RRA yatangiye kunganira uturere mu ikusanywa ry’imisoro

Kuva ubu Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangiye gufasha uturere mu kwakira imisoro n’amahoro mu rwego rwo kunoza ikusanywa ry’imisoro.

Tariki kuwa kabiri tariki 17 Kanama 2015, nibwo RRA yatangiye iki gikorwa ishyiraho abakzi bashya inabagenera amahugurwa azabafasha gukora akazi kabo, nubwo benshi muri abo bakozi bari basanzwe ari abakozi b’imisoro mu turere.

Mpambara Benoit uvuga ko imisoro y'akarere igiye kwiyongera kuko RRA igiye kuzajya iyaka.
Mpambara Benoit uvuga ko imisoro y’akarere igiye kwiyongera kuko RRA igiye kuzajya iyaka.

Komiseri wungirije ushinzwe imisoro iva mu ntara n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze Gakwerere Jean Marie Vianney, yavuze ko iyi gahunda itaje kwaka akarere imisoro ahubwo ko ari uburyo bwo kugafasha kuyikusanga no mu micungire yayo.

Yagize ati “Ni imisoro n’amahoro bisanzwe ari iby’inzego z’ibanze n’uturere, ahubwo icyo RRA igiye gukora n’ukorohereza abatangaga iyo misoro n’amahoro kugenda kuko hazajya hakoreshwa ikoranabunga.”

Iyo misoro yarisanzwe yakwa n’uturere n’umusoro ku mutungo utimukanwa, umusoro k’ubukode bw’amazu ndetse n’itantante.

Mpambara Benoit n’umuyobozi w’ishami ry’imari mu karere ka Bugesera yagaragaje ko amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro akarere kakiraga biziyongera bitewe n’imikorere mishya.

Ati “Imisoro yari ku gipimo cya 10% by’ingengo y’imari y’akarere, kuba abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro aribo bagiye kubyakira, igipimo cy’imisoro kiziyongera bigere kuri 11% ndetse n’abatayitangaga bizatuma bayitanga.”

Miliyari imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda niyo akarere ka Bugesera gateganya kuzinjiza avuye mu misoro n’amahoro, mu gihe ingengo y’imari yako ari miliyari zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RRa ije mu misoro yuturere gute mubijyanye numutungo utimukinwa ndetse numusoro kubukode bwa amazu?niba ari ikoranabuhanga bavuga bahe amahugurwa abari basanzwe babikora. ndibaza ko hari ikindi cyihishe inyuma urugero bya bihano birenze rwanda revenue ikunze guca kubatinze mugihe rwose nyakubahwa Paul Kagame avugako ibihano bya rwanda revenue bihanitse cyanee.

papi yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka