Musanze: Bavumbuye ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu gucunga umutekano w’inyubako

Manzi Jean Luc na Ashimwe Rugwiro Gabriella, biga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, bavumbuye uburyo bushobora kwifashishwa mu gucunga umutekano w’inyubako zihuriramo abantu benshi no kunoza isuku yazo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ibikoresho bifashisha ni ibiboneka mu buryo bworoshye
Ibikoresho bifashisha ni ibiboneka mu buryo bworoshye

Zimwe mu nyubako iri koranabuhanga ryavumbuwe n’aba bana rishobora kwifashishwamo hacungwa umutekano wazo ni ibitaro. Aho nk’imodoka cyangwa umuntu mu gihe ageze ku marembo cyangwa ubwinjiriro bwabyo, urugi rwifungura akaba yakwinjiramo, yaba ari nk’ugenzwa n’umugambi mubisha urugero ari nk’umujura, rikamutangira amakuru akaba yahita afatwa atarawushyira mu bikorwa.

Manzi agira ati: “Twatekereje ku kuntu mu kubungabunga umutekano w’inyubako zihuriramo abantu benshi bigendana n’umubare utari muto w’abakozi bashinzwe ako kazi, bagakora mu buryo buhoraho ari benshi, bigasaba n’ikiguzi kitari gitoya mu kubahemba, nyamara ba nyirazo bakabaye bagishora mu bindi”.

Abo bana bombi bashyikirijwe ibihembo bigizwe na mudasobwa n'ibindi nyo kubafasha mu myigire
Abo bana bombi bashyikirijwe ibihembo bigizwe na mudasobwa n’ibindi nyo kubafasha mu myigire

“Ikoranabuhanga rero turimo gukoraho, dufatiye urugero nko ku bitaro, nk’umuntu cyangwa imodoka mu gihe igeze ku muryango winjira mu bitaro, twarikoze mu buryo robo ihita ikurura amakuru umuryango ugahita wikingura nta muntu uwukozeho, akaba yakwinjira akajya muri serivisi akeneye. Ni nako kandi haramutse hari nk’umuntu ufite umugambi wo kugira icyo ahungabanya, iri koranabuhanga ryubatse mu buryo amakuru ahita agera ku babishinzwe akaba yafatwa atarawugeraho”.

Ni umushinga bavuga ko bafite intumbero yo gukomeza kuwuha ireme no kuwagura, ku buryo mu gihe kiri mbere, baramutse babonye amikoro, iryo koranabuhanga ryazagera ku rwego rwo gutangira kwifashishwa mu kurinda umutekano w’inyubako zo hirya no hino.

Manzi Jean Luc yerekana uko ikorananuhanga yavumbuye we Ashimwe ryafasha mu gusigasira umutekano no kwita ku isuku
Manzi Jean Luc yerekana uko ikorananuhanga yavumbuye we Ashimwe ryafasha mu gusigasira umutekano no kwita ku isuku

Ni ikoranabuhanga bajyanishije n’iritanga igisubizo ku isuku, aho bakoze poubelle umuntu ashobora kujugunyamo imyanda atarindiriye kubanza kuyipfundura, bakora n’ubukarabiro bufite ahabugenewe hashyirwa isabuni n’ahandi haturuka amazi umuntu akoresha atarinze kubikoraho.

Ati: “Ahahurira abantu benshi nko mu bitaro, bakunze gukenera kujugunya imyanda. Za pubeli nyinshi rero, abenshi bayijugunyamo bibasabye kubanza gukozaho kimwe mu bice by’umubiri wabo, bikaba byanakoroha ko bahakura umwanda bakahandurira indwara. Igikoresho cyifungura hakoreshejwe ikoranabuhanga, umuntu akaba yakijugunyamo imyanda atagikozeho, nacyo twabonye ko cyaba ingenzi mu gukumira imyanda”.

Ibyinshi mu bikoresho bifashisha, ni ibiboneka mu buryo bworoheje birimo nk’amakarito yakoreshejwe, imipfundikizo y’amacupa yavuyemo imitobe n’ibindi.

