Mu itangazo ryasohowe n’Ikigo NESA kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, rivuga ko mu rwego rwo gutegura umwaka w’amashuri wa 2024-2025, NESA imenyesha abantu bose ko umwaka w’amashuri uzatangira ku itariki 9 Nzeri 2024.
Ikigo NESA kandi cyatangaje ko ibijyanye n’ingengabihe cyangwa se uko ibihembwe by’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 bizaba bireshya bizamenyekana mu minsi iri imbere.
Muri iri tangazo kandi NESA yavuze ko ibijyanye n’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nabyo bizamenyekana mu minsi mike iri imbere.
Tariki ya 8 Nyakanga 2024 nibwo abanyeshuri basoza amashuri abanza batangiye gukora ibizamini bya Leta, bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024, aho abakoze ibyo bizamini bagera ku 202.999.
Ni mu gihe tariki 23 Nyakanga 2024, abarangije icyiciro rusange (tronc-commun) aribwo batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024, aho abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta muri icyo cyiciro bari 143.842.
Ibitekerezo ( 50 )
Ohereza igitekerezo
|
ABAHINDUJE IBIGO BAZASUBIZWARYARI MURAKOZ
Muduhe urutonde rw’abarimu bashyizwe mu myanya yo kwigisha muri buri karere
Muduhe urutonde rw’abarimu bashyizwe mu myanya yo kwigisha muri buri karere
Ko mwanae kubinyereka
Kutenda amanota kuri Google ni gute
Nibyiza cyane ko twamenyera amakuru kuyihe kugirango twitegureneza murakoze.
Umuntu yareba amanoto gute??
Nibyo nimgombwako abana batangira umwaka hakirikare kugirango badatakaza igihe
Nonex amanota muzayaduha ryari ngo twitsgure
Muduhe link yokurebera ho amanota
Umwaka w’amashuri uzarangira ryali ko dutangoye kare ?
Umwaka w’amashuri uzarangira ryali ko dutangoye kare ?
Kureba amanota kuri Google ubikora gute
Uko wareba amanota kuri google
Biroroshye kuko uba ufite index number cyangwa ikitwa code