EdTech Monday: Haraganirwa ku guteza imbere ikoranabuhanga no kwimakaza ubufatanye mu masomo ya Siyansi
Ikiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2024, abafatanyabikorwa mu burezi barasesengura uburyo bwo gufatanyiriza hamwe ngo amasomo yigisha Siyansi yinjizwe mu ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi mu Rwanda.
Ni ikiganiro gitambuka kuri KT Radio n’ibindi bitangazamakuru bya Kigali Today, aho abatumirwa baganira ku ngingo y’umunsi ariyo ‘Guteza imbere ikoranabuhanga no kwimakaza ubufatanye mu burezi bw’amasomo ya Siyansi’.
Kuri iyi ngingo hararebwa uburyo bwo kwinjiza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu burezi bwa Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare, STEM byahinduye ubunararibonye bwo kwiga ku banyeshuri mu Rwanda.
Baragaruka kandi uko gahunda za Leta nka (Rwanda Coding Academy) n’umushinga wa (Smart Classrooms) zakemuye ibibazo mu buryo bwo kwagura no kuzamura ireme ry’uburezi bwa Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare, STEM.
Bararebera hamwe kandi uruhare rw’ubufatanye n’inzobere mu burezi bwunganira ejo hazaza h’uburezi bwa STEM mu Rwanda, n’ubuhanga n’ubushobozi by’ingenzi abanyeshuri bo mu Rwanda bunguka binyuze mu bunararibonye bwo kwiga STEM.
Ikiganiro EdTech Monday kandi kiragaragariza hamwe uko urwego rw’uburezi bwifashisha ikoranabuhanga mu Rwanda, rugenda rutera imbere mu gushyigikira ibirimo ndetse n’ibisabwa mu burezi bwa STEM.
Iki kiganiro kiranagaragaza kandi uburyo ubufatanye bw’inzobere mu burezi, bufasha gukemura icyuho kiri hagati y’uburezi bw’Imibare, Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM), ibikenewe ku isoko ry’umurimo n’imbogamizi zikomeye zibangamira kurushaho guteza imbere imyigire n’imikoreshereze ya STEM mu Rwanda.
Abatumirwa muri iki kiganiro kandi bararebera hamwe iby’ingenzi byihutirwa, mu gukomeza no gusuzuma uruhare rw’uburezi bwa STEM n’ubufatanye n’inzobere mu Rwanda.
EdTech Monday yo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kamena 2024, murasobanurirwa uko uburezi bw’ikoranabuhanga bugira uruhare mu kwagura ubumenyi no gucukumbura ibya Siyansi mu ikoranabuhanga mu Rwanda.
Ikiganiro EdTech Monday, igice cyo muri uku kwezi kwa Kanama kiratambuka mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya (18h00-19h00), ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today no kuri Space X yahoze yitwa Twitter.
Icyo kiganiro kiritabirwa n’abatumirwa barimo, Espoir Serukiza, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri STEMpower Rwanda, Jean Bosco Mugiraneza, Umuyobozi mukuru wa ETITE Ltd ndetse na Husna Butoyi Umurerwa, Umuyobozi wa gahunda muri FabLab Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|