Rubavu: Umusaza w’imyaka 89 n’umukecuru w’imyaka 82 basezeranye mu Murenge

Rwabudandi Cyprien w’imyaka 89 y’amavuko na Nyirabashumba Asela w’imyaka 82 y’amavuko basezeranye imbere y’ubuyobozi, umuhango ukaba wabereye mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Rubavu mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020.

Bisomeye amasezerano mu gihe cyo kurahira
Bisomeye amasezerano mu gihe cyo kurahira

Uwo muhango witabiriwe n’abo mu muryango wa Rwabudandi barimo abana be n’abuzukuru. Bagaragazaga ku maso ko bari bishimiye kumuherekeza.

Rwabudandi yatangarije Kigali Today ko kuba yagiye gusezerana atari ubwa mbere ahubwo ari ubwa kabiri kuko isezerano rya mbere ryabaye kera rikaba ngo ridafite aho ryanditse.

Yagize ati “Nongeye gusezerana, ariko nari narabikoze mu 1951 ubwo nari ndangije kwiga ku ngoma y’Umwami Rudahigwa. Gusa icyo gihe ntaho byanditswe ku buryo ubu byagaragara, twarasezeranye mba pasiteri hanyuma tujya muri Congo twiberayo, tugarutse rero nta hantu bigaragara ko twasezeranye.”

Umusaza n'umukecuru ndetse n'umukobwa wabo uri mu babaherekeje
Umusaza n’umukecuru ndetse n’umukobwa wabo uri mu babaherekeje

Abajijwe uburyo bw’isezerano asezerana, yavuze ko ari ivangamutungo, ati “Twe twarabirangije turasezerana irivanga iki ko byose twabirangije, iriduha uburenganzira ku byo dutunze.”

Rwabudandi yatangarije Kigali Today ko kubera ko nta byangombwa afite bigaragaza ko basezeranye, ngo baguze ubutaka ariko kubuhinduza birabagora kubera ko nta ho banditse ko baseseranye, bahitamo kubikora.

Ntibagiye gusezerana ku Murenge nk’uko abandi babigenza, ahubwo bagiye ku biro by’Akagari ka Rubavu kubera intege nkeya. Ni na ho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Úmurenge wa Gisenyi Uwimana Vedaste yabasanze.

Uwimana Vedaste yatangarije Kigali Today ko abasezeranye bari mu bafite imyaka myinshi yakiriye n’ubwo hari abandi baza gusezerana baherekejwe n’abuzukuru.
Ahamagarira abakiri bato kwitabira gusezerana imbere y’amategeko kuko hari uburenganzira bitanga.

Agira ati “Gusezerana ni uburenganzira bw’umuntu ariko bigira n’uburenganzira byongera. Abadasezeranye hari uburenganzira bivutsa. Abakiri bato babana batarasezeranye tubagira inama yo gusezerana kuko bitanga icyizere mu mibanire, bifasha n’uburenganzira ku bintu bitandukanye si kimwe nk’utarasezeranye.”

Uyu muyobozi avuga ko nta kigero cy’abantu badasezeranya kandi ko n’abafite intege nkeya babasanga hafi y’inyubako z’ubuyobozi bagasezerana imbere y’amategeko.

Uwimana Vedaste, Gitifu w'Umurenge wa Gisenyi wabasezeranyije
Uwimana Vedaste, Gitifu w’Umurenge wa Gisenyi wabasezeranyije

Agira ati “Wabonye ko bariya twabasanze aho batuye tubasezeranyiriza mu nyubako y’Akagari kuko kugera ku murenge byabagora, n’abandi bafite intege nke batubwira tukabafasha kubona icyo amategeko abemerera.”

Igikorwa cyo gusezeranya umusaza Rwabudandi n’umufasha we Nyirabashumba cyitabiriwe n’abana babo n’abuzukuru bari bishimiye kubareba basezerana imbere y’amategeko.

Umusaza n'umukecuru na bamwe mu babaherekeje
Umusaza n’umukecuru na bamwe mu babaherekeje
Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gisenyi
Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gisenyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

URUGO ni institution yashyizweho n’Imana.Muribuka ko ariyo yashyingiye ADAMU.Ntabwo rero tugomba gukinisha iyo Institution.Twakora iki?Tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka