Igitabo cya Padiri Hildebrand Karangwa kigiye kwifashishwa mu mashuri yo mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwandikiye ibaruwa Padiri Hildebrand Karangwa, rumumenyesha ko igitabo cye aherutse gushyira hanze cyitwa ‘Les Origines du Génocide des Batutsi d’Il ya 30 ans’ cyemerewe kwifashishwa mu kwigisha amateka mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Rwanda.

REB ivuga ko yasesenguye icyo gitabo igasanga cyanditse neza, kandi ko kirimo amakuru menshi yerekeranye n’inkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iyo baruwa, REB ivuga ko icyo gitabo cyafasha by’umwihariko abarimu b’isomo ry’amateka gutegura ibyo bigisha byerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Padiri Karangwa Hildebrand
Padiri Karangwa Hildebrand

Padiri Karangwa Hildebrand, umwanditsi akaba n’umushakashatsi ku mateka, avuga ko icyo gitabo cyitwa ‘Les Origines du Génocide des Batutsi d’Il ya 30 ans’ kivuga ku nkomoko ya Jenoside, kikaba cyaranditswe hashize imyaka 30 ibaye.

Imwe mu mpamvu zamuteye kucyandika ngo ni uko hari abantu bavuga ko Jenoside itigeze itegurwa, ko ari impanuka, bakavuga ko ari ibintu FPR yateje mu Rwanda, icyo gitabo kikazanyomoza abo bahakana ko Jenoside yateguwe.

Ati “Nk’umunyamateka nakoze ubushakashatsi, nza gusanga imizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu bukoloni, ubukoloni bubyara igikoko cyitwa PARMEHUTU, hazamo uruhare rwa Kiliziya Gatolika, aho hari n’abari abashumba bijanditse muri Jenoside, bakica intama bari bashinzwe, byose nabishyize muri icyo gitabo. Kizafasha cyane cyane abanyamahanga batazi amateka ya Jenoside bayavangavanga, kizanafasha urubyiruko.”

Padiri Karangwa Hildebrand avuga ko yashimishijwe no kuba REB yaracyemeje ibanje gushyiraho abashakashatsi bayo ngo bagisuzume, bagasanga cyujuje ibyangombwa by’ubushakashatsi.
Ati “Kizafasha abanyeshuri cyane cyane abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abashakashatsi, n’abandi bantu batandukanye. Ubutumwa nyamukuru burimo buvuga ko Jenoside atari impanuka ahubwo ko ifite ahantu ikomoka, kandi yateguwe.”

Iki gitabo kucyandika byatwaye imyaka itandatu, muri rusange Padiri Karangwa Hildebrand akaba amaze kwandika ibitabo 11.

REB yemeje ko iki gitabo cyujuje ubuziranenge, kikaba cyakwifashishwa mu kwigisha isomo ry'amateka mu mashuri yo mu Rwanda
REB yemeje ko iki gitabo cyujuje ubuziranenge, kikaba cyakwifashishwa mu kwigisha isomo ry’amateka mu mashuri yo mu Rwanda

Iki gitabo avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu kucyandika bwujuje ubuziranenge ku buryo ibyanditswemo bidashidikanywaho kandi bitagibwaho impaka.

Padiri Karangwa Hildebrand ari mu banditsi Abafaransa bahaye izina (title) rya Auteur l’Harmattan, akavuga ko ari izina rikomeye cyane kandi rihenze, rihabwa abanditsi bakomeye bamenyekanye mu mateka.

Padiri Karangwa Hildebrand ashishikariza abantu gukomeza umuco wo gusoma, akavuga ko iki gitabo cye kiboneka haba mu buryo bw’impapuro no ku ikoranabuhanga, kuri Amazon.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwaramutse? Iki gitabo ndagishaka mururimi rw’Icyongereza

Tuyisenge Claudine yanditse ku itariki ya: 1-08-2024  →  Musubize

Mwaramutse? Iki gitabo ndagishaka mururimi rw’Icyongereza

Tuyisenge Claudine yanditse ku itariki ya: 1-08-2024  →  Musubize

Mwaramutse? mukakiduha mururimi rw’Icyonereza

Tuyisenge Claudine yanditse ku itariki ya: 1-08-2024  →  Musubize

Mwaramutse nonese iki gitabo umuntu agishaka mu cyongereza yakibona gute
Mumfashe ndagishaka

Marachie NZAKIZWANAYO yanditse ku itariki ya: 5-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka