NIKE yareze abiganye inkweto zayo bakazita “Inkweto za Satani”

Uruganda rwa NIKE rukora imyambaro n’inkweto bya siporo rwareze ikigo cy’ubucuruzi cya Brooklyn art collective MSCHF, kiganye inkweto za NIKE kikazita “Inkweto za Satani”, zirimo n’ibitonyanga by’amaraso y’abantu ku gikandagizo.

Izo nkweto zifite agaciro k’amadolari 1.018USD (hafi 1.000.000 FRW), zishushanyijeho umusaraba ucuritse, inyenyeri ifite ibice bitanu n’umurongo wo muri Bibiliya "Luka 10:18", zakozwe mu ishusho y’inkweto zisanzwe za NIKE Air Max 97s.

Ikigo MSCHF kuwa mbere ni bwo cyashyize ku isoko imiguru 666 y’izo nkweto, ku bufatanye bw’umuhanzi w’umuraperi Lil Nas X, ndetse ngo zahise zigurwa zose zirashira mu gihe kitageze ku munota.

NIKE yatanze ikirego ivuga ko bakoresheje ibirango byayo nta burenganzira.

Izo nkweto zifite ibara ry’umukara n’umutuku zashyizwe ku isoko kuwa mbere, bihurirana no gusohora indirimbo nshya y’umuhanzi Lil Nas X’s yitwa Montero (Call Me By Your Name), yashyizwe kuri YouTube kuwa gatanu ushize.

Mu mashusho y’iyo ndirimbo, umuhanzi agaragara arimo guserebeka mu nzira iva mu ijuru ijya mu muriro utazima, yambaye inkweto zifite igikandagizo kirimo ibitonganga by’amaraso y’abantu.

Ayo mashusho n’izo nkweto ziriho umurongo wo muri Bibiliya muri Luka 10:18ugira uti - "Arababwira ati: “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo.”

Buri rukweto muri izo 666 zashyizwe ku isoko, rufite igikandagizo cya NIKE kinepa kandi kibonerana kirimo umuti w’ikaramu utukura ungana na ml 0’06 n’igitonyanga kimwe cy’amaraso y’umuntu yatanzwe n’abanyamuryango b’ikigo MSCHF cyo mu mujyi wa New York.

NIKE, uruganda rw’igihangange mu gukora inkweto za siporo, rwatanze ikirego mu rukiko rw’umujyi wa New York ruvuga ko rutigeze rwemeza cyangwa ngo rutange uruhushya rwo gukora izo nkweto bise “Inkweto za Satani”.

NIKE mu kirego cyayo yasabye urukiko guhagarika icuruzwa ry’izo nkweto no gukoresha izina n’ibirango byayo nta burenganzira, kuko abantu basanzwe bakunda NIKE bashobora kwibeshya ko ari NIKE yazikoze, dore ko hari n’abakiriya batangiye guhamagara ubuyobozi bwa NIKE babunenga ko bwatanze uburenganzira bwo gukora inkweto mu isura ya Satani.

Si abakiriya ba NIKE bonyine barakaye. Guverineri wa Leta ya Dakota y’Amajyepfo, Kristi Noem n’abandi bayoboke b’amatorero ya gikirisitu banditse ubutumwa kuri Twitter bagaragaza ko batishimiye isura y’izo nkweto ndetse banenga umuraperi Lil Nas X wazamamaje, n’ikigo MSCHF cyazishyize ku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka