Kinshasa: Hagaragaye icyuma cy’amayobera giteza urujijo

I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gitondo cyo ku wa kane tariki 18 Gashyantare 2021, hagaragaye inkingi y’amayobera ikoze mu cyuma gishashagirana cyane izwi nka ‘Monolith’, bakaba barayibonye aho batazi uko yahageze n’aho yaturutse.

Iki cyuma cy'amayobera cyagaragaye i Kinshasa ntiharamenyekana ibyacyo
Iki cyuma cy’amayobera cyagaragaye i Kinshasa ntiharamenyekana ibyacyo

Ku mbuga nkoranyambaga abantu batangaje amafoto y’icyo cyuma gishashagirana mu buryo budasanzwe gifite uburebure bwa metro 3.66, aho bagisanze gishinze ahitwa Bandal muri Kinshasa bose bacyibazaho, abaturage barahuruye baza kukireba ari ko bacyifotorezaho.

Thierry Gaibene uyobora Komine ya Bandalungwa yumvikanye avuga ko iyo nkingi bataramenya ibyayo kuko batazi uwayishinze, ko ku wa Gatandatu nijoro yari muri Bandal akahava idahari.

Abajijwe iby’iyo nkingi n’ibinyamakuru by’i Kinshasa yagize ati “Ku Cyumweru mu gitondo nibwo bampamagaye bambwira ko babonye ikintu kidasanzwe”.

Serge Ifulu utuye hafi y’aho iyo nkingi yabonetse i Kinshasa yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko babyutse bakabona iyo nkingi ya mpande eshatu, yongeraho ko batunguwe cyane kuko ari mpande eshatu babona kenshi mu nkuru zivuga ku ba ‘freemasons’ cyangwa ‘illuminati’.

Kuva mu mezi macye ashize hari inkingi nk’izo zagiye ziboneka ahantu hatandukanye nka California, Romania na Turkiya, nyuma y’uko iya mbere ibonetse mu kwezi k’Ugushyingo 2020 mu butayu bwo muri Utah muri Amerika.

Hari ibivugwa na bamwe bidafite gihamya, ko izo nkingi zaba zishingwa n’ibiremwa byo ku yindi mibumbe (aliens), abo bakabihera kuri filimi yo mu 1968 yitwa ’In 2001: A Space Odyssey’ irimo za monoliths.

Zimwe muri monoliths zimaze kuboneka nyuma y’iminsi micye zarabuze ntihamenyekane abazitwaye cyangwa abazishinze n’impamvu yabo, ibyo ni ko byagenze no ku yabonetse bwa mbere muri Utah.

Iyabonetse mu minsi ishize muri Turkiya yahise ishyirwaho abayicunga, ndetse hatangira iperereza ry’aho yaturutse.

Iyabonetse i Kinshasa nayo yashyizweho abayirinda kuko bamwe mu rubyiruko rwa Bandal bayigeze amajanja bashaka kuyitwara cyangwa kuyishwanyaguza, nk’uko bivugwa na Global News, gusa aba nyakishasa bo icyo cyuma cy’amayobera bagihaye inkongi batitaye ku nkomoko yacyo.

Kugeza ubu ntihazwi neza abakozikoze cyangwa aho zakorewe, zihurira ku kuba ari icyuma gishashagirana gifite uburebure bwa metero zisaga gato eshatu, kandi zikozwe mu buryo bwa mpende eshatu.

Gusa hari itsinda ry’abanyabugeni muri Amerika ryavuze ko ari ryo ryakoze imwe yabonetse muri Leta ya California, nk’uko bivugwa na New York Times.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese abobantu bakoze iyo imwe bavuze ko izindi zavuyehe?

Samuel yanditse ku itariki ya: 8-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka