U Bwongereza: Ifi yakorewe umwambaro uyifasha koga

Ifi yororerwa mu rugo mu rwego rw’umutako iba igomba guhora yoga kandi yogera mu kintu runaka yashyizwemo gifunze. Gusa ubuzima bw’ifi nk’iyo ubundi ihora yoga bishobora kuyigora nyuma ikaba itabibasha kubera impamvu runaka.

Ifi yakorewe umwambaro uyifasha koga
Ifi yakorewe umwambaro uyifasha koga

Iyo fi yo mu Bwongereza ngo yarwaye indwara idakira yitwa ‘Bladder disorder’ igira ingaruka ku bushobozi bwayo bwo kureremba mu mazi (buoyancy), bigatuma ahubwo irohama.

Ubusanzwe iyo ndwara ya ‘bladder disorder’ hari ubwo yikiza nyuma y’iminsi mike, cyane iyo yari yatewe n’ibibazo bijyanye n’inzira y’igogora yayo idakora neza, ariko kuri iyo fi yo mu Bwongereza, iyo ndwara ntiyakiraga.

Nyuma yo kubona ko iyo fi idakira kandi kubera kudashobora koga, byatumaga ihora iryamye ku ndiba y’icyo yororerwagamo.

Umuryango wari uyoroye washatse uko wayifasha gusohoka muri icyo kibazo kuko babonaga ibabara, bayijyana ahantu hagenewe gushyirwa inyamaswa zifite ibibazo bidakira, kugira ngo ziharangirize ubuzima mu mutekano.

Uwitwa Stacey O’Shea, uyobora aho hakirirwa izo nyamaswa ‘Garden Sanctuary’, yahise atekereza uko yakorera iyo fi umwambaro wajya utuma ishobora koga ntirohame (special lifejacket).

Uwo mwamboro ubu ufasha iyo fi kureremba mu mazi, yawukoze yifashishije utuntu twa pulasitiki tumeze nk’imiheha tworoshye, nyuma yongeyeho akandi gakoresho gatuma ishobora kujya mu mazi hasi igihe ibishatse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka