Amafoto y’umugore witwa Peninah Bahati Kitsao, utuye mu mujyi wa Mombasa muri Kenya atetse amabuye, yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye muri Kenya. Uyu mugore yabwiye ibitangazamakuru binyuranye ko yatetse aya mabuye kugira ngo ahe abana be 8 atunze, icyizere cy’uko baza kurya, kuko ngo COVID-19, yamuteje ubukene (…)
Ifoto yashyizwe kuri Twitter y’umugabo uhetse umwana w’amezi 10 mu mugongo, mu gihe yitabiraga n’inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (video-conference) , yabanje kugaragara nk’aho nyirayo yashatse kunezeza abantu muri ibi bihe bari mu ngo kubera Coronavirus.
Umubyeyi wa Neymar witwa Nadine Golçanves w’imyaka 52 y’amavuko n’umusore witwa Tiago Ramos w’imyaka 22 bari bamaze iminsi batangaje ko bakundana, batandukanye nyuma y’uko uwo mugore ashinja Tiago Ramos kumuca inyuma akaryamana n’ukuriye abakozi batekera Neymar.
Ibitaro bya Kaminuza bya Lagos muri Nigeria byatangaje ko byabyaje umubyeyi w’imyaka 68 y’amavuko, ubu akaba afite abana b’impanga.
Umukozi w’igitangazamakuru ‘Le Soleil’ cyo mu gihugu cya Senegal witwa Fatou Ly Sall, yatangaje ko yirukanywe ku kazi, nyuma yo kwanga kujya kwisuzumisha kwa muganga, kuko yari yitsamuye.
Inyamaswa y’urusamagwe y’ingore yitwa Nadia ifite imyaka ine y’amavuko yo mu cyanya cy’inyamaswa cya Bronx i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bayisuzumye basanga yaranduye icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.
Mu gihugu cya Kenya hari abagore bari muri gereza yo mu gace ka Malindi mu Ntara ya Kalifi basaba Leta kubemerera bakajya bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo mu gihe babasuye.
Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuri arifuza ko abantu batangira gusuhuzanya bakoresheje ibirenge mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Imodoka yo mu bwoko bwa ‘Bugatti Veyron’ ni imwe mu modoka zigura akayabo k’amafaranga, ikaba ibarirwa mu modoka nziza cyane kandi zigezweho.
Muri Tanzania abantu 20 bapfuye ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 01 Gashyantare 2020 ubwo bari bateraniye hamwe n’abandi basenga.
Umunyakenya utatangajwe amazina yatawe muri yombi azira chapati zikoze mu ifu y’urumogi. Uwo muntu yafashwe ubwo ngo yari arimo kurya izo capati zidasanzwe, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Umugabo witwa Mohammed Mutumba utuye mu gace kitwa Kyampisi mu Karere ka Kayunga muri Uganda, aherutse gusezerana mu idini ya Islamu n’uwitwa Swabullah Nabukeera wari usanzwe ari umugabo ariko ariyoberanya yihindura umugore ku isura.
Inama ya Sinodi gatolika ya 2019 yateraniye i Vatikani kuva tariki 06 kugeza ku ya 27 Ukwakira 2019, yafashe imyanzuro ishobora gutuma abagabo bafite abagore mu gace ka Amazonie ko muri Amerika y’Amajyepfo bagirwa Abapadiri.
Mu mukino w’umupira w’amaguru wabaye ku cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019 ugahuza Kiyovu sports na Sunrise habayemo agashya kuko umupira barimo bakina waturitse urameneka.
Urukiko rwo mu Bufaransa rwaburanishaga urubanza isake Maurice yari yararezwemo n’abaturanyi bayo bayishinjaga kubasakuriza, rwatesheje agaciro ikirego cy’abo bantu.
Mu ijoro ryo ku wa gatandatu, abafana b’umuziki muri Côte d’Ivoire bafunguye imva n’isanduku birimo umurambo w’umuririmbyi DJ Arafat, ngo bishirire amatsiko niba koko ari we ugiye gushyingurwa cyangwa niba koko yarapfuye.
Mu gihe mu bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika, harimo n’u Rwanda, hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage ndetse n’umubare munini w’abana bavuka ku mugore umwe, ahandi ku isi, cyane cyane mu bihugu by’u Buyapani na Koreya y’Epfo, bafite ikibazo cyo kuba hatari kuvuka umubare uhagije w’abana.
Hari ibintu byinshi abantu bashobora guhuriraho gusa biragoye, kuko ubwabyo kubibona ntabwo biba byoroshye. Bisaba kubigenzura rimwe na rimwe kugira ngo bibashe kugaragarira buri wese kandi bisobanutse neza.
Hari umugabo ukunze kujya gusengera i Kibeho yambaye imyenda y’umweru iteye nk’iy’abayobozi bo mu gisirikare. Ngo abiterwa n’uko ari ingabo yo mu rwego rwo hejuru (ofisiye) ya Bikira Mariya.
Muri Kenya, umwe mu bahagarariye abagore yasohowe mu ngoro y’inteko ishinga amategeko nyuma y’uko aje mu kazi ari kumwe n’umwana we w’amezi atanu.
Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho n’amafoto y’umugabo wagaragaye muri Kenya usa na Yesu uvugwa muri Bibiliya.
Umukecuru witwa Amina Mukanduhura, ni umwe mu bayoboke b’idini ya Islamu mirongo inani na batanu (85) bahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku cyumweru berekeza i Maka muri Arabiya Sawudite mu mutambagiro mutagatifu (Hidja).
Umugeni Kigali Today yahaye izina rya Nirere yahukanye akimara gutwikururwa agenda aherekeje abamutahiye ubukwe icyatumye abakurikira kiba amayobera.
Nzaramba Emmanuel utunzwe n’akazi ko gucukura imva mu irimbi ryo mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera aho bakunze kwita muri Rwona, avuga ko kamutunze kandi ko anenga abirirwa barira ngo babuze akazi kuko ari akazi kadasaba amashuri kandi katajya gapfa kubura abakiriya.
Baby Shower ni ibirori bikorerwa umugore witegura kubyara. Ibi birori akenshi bitegurwa n’inshuti ze za hafi, umuryango we, cyane cyane ariko bikitabirwa n’ab’igitsina gore.
Umugabo witwa Harerimana Emmanuel uzwi ku izina rya Gasimba wo mu Mujyi wa Kigali, ararira ayo kwarika nyuma y’uko APR FC itsinzwe na Muhanga FC, akirukanwa n’umugore we mu rugo.
Itsinda ry’Abanya – Kenyakazi batandatu bageze i Kigali bavuye i Nairobi bari kuri moto, bakaba barakoresheje iminsi itatu muri urwo rugendo rugamije kwigisha ibijyanye no gukoresha neza umuhanda abantu bubahiriza amategeko awugenga.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yagaragaje uwkicisha bugufi kudasanzwe ubwo yapfukamaga agasoma ibirenge bya Perezida Salva Kiir na Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Umugabo wo muri Repubulika ya Tchèque yagize atya yiyororera intare ebyiri ariko abikora atabiherewe uburenganzira n’ababishinzwe.
Byari biteganyijwe ko Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 y’amavuko n’umusore witwa Kwizera Evariste w’imyaka 21 y’amavuko basezerana saa tatu za mugitondo ku biro by’Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana.