Zimbabwe: Umupfakazi wa Robert Mugabe yaciwe amande y’inka 5 n’ihene 2

Grace Mugabe wahoze ari umugore wa Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe, yategetswe n’urukiko gakondo (traditional court) gutanga inka eshanu(5) n’ihene ebyiri (2) kuko yashyinguye umugabo we mu buryo budakwiriye, bityo akaba ngo yarishe imigenzo ijyana no gushyingura umugabo we.

Grace Mugabe
Grace Mugabe

Urwo rukiko rudashobora guhamagara uregwa, ariko imyanzuro yarwo ikaba igira agaciro gakomeye, rwateranye tariki 20 Gicurasi 2021, mu gitondo Grace Mugabe adahari, nk’uko byatangajwe n’umuntu wa hafi mu muryango.

Uwo mugore w’uwahoze ari Perezida Mugabe, aregwa kuba yarashyinguye umugabo we Robert Mugabe wapfuye mu 2019 ku myaka 95, mu gikari cy’urugo rwe ahitwa i Kutama, mu birometero 90 uvuye i Harare mu Murwa Mukuru wa Zimbabwe.

Urwo rukiko gakondo rwateraniye hafi y’ahitwa Murombedzi, rurimo abantu 15, gusa abanyamakuru bakaba batemerewe kuhagera, kuko abashinzwe kurinda umuyobozi gakondo (traditional leader) bavuze ko ashaka gukorera mu muhezo.

Uwo muyobozi witwa Zvimba, ubundi wavutse yitwa Stanley Mhondoro, yavuze ko Mugabe yagombaga gushyingurwa ahantu hatoranyijwe na nyina cyangwa hatoranyijwe n’umuryango we . None ubu yasabye ko bamuvana aho yashyinguwe, akongera agashyingurwa noneho bijyanye n’umuco.

Perezida wa Zimbabwe uriho muri iki gihe Emmerson Mnangagwa, we ashaka ko Mugabe yashyingurwa mu irimbi ry’intwari z’igihugu hafi y’umurwa mukuru Harare.

Ariko mwishywa wa Robert Mugabe, yabwiye igitangazamakuru SABC mu cyumweru gishize ko ibyo bidashoboka ku muryango wa Mugabe, kuko Mugabe ubwe ngo yabisobanuye neza akiriho ko atifuza gushyingurwa aho mu irimbi ry’intwari.

Robert Mugabe yamaze imyaka 37 ku butegetsi bwa Zimbabwe, yeguzwa mu 2017, asimburwa na Mnangagwa, wahoze ari Visi Perezida ku ngoma ya Mugabe.

Uwitwa Dominic Matibiri, mubyara wa Robert Mugabe yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ati “Ntiyashyinguwe mu rugo rwa Grace, ahubwo ni mu gikingi cye, kandi twarabyemeye nk’umuryango”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka