Byinshi kuri Laurien Ntezimana warangije amashuri ntacyure ‘Doctorat’ ye

Laurien Ntezimana ni Umunyarwanda wavukiye mu Majyepfo y’u Rwanda i Gishamvu mu Karere ka Huye, akaba ari musaza w’intwari y’u Rwanda , Niyitegeka Félicité, afite imyaka 66, yize ubumenyamana (Theologie) mu gihugu cy’u Bubiligi akaba yarabaye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda ndetse yize no muri kaminuza ya Kinshasa.

Laurien Ntezimana ngo yaretse Karate ubu ni umuhanga mu gukina Taichi
Laurien Ntezimana ngo yaretse Karate ubu ni umuhanga mu gukina Taichi

Ubwo yari asoje amashuri mu Bubiligi amaze gukora ubushakashatsi n’igitabo (these de doctorat), yangiwe kucyerekana imbere y’akanama kari gashinzwe kumuha amanota kuko bitari byujuje ibisabwa, arabahakanira ababwira ko badakwiye kumutegeka uko yandika ibyo yize kandi yemera.

Ibyo byatumye n’ubwo yari asoje yanakoze ubushakashatsi bwiza, adatahana impamyabumenyi y’ikirenga yari yarigiye.

Yagize ati “Nasanze bidashoboka ko bambwira uko nandika ubumenyamana ko buri wese ashobora kuvuga Imana uko ayizi. Ntabwo bari kuntegeka kuyivuga uko babishaka nahisemo kureka ibyo bansabaga n’ubwo nari nsoje imyaka yose, byari bimeze nko kwiga uko barya umuneke ariko utarawuryaho”.

Laurien Ntezimana avuga ko kuba mushiki we yarabaye intwari na we akaba yarahishe abatutsi mu gihe cya Jenoside ari uko bakuriye mu muryango w’abakristu, papa we akaba yari umukateshiste usenga kandi ubyemera ndetse akaba yarimanye na none abatutsi mu 1959.

Ibi akaba abishyira no mu cyivugo cye aho avuga ko aharanira buri gihe kudasama amagara ye mu gihe ay’abandi yatewe hejuru.

Ubumenyi yakuye ku bumenyamana nibwo bwatumye ahabwa akazi muri Diyosezi ya Butare k’iyogezabutumwa aza kugafatanya n’umugabo witwaga Innocent ndetse na Padiri Mungwarareba Modeste, baje gupfa agahita ashinga umuryango akawubitirira ukitwa Association Modeste et Innocent.

Muri uwo muryango ni ho anyuriza ikarihyabwenge yahimbye aryita “amaboko mahire” aho akangurira abantu kugira urukundo n’ubuvandimwe bakibuka ko icyo bapfa kirutwa kure n’ikibahuza, bityo bakihatira kugira urugwiro, agasani n’imbaraga zo kubaho bakabikora bishakamo imbaraga yise Mpingagasani.

Aha ni ho akorera imyitozo avuga ko igarura imbaraga mu mu biri ndetse zigatuma umubiri ukora neza akaba yarabitangiye ubwo yigeze kurwara indwara itazwi akabura uwayimuvura.

Yagize ati “Nakinaga karate ndetse mfite umukandara w’umukara na dani imwe, ubwo nari mu Bubiligi umuhungu umwe yankubise agatego ngwa nabi mvunika urutugu njya kwivuza, bakankorera massage nkibwira ko nakize ejo bikagaruka bikimukira ahandi, nza kubibwira umwe mu nshuti zanjye andangira kujya kwiga taichi nibwo nakize menya n’uko wakwivura ukoresheje kwivomamo imbaraga”.

Ntezimana mu buzima bwe bwite aratangaje

Laurien Ntezimana avuga ko umugore yashatse yamubonye mu buryo butangaje ubwo yigaga i Kinshasa muri RDC ubu bakaba barabyaranye abana bane.

Yagize ati “Nasanze umuryango we warahungiye i Kinshasa kubera ko umubyeyi we yari yari yarishwe mu banyapolitiki bishwe nyuma ya coup d’Etat ya Habyarimana. Najyaga mu rugo kubasura bakanyishisha bakeka ko naje kubaneka, ku buryo nahageraga uwo nakundaga agasohoka, igitangaje uko nahaje kenshi byarangiye ahubwo bose basohoka akaba ari we uhasigara birangira tunabanye”.

Ntezimana yari azi gukina umupira w’amaguru cyane gusa aza kuwureka ubwo yageraga i Kinshasa agasanga hari ibibuga bibi kandi bagakina banavunana.

Ibyo byakubitiyeho ko yagiraga amagara make abantu bakamubonerana nibwo yafashe icyemezo cyo kwiga karate mu rwego rwo gukina ariko no kwirengera ngo ntihazagire uwongera kumuvegeta.

Ntezimana avuga ko yiga mu mashuri abanza yari umuswa cyane ku buryo yaje kubura amanota amujyana mu mashuri yisumbuye akaza kugobokwa na mushiki we.

Yagize ati “Nari umuswa cyane mbura amanota anjyana muri secondaire, mushiki wanjye Niyitegeka yari umubikira ambwirira Musenyeri Gahamanyi ati nta hantu wambonera unyegekera gasaza kanjye koko ko ari agaswa?”

Yakomeje agira ati “Kuko seminari yari yuzuye banyohereje ku Kimihurura mu Baseleziyani, kuko batangaga amanota buri kwezi kandi banirukana ndetse nkanagira ubwoba ko abana twiganye nasize mu cyaro nka ba Maritini bazanseka ngarutse, nibwo natangiye kwiga cyane ndetse ntangira no kujya mba uwa mbere”.

Laurien avuga ko ajya atekereza ko yigeze kuba umukobwa cyangwa se ko yaba afite imico ya gikobwa kubera ko akunda abakobwa cyangwa abagore kandi akumva yabarwanira ishyaka buri gihe.

Yagize ati “ Hari ubwo njya ntekereza ko nigeze kuba umugore cyangwa se ndi we buri gihe nigisha abantu kuganjisha inabi bakimika ineza ariko hari ubwo numva nagira violence. Umuntu ushobora guhohotera umugore cyangwa umukobwa ndeba bishobora kumubana bibi cyane, nkunda abagore n’abakobwa ku buryo numva nta wabagirira nabi mpari”.

Laurien avuga ko akunda umugabo cyangwa umugore ufite ibitekerezo bizima utirebaho akareba abandi kandi akabakunda, agakunda amakipe y’ibihugu nka Cameroun na Brésil, mu makipe y’iburayi agakunda Real Madrid, mu Rwanda akunda ikipe ya Rayon sports, agakunda umuziki utuje.

Laurien Ntezimana asaba abafite inshingano ku rubyiruko kubigisha ariko banabarera kuko asanga urubyiruko rw’ubu rumeze nk’urwadohotse mu burere buboneye bukwiye umwana w’umunyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Laurien Ntezimana ni Imana y’iRwanda. ni umugisha kuba yaranyakiriye mu ba nyenshuri be ba Qigong na meditation. iby ubwabyo byatumye inzira yanjye yo kwimenyano gufasha abandi kwimenya ifunguka. yoga, meditation na taichi qigong ni impano iruta izindi zo kwifasha no gufasha abandi nabonye muri ubu buzima kubera we

Dushimimana Joseph Desideratus yanditse ku itariki ya: 8-01-2023  →  Musubize

Amahoro!
Ibyo mwamuvuzeho ni byo. Nagize amahirwe yo guhura nawe ariko by’igihe gito. Ariko yaranyanduje pe! Hari umuntu muhura nubwo byaba amasaha make, ariko ukumva uranyuzwe. Hari uwaba afite igitabo ( mémoire de fin des études théologiques) yandangira.

Mageza Célestin, rcj yanditse ku itariki ya: 24-03-2021  →  Musubize

Nanjye Laurien ndamuzi,muzi kucyo duhuriyeho kandi twemera ari nacyo cyagahuje abantu kugirango Isi ibe nziza: Urukundo rutagira ikigombero.(Amour inconditionnel)Ararwigisha kandi akarushyira mu bikorwa.Ibya karate, na Taichi numva avuga ko yabikoze, ariko njye muzi cyane muri Q-Gong kuko yo arayigisha na n’ubu.C’est un homme réalisé,un homme complet.Pour moi il est au rang des maîtres spirituels capable d’élever les gens akabavana mw’ijandu,mu "byondo n’imiserebanya"!Amagambo nkunda gukoresha mvuga abantu bibuze, batazi icyo bari cyo bibuze,batazi iyo bava, iyo bajya n’icyatumye baza kw’isi.
Aragahorana impumeko n’ubugingo.

La Belle des étangs yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Uziko umuntu avuga cg akavugwa ukumva umuzi by’igihe kirekire kandi ntaho mwahuriye les hommes de valeur existent encore ici chez nous Imana Ishimwe disi

Kaneza yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Uyu mugabo ni umunyarwanda mwiza rwose,afite indangagaciro nyinshi umuntu yamwigiraho, Imana ikomeze imuremeshe!

MINANI Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-03-2021  →  Musubize

Uyu mubyeyi yaba ari we twagiye tubona mu mashusho agaragaza uko jenoside yakorewe abatutsi yagenze mu cyahoze ari Butare? Abamuzi mwambwira. Abaye ariwe, ni intwari koko. Nubwo ayo mashusho nyaheruka kera, ndacyibuka ahantu yagize ati: "c’est le discours de Sindikubwabo qui a mit le feu aux poudres ici dans le sud" akongera ati : "et ce que je n’arrive pas à m’expliquer c’est que tout le monde y a participé, même les meilleurs".

Bobo yanditse ku itariki ya: 21-03-2021  →  Musubize

@BOB, NI LAURIEN WABONYE KURI IYO VIDEO, NIWE PE. NANJYE NARAYIBONYE, NKEKA KO IYO VIDEO YAFASHWE MURI 1994 GATO CYANE JENOSIDE IRANGIYE. NANJYE NAMUBONYEMO, YARI ABABAYE CYANE ABABAJWE N’UBWICANYI BAMWE MU BASIRIKARI BA HABYARIMANA, INTERAHAMWE N’ABAMBARI BAZO BARI BAMAZE GUKORA MURI BUTARE.

MABUYE yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Nagize amahirwe yo kwigishwa n’uyu mugabo. Njye naramwitegereje mbona ameze nk’umuntu Imana ituyemo. Atwigisha yari agikina karate. Ibintu arimo ubona abijyanamo ubwenge n’umutima we. Ariko disi amaze gukura: afite imvi nziza gusa.

Rwemera yanditse ku itariki ya: 21-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka