Rubavu: Ababangamira gahunda y’amakusanyirizo y’ibirayi bihanangirijwe

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko abazafatwa babangamira gahunda y’ubucuruzi bw’ibirayi biciye mu ikusanyirizo kugira ngo irinde umuturage guhendwa bazabihanirwa..

Biteganyijwe ko gahunda y’ubucuruzi bw’ibirayi binyuze mu makusanyirizo izatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 25 Kanama 2015, kugira ngo abahinzi batazongera guhendwa, nk’uko Minisitiri w’Inganda Francois Kanimba yabitangarije aba bahinzi mu mpera z’icyumweru gishize.

Rubavu bamwe mubaturage bafite ibirayi banze kubikura ngo badahendwa n'abamamyi.
Rubavu bamwe mubaturage bafite ibirayi banze kubikura ngo badahendwa n’abamamyi.

Yavuze ko iyi gahunda ije guhuza umuhinzi n’ikusanyirizo, igaca abamamyi bahenda abahinzi bigatuma batagaruza ayo bakoresha bahinga. Ariko yihanangiriza abo bamamyi n’abani bacuruzi b’ibirayi batangiye kwangisha abahinzi gahunda y’amakusanyirizo.

Yagize ati “Twasabye ubuyobozi guhagarika abashaka gukumira iyi gahunda izamura umuhinzi, kuko abamamyi bahenda umuhinzi bigatuma adashobora kubona inyungu mubyo akora mu gihe abakora ubumamyi babikuramo inyungu y’umurengera.”

Minisitiri Kanimba avuga ko ubwo iyi gahunda izatangira umuhinzi azajya akorana n’ikusanyirizo naryo rikagurisha abashaka kubigemura, bigakkumira abamamyi bunama ku muhinzi bamuha igiciro gito no kumwiba ibilo iyo bamupimira.

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Bugeshi ukunze kweramo ibirayi, bavuga ko abamamyi babahenda aho ikilo cy’ibirayi bacyungukaho amafaranga icumi, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bahinzi b’ibirayi.

Ati “Leta yarakoze yadukijije abamamyi kuko baduhenda, iyo ikilo cyaguraga amafaranga 80, umumamyi aguha 70 akagutwara amafaranga icumi yiyongeraho n’ibilo agutwara mu gupima.”

Gahunda y’amakusanyirizo niramuka itangiye biteganyijwe ko igiciro cy’ibirayi ku kilo kizaba kiri hagati y’ amafaranga 120 n’ 140 by’ amafaranga y’ u Rwanda. Kugeza ubu igiciro cy’ ibirayi bya Kinigi kiri ku mafaranga 140 ku kilo.

Mu gihe umuhinzi abaze akazi aba yakoze n’inyongeramusaruro akoresha kugeza asaruye umusaruro bimutwara ikiguzi cy’amafaranga 115.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uuwabangamira iyi gahunda byo yihanangirizwe cg se ahanwe kuko azaba adashakira aba bahinzi ibyiza. kwishyira hamwe kw’abantu bitewe n’icyo bakora birafasha cyane

Bitungwa yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka