Umuganga yitabye urukiko kuri ‘zoom’ arimo abaga umurwayi

Abayobozi mu nzego z’ubuzima muri ‘California’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko bagiye gukora iperereza ku muganga ubaga (chirurgien plasticien), witabye urukiko mu buryo bw’ikoranabuhanga ‘video conference’ kubera icyaha yari yakoze kijyanye no kwica amategeko yo mu muhanda, akarwitaba anabaga umurwayi.

Ikinyamakuru ‘The Sacramento Bee’ cyandikirwa aho muri ‘Californie’ cyatangaje ko uwitwa Scott Green, ku wa Kane w’icyumweru gishize yitabye urukiko rukuru rwa Sacramento, kuko iburanisha ryabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus, uwo muganga yitabiriye iburanisha ari mu cyumba babagiramo abarwayi (salle d’opération).

Yari yambaye imyambaro abaganga bambara mu gihe barimo kubaga abarwayi ndetse hari n’umurwayi yarimo abaga, kuