Kigali: Isake yarwanye n’ishusho yayo kugeza ubwo imena idirishya

Amafoto y’isake irwana n’ishusho yayo yafatiwe ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali yakomeje gutangaza abantu kubera ibiyagaragaramo.

Ni amafoto y’isake yireba mu kirahuri cy’urugi ikabonamo ishusho ikarwana na yo kugeza ubwo ikirahuri cy’urugi kimeneka.

Ikigaragara ni uko iyo sake ibona iyo shusho ikagira ngo ni indi sake birimo kurwana, nyamara ari yo ubwayo yibona mu kirahuri.

Mu by’ukuri, ibi bishobora kuba isomo ryafasha n’abantu kuko rimwe na rimwe mu buzima umuntu ari we witeza ibibazo, nyamara yashoboraga kwigenzura mbere yo gufata icyemezo, bikamurinda ingaruka zamubaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo uvuze nibyo.Abantu nabo bameze nk’Isake kubera ko nabo biteza ibibazo.Nyamara Imana yaraduhaye UBWENGE buruta ubw’Isake kure (intelligence.Urugero,reba intambara zuzuye mu isi,nyamara Imana idusaba gukundana.Ibihugu 9 bifite atomic bombs zirenga 16 000 zatwika isi ikaba umuyonga mu kanya gato umunsi bazirwanishije.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka