Agendana ikarita ituma atambara agapfukamunwa

Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2020, umufotozi tudashatse kuvuga umwirondoro we, yahagaze imbere y’Urugaga rw’Abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi atambaye agapfukamunwa, bamusaba kukambara.

Iyi karita ngo irinda umuntu kwandura Covid-19 cyangwa kwanduza abandi ku rugero rwa 99.9%
Iyi karita ngo irinda umuntu kwandura Covid-19 cyangwa kwanduza abandi ku rugero rwa 99.9%

Uyu mufotozi yaberetse ikarita yari yambaye mu gituza avuga ko isimbura agapfukamunwa, kuko ngo yica mikorobe na virusi zirimo iya Corona, mu gihe we yaba afite ubwo bwandu cyangwa hari undi umwegereye ku ntera ya metero imwe urwaye.

Iyi karita yitwa ’Desinfection Card’, nyirayo avuga ko yayitumije muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba yarayiguze amadolari 45 ariko ngo no muri za farumasi zo mu Rwanda iyo karita iracuruzwa.

Uwo mufotozi avuga ko iyo karita iba ari agasashe karimo umuti urekura umwuka wica virusi na mikorobe, ku buryo we aramutse ahuye n’undi muntu nta n’umwe ushobora kwanduza undi.

Yagize ati "Nk’ubu niba ndi kuvuga ndwaye ibicurane cyangwa niba nitsamuye, ntabwo nakwanduza, iyi nayibonanye inshuti yanjye ndayimutuma ajya kuyinzanira muri Amerika, uretse ko na hano iwacu mu mafarumasi akomeye yose iyi karita isigaye ihari, iracuruzwa".

Umufotozi avuga ko bene izo karita habamo izifite umuti umara ukwezi zigurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35, hakaba n’izimara amezi abiri zigurwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 40-45.

Ni uku iyo karita imeze
Ni uku iyo karita imeze

Avuga ko iyo Polisi imuhagaritse akayerekana, ihita imureka akitambukira agakomeza. Uyu mufotozi avuga ko hari nyinshi muri za farumasi zo mu Rwanda zaranguye izo karita ariko akaba adashaka kuvuga izo ari zo.

Kigali Today yabajije Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Sabin Nsanzimana iby’izi karita zisimbura udupfukamunwa, avuga ko nta cyizere zifitiwe.

Dr Nsanzimana mu butumwa bugufi yatwoherereje kuri Whatsapp yagize ati "Aya makarita ntabwo yigeze asuzumwa mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, bisobanuye ko atizewe".

Nyiri kwambara iyo karita yatubwiye ko mu byumweru bitatu yari ayimaranye nta kibazo cy’ubuzima yigeze agira, uretse kubabara umutwe mu gihe cy’amasaha make (nk’atatu) igihe yari akiyigura(umuti ucyuzuye).

N’ubwo avuga ko yayitumije muri Amerika, iyo karita igaragaza ko ari iyo gukumira kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo Covid-19 ku rugero rwa 99.9%, ariko nta hantu igaragaza izina ry’uruganda rwayikoze.

Kugeza ubu mu kwirinda kwanduzanya Covid-19 nta kindi kintu gisimbura agapfukamunwa mu Rwanda Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Aransekeje uyu mugabo. Ubu se niba adatekereza abo abibwira nizere ko bo bakora analyses byibura. Iyo avuga ko yayitumike mu bushinwa twari gupfa kubyemera. Ariko niba ari Muri Amerika.yakwibajije impamvu abo muri Amerika ntacyo yabafashije.ayo ma$45 ye yapfuye ubusa. Nuko azagira amahirwe ntiyanduzwe cg yakwandura akayikira nsho ubundi ibi babyita nonsense.

Oli yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

NJYE UNSEKEJE NI UWANDITSE IYI NKURU ITAVUGA AHO IBI BYABEREREYE. MUJYE MUMENYA UBWENGE. ARAKORA PUBLICITE Y’IYO KARITA KUKO ABAZICURUZA HARI ICYO BAMUHAYE (GITI Y’ABANYAMAKURU). HABA MU RWANDA NO KU ISI, WARI WUMVA MINISITERI Y’UBUZIMA YAMAMAZA GUKORESHA IKARITA MU MWANYA WA MASQUE?

UMVA MBESE yanditse ku itariki ya: 29-12-2020  →  Musubize

Ngo ikarita irinda kwandura cg kwanduza COVID-19 ngo yatumijwe muri amerika? niba uwo uyambaye yumva cg asoma amakuru,igihugu gifite abanduye cg abarwaye covid-19 ndetse n’abo imaze guhitana benshi ku isi ni ikihe? si USA? ni uko se abanyamerika bananiwe kugura ayo makarita? navane ako gahezo n’imikino ku cyorezo.

Teles Yoni yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Ahubwo muzatubarize neza Min Ngamije niba Koko zemewe kuko uhura numuntu uyambaye kko kdi tubwirwa ko ntakibazo zitera, Ese kugeza ubu uyifite ntakibazo yagirana n’Abavandimwe b’Abaporisi?

Seleman yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

RBC nirwo rwego rwemewe rakwemeza ko yemewe cyangwa itemewe ubwo bivuze ko itemewe ubuse abakuru bigihugu niba irinda kuruta agapfukamunwa nuko batabizi !!ngo yakorewe muli Amerika kandi niho Covid yamaze abantu!!halimo kwiyemera no kwibeshya alibyo ntawakwirirwa yapfutse umunwa namazuru ibaye yemewe ntabwo rero umuntu umwe yavugako azi ibirenze ibyinzego zubuzima zitazi niyambare agapfuka munwa ejo atagarukira i kanyinya*

lg yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Vuba aha bazamwambika ipingu ayambaye!Ikimwaro akiharire.Yakwambaye agapfukamunwa akagabanya ibiciro!!!Nihitiraga!

Alias yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Iyo carata iyaba yarihari abazungu( Ubutariyani,ubufaransa,...uburahi bwose ntabwo baba babasubije muri guma mu rugo
Dufite incuti n’abavandimwe batuye za Amerika,za burayi baba baradukanvuriye kuyigura

...... yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Mwaturangiye Aho iyokarita iba ko nge mfite ikibazo cya sima agapfukamunwa kananiye nkambara nkabura umwuka burundu

Justin yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

mwarakoze gukomeza kuduha amakuru

alias yanditse ku itariki ya: 26-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka