Nyagatare: Abarimu barifuza kwigishwa ururimi rw’amarenga no kubona ibikoresho
Ishimwe Thadee umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Ntoma kimwe mu bigo byakira abanyeshuri mu buryo bw’uburezi budaheza arifuza ko abarimu bose bakwigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo babashe gufasha abanyeshuri bafite ubwo bumuga ariko hakanaboneka ibikoresho bibafasha kwiga neza.
Urwunge rw’amashuri rwa Ntoma, rwakira abanyeshuri bafite ubumuga bworoheje nk’ubw’uruhu, ingingo, kutabona neza n’ubundi.
Ishimwe avuga ko n’ubwo afasha abarimu bagenzi be uburyo bwo kwigisha no kwita kuri abo bana ndetse n’abanyeshuri bakaba badaha akato bagenzi babo bafite ubumuga ariko hakenewe amahugurwa ku barimu bose ku rurimi rw’amarenga.
Ati “Twifuza ko twakongererwa ubumenyi n’igihe cyo kubutanga cyane cyane ku rurimi rw’amarenga kuko ni ururimi rugari nk’izindi zose, habayeho amahugurwa ku barimu bose kuko byafasha abanyeshuri bafite ubwo bumuga.”
Avuga ko ku Kigo yigishaho ariwe wenyine ufite ubwo bumenyi ku buryo bimugora kugera ku banyeshuri bamukeneye kandi afite n’andi masomo yigisha.
Ariko nanone ngo bakeneye ibindi bikoresho cyane ibifasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona neza (indorerwamo z’amaso) n’imashini bandikisha (Braille) ndetse n’ibikoresho bifasha mu kwigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Agira ati “Abana batabona neza bakeneye ibikoresho bibafasha gutubura inyandiko (Magnifiers), abafite ubumuga bwo mu mutwe bagakenera ibituma babasha gutandukanya amabara ndetse n’imashini zandika zikanasohora impapuro (Braille) ku bafite ubumuga bwo kutabona neza.”
Umwarimu, Nyirantezimana Elizabeth, avuga ko kwigisha abana bafite ubumuga bwo kutabona n’abatumva neza bibagora kubera ibikoresho bidahari ariko bashaka uburyo bundi birwanaha.
Yagize ati “Isomo ntiryagenda neza 100% haba harimo imbogamizi gusa icyo dukora ni ugufata aba bana tukabicaza imbere kugira ngo babashe kumva neza no kubona ibyanditse ku kibaho.”
Ku rundi ruhande abanyeshuri bafite ubumuga bishimira ko badahabwa akato na bagenzi babo ahubwo babafasha mu byo batabashije kwikorera ubwabo.
Umwe ati “Jye mfite ubumuga bw’ingingo ariko nigana na bagenzi banjye neza ntibampeza ahubwo dufatanya muri byose.”
Asaba n’abandi bana bafite ubumuga kugana amashuri kuko bafashwa na bagenzi babo kandi bakiga neza. Ariko nawe yifuza ko haboneka ibikoresho bihagije byabafasha kwiga neza.
Ubuyobozi ariko buvuga ko ikibazo cy’ibikoresho kizwi kandi kiri hafi gukemuka kuko ubu batangiye gushyikiriza REB urutonde rw’ibikoresho bikenewe kugira ngo bishakishwe ndetse n’ibyumba byagenewe abanyeshuri bafite ubumuga (Resource room) byamaze kubakwa.
Ohereza igitekerezo
|