Misiri: Gusa na Messi bimugize icyamamare

Mohammed Ibrahim Battah, umunya Misiri usanzwe ukora umwuga wo gusiga amarangi, yabaye icyamamare kuko asa ku buryo butangaje na Lionel Messi, umunya Argentine ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ku isi muri ruhago.

Battah uri ibumoso ari kumwe na Messi
Battah uri ibumoso ari kumwe na Messi

Battah w’imyaka 27, yabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu cya Misiri, aho akunzwe cyane n’abafana ikipe ya FC Barcelone.

Battah, yatangarije ibitangazamakuru ko abantu batangiye kumubwira ko asa na Messi, mu gihe yatangiraga gutereka ubwanwa. Yagize ati "Hari ubwo nanjye narebaga amafoto nkabona koko turasa", nk’uko tubikesha Reuters.

Battah yabaye icyamamare, abana bamwifotorezaho
Battah yabaye icyamamare, abana bamwifotorezaho

Asura ikigo cy’imfubyi cya Zagazig, Battah yavuze ko ibijyanye no gukina umupira w’amaguru ntacyo abiziho cyane, ariko ko amahirwe yagize yo gusa na Messi, azagerageza kuyakoresha mu kuzamura impano y’abana bato, bashaka kuba abanyamwuga mu mupira w’amaguru. Avuga ko gukoresha imbuga nkoranyambaga bizamufasha muri iki gikorwa.

Battah ubundi akora akazi ko gusiga amarangi
Battah ubundi akora akazi ko gusiga amarangi
Battah ngo ibya ruhago si ibintu bye
Battah ngo ibya ruhago si ibintu bye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka