Uburezi Dr Twagirayezu Gaspard, abibutsa ko umuvuduko w’iterambere ukeneye umusanzu wabo, kandi kubigeraho bisaba guhora bashishikariye ubushakshatsi no kuvumbura ibishya.
IHS Rwanda yateye inkunga gahunda ya ‘Imbuto Foundation’ yo gufasha abana b’abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye (Edified Generation Scholarship Programme).
Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023 karaberamo umuhango wo gutanga Impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu gihe haburaga amasaha make, imirimo yo gutunganya Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze uwo muhango uberamo yari irimbanyije.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko amanota y’ibizamini ngiro bikorwa n’abanyeshuri biga Siyansi barangiza amashuri yisumbuye agiye kujya ashingirwa ku mishinga bakoze.
Mu gihe hari abarangiza amashuri usanga bamara igihe kirekire batarabona akazi, nyamara hari amakampani na yo avuga ko yabuze abakozi, hari abatekereza ko gushinga amakampani ku banyeshuri bakiga ndetse no kwemera kwimenyereza umwuga no mu bigo biciriritse, byagira uruhare mu gukemura iki kibazo.
Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, bagiye gufatanya kwishyurira abana 100 amafaranga y’ishuri n’ibindi bikenerwa mu myigire yabo, muri uyu mwaka w’amashuri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko hakenewe ibyumba by’amashuri 695, hari ibizubakwa ahari ibisanzwe 320 kuko bigomba gusenywa bikubakwa bundi bushya ndetse n’ibindi 375 bigomba kuvugururwa, mu rwego rwo kurushaho kunoza imyigire y’abana.
Abarimu babiri bigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Bigugu n’icya Tangabo byombi biherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko batishimiye kwibona ku rutonde rw’abasabye kwimurwa bakanabihabwa nyamara ntabyo basabye.