Imishinga y'ikoramabuhanga abana bakomeje gukora benshi bayihanze amaso kuzaba igisubizo
Imishinga y’ikoramabuhanga abana bakomeje gukora benshi bayihanze amaso kuzaba igisubizo

Mu birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika byabaye ku rwego rw’Akarere ka Musanze kuwa Kane tariki 27 Kamena 2024, abana b’abanyeshuri bo mu bigo bibarizwa mu Karere ka Musanze, bitabiriye amarushanwa yahereye ku rwego rw’ibigo, akazamuka ku rwego rw’Imirenge, bamuritse imishinga bavumbuye biturutse ku isomo ry’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga Science Elementary Technology (SET) biga mu ishuri.

Habumugisha Emmanuel Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA mu Karere ka Musanze, avuga ko: “Impano nk’izi kuzishyigikira, tukarinda ko abana baziherana mu mpapuro, ahubwo tukabaha urubuga bazamuriramo ubwo bumenyi byatanga ibisubizo by’ahazaza ku kwikemurira ibibazo bihari, cyane cyane byubakiye ku ikoranabuhanga”.

Vice Mayor Kayirenga (wicaye hagati)
Vice Mayor Kayirenga (wicaye hagati)

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobald yavuze ko uko iterambere ry’ikoranabuhanga rirushaho kwaguka, abana badakwiye gusigara inyuma cyangwa ngo barivutsweho uburenganzira; kandi ibi bigahera mbere na mbere mu muryango.

Mu yindi mishinga abana b’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri abanza bitandukanye bakoze, ni nk’uw’indege itagira umupilote (Drone), imodoka ikoranywe ikoranabuhanga rikumira impanuka, imashini isukira imyaka, ikonjesha amazi cyangwa igashyushya amazi.

Abana baturutse mu bigo by'amashuri bitandukanye bahawe umukoro wo gukunda ikoranabuhanga
Abana baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye bahawe umukoro wo gukunda ikoranabuhanga

Uw’ikoranabuhanga rifasha mu gucunga umutekano w’inyubako zihuriramo abantu benshi no kunoza isuku yazo ari na wo wahize indi, muri abo bana bombi bawuvumbuye buri wese yahembwe mudasobwa, igikapu kirimo amakayi n’ibindi bikoresho by’ishuri.

Abana binyuze mu mbyino basusurukije abitabiriye umunsi w'umwana w'umunyafurika
Abana binyuze mu mbyino basusurukije abitabiriye umunsi w’umwana w’umunyafurika

Ibitekerezo   ( 4 )

Turashimira cyane Right To Play ku bufatanye n’akarere ka Musanze ndetse n’ibigo by’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi mu ruhare bagize kugirango umushinga Plug In Play ufasha abana kwiga binyuze mumikino hifashishijwe ikoranabuhanga.
biragaragara ko umusaruro urimo kugenda ugaragarira mu bikorwa bw’abana bacu.
turasaba kandi ubuyobozi gukomeza gukangurira amashuri gukomeza gusshyira mu bikorwa ubu buryo mu ndetse no gutanga infasha nyigisho cyane cyane zifashishwa mu kwiga ikoranabuhanga/ Robotics.

NYIRABATONI Clemenine yanditse ku itariki ya: 3-07-2024  →  Musubize

Abana nibyo bakoze project nziza none mwaba mwarigeze mubabaza uwabafashije kugira ngo bagere kubyo bagezeho?

Biba byiza kuko uwo wabafashije kugera kubyo bagezeho yafasha n’abandi muzadufashe kumumenya.murakoze

Baraka yanditse ku itariki ya: 29-06-2024  →  Musubize

Ntago bavuga uwigishije abo bana kuko bashaka kubaka izina ry’ishuri, akarere, intara byakorewemo murwego rwa ya Politike yo gukorera hamwe, hagashimwa indobanure, nyir’ugutanga ubumenyi ntaho yavugwa, kuko ntawe umwifuriza kumenyekana no gukira.

Alias yanditse ku itariki ya: 30-06-2024  →  Musubize

Abana nibyo bakoze project nziza none mwaba mwarigeze mubabaza uwabafashije kugira ngo bagere kubyo bagezeho?

Biba byiza kuko uwo wabafashije kugera kubyo bagezeho yafasha n’abandi muzadufashe kumumenya.murakoze

Baraka yanditse ku itariki ya: 29-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka