Yibwe impeta y’agaciro ka Miliyoni 56 FRW

Leigh-Anne Pinnock ubu ngo yayobewe icyo yakora n’icyo yareka kubera kubabazwa cyane no kuba impeta ye yambikwa abakundana ariko batarashakana (bague de fiançailles) yaribwe.

Iyo mpeta y’uwo mukobwa ubu ufite imyaka 29 y’amavuko, ifite agaciro k’ibihumbi 40 by’Amapawundi (ni ukuvuga abarirwa muri Miliyoni 56 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Iyo mpeta akaba yarayambaye mu mwaka ushize, ayambitswe n’umukunzi we witwa Andre Gray, na we ufite imyaka 29 y’amavuko, uwo akaba ari n’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Watford yo mu Bwongereza.

Iyo mpeta ngo yaba yarabuze ubwo uwo mukobwa yariho yimuka mu nzu yabagamo. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘The Sun’ cyo mu Bwongereza iyo mpeta ngo yari itatsweho amabuye y’agaciro ya ‘émeraude’ na ‘diamants’ ikaba yari mu cyumba uwo mukobwa araramo, nyuma aza kuyishaka arayibura.

Inshuti ya hafi y’uwo mukobwa w’icyamamare ubarizwa mu itsinda ry’ababyinnyi rya ‘Little Mix’, yatangaje ko yababajwe cyane n’iyibwa ry’iyo mpeta yibwe kuko yari isobanuye ikintu gikomeye cyane ku marangamutima ye.

Yagize ati “Yayisize gato ku bw’impanuka, nyuma agarutse asanga impeta yagiye, ni ibintu bibabaje cyane kumva umuntu yakora ibyo. Ubu Leigh-Anne na Andre Gray barakora ibishoboka byose ngo bongere babone iyo mpeta yabo.”
Iyo nshuti yabo yakomeje igira iti “Ntabwo ikibazo ari amafaranga yaguzwe ahubwo ni icyo yari isobanuye mu rukundo rwabo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka