Ni nyuma y’uko iki kigo cyari giherutse gutangaza ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uzatangira tariki ya 09 Nzeri 2024.
Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye ku buryo bukurikira:
Ku wa Gatanu, tariki ya 06/09/2024, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
Nyamagabe na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo
Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’lburengerazuba
Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru
Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’lburasirazuba
Ku wa gatandatu, tariki ya 07/09/2024, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
Nyaruguru, Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru
Rubavu, Nyabihu mu Ntara y’lburengerazuba
Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’lburasirazuba
Ku Cyumweru, tariki ya 08/09/2024, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
Ruhango na Huye mu Ntara y’Amajyepfo
Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru
Karongi, na Rutsiro mu Ntara y’lburengerazuba
Ngoma na Kirche mu Ntara y’lburasirazuba
Ku wa mbere, tariki ya 09/09/2024, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
Muhanga, Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo
Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru
Ngororero mu Ntara y’lburengerazuba
Bugesera mu Ntara y’lburasirazuba
NESA yasabye inzego zibanze gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku mashuri zikangurira ababyeyi mu midugudu yabo kohereza abanyeshuri hagendewe ku matariki yatangajwe.
Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare mu gitondo kugira ngo bagere ku mashuri yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.
Ababyeyi barasabwe kandi guha abana babo amafaranga y’urugendo azabagarura mu rugo mu gihe bazaba basoje igihebwe cya mbere baje mu biruhuko ndetse n’amakarita y’urugendo akoreshwa mu mabisi atwara abagenzi ku banyeshuri banyura mu mujyi wa Kigali.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri, barasabwa kwitegura neza kwakira abanyeshuri bakoresha amasuku, banategura ibiribwa bizakenerwa.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo zibajyana ku mashuri yabo.
Nyuma ya saa cyenda z’amanywa sitade izaba ifunze, nta munyeshuri wemerewe kuza ku munsi utari uwo ikigo yigaho kizagenderaho.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikibazo dufite ishuri rizatangira kuwa mbere Kandi aba declare online nago barazibizwa turibaza bazasubizwa amashuri yaratangiye
Ntuye imusanze ababyeyi bareke abana bitegure Bage k ishuri murakoze turabakunda cyane
Murakoze, ariko naripfite ikibazo. Nabanyeshuri babatuye muntara bazaza gufata imodoka kuri stade Pele inyamirambo??
Mbese abagiye muri s4 bazagenda ryari?
Igihe abandi bazajyenda
nonese nabanyeahuri bagiye S1 na S4 nabo bazakurikiza iyi time table mutubwire
Nirya abanyeshuri ba juriye kubyo babahaye ba zasubizwa?
Ese abanyeshuri bajuriye kwishyirwa mumyanya bagiye mumwaka wa kane bazasubizwa ryari?
Ese bo bzajya kwiga ryari?
Kabix ningombwa kutumenyesha iyi ngengabihe kuko iradufasha cyane muburyo bwo gutegura amasomo no kwegeranya ibisabwa byishuri kugirango umwana yige neza cyane MURAKOZE!!?
Ese nikobimeze cyangwa nuguteganya