Ngoma: Urubyiruko rwihangiye umurimo rurahombywa n’ibura ry’umuriro

Urubyiruko rucuruza amafilimi n’indirimbo Nyarwanda baravuga ko ibura ry’umuriro rikabije ririkubagusha mu gihombo kuko barya aruko bakoze none ngo ntibagikora.

Batangazko ko bari bihangiye umurirmo wo gucuruza indirimbo na amafilime bakoresheje mudasobwa abantu babazi ku izina rya ba DJs, ariko kubera barya ari uko umuriro uhari,mu byumweru bibili umuriro warabuze ngo bari mu gihombo gikomeye.

Uru rubyiruko rwari rutunzwe no gucuruza umuziki ngo kurya ni ikibazo gikomeye kuko batagikora kuko umuriro wabuze.
Uru rubyiruko rwari rutunzwe no gucuruza umuziki ngo kurya ni ikibazo gikomeye kuko batagikora kuko umuriro wabuze.

DJ Alexis ukorera ku isoko rya Kibungo yagize ati” Twebwe turya twakoze,ubu ibyumweru bibaye bibili twirirwa twicaye nta muriro.Turabangamiwe cyane rwose n’ukubura uko umuntu agira.Turi mu gihombo,turi kurya ubwizigame bwacu kuko ntidukora.”

Uru rubyiruko rurasaba Ikigo gitanga umuriro REG ko cyajya kimenyesha abafatabuguzi ikibazo gihari, kuko bamaze ibyumweru bibili batazi impamvu umuriro wabuze uza nijoro gusa.

Kubona uko barya ni ikibazo kuko batabona uko bakora kuko umuriro utakiboneka uza nijoro abakiriya bitahiye.
Kubona uko barya ni ikibazo kuko batabona uko bakora kuko umuriro utakiboneka uza nijoro abakiriya bitahiye.

Abakora mu hahacururizwa ibikoresho by’ubwanditsi (Papeterie) nabo barataka igihombo gikomeye kuburyo bavuga ko no kubona ay’imisoro n’ayubukode bw’amazu ari ikibazo kuko batigeze bacuruza.

Ukora muri papeterie ikorera mu mugi wa Kibungo witwa Umubyeyi avuga ko babyuka bicaye ntagucuruza, kuko bacuruza iyo hari umuriro bakandikira abantu, bagacuruza internet bakanafotora impapuro z’abantu, ariko nta muriro basigaye bacuruza amakaramu gusa.

Yaba abacuruzi bakenera umuriro mu bucuruzi bwabo ngo bukore,yaba abandi bafatabuguzi b’amashanayarazi basanzwe, bose bagaragaza kobatigeze bamenyeshwa ikibazo gihari gituma umuriro ubura ibyumweru bibili byose bawoherezwa nimugoroba gusa.

Aba bafatabuguzi basaba ko ikigo gitanga amashanayarazi cyajya kimenyesha abakiriya bacyo igihe habaye ikibazo ndetse ngo byaba bishoboka bakanababwira igihe gikemukira kugirango bitabicira gahunda z’akazi kabo.

Ubuyobozi buhagarariye kigo gitanga amashanyarazi EUCL mu karere ka Ngoma nta kintu buvuga kuri iki kibazo, kuko bwemeza ko amakuru atangwa n’umuvugizi w’iki kigo nawe utabashije kubonekera igihe inkuru yakorwaga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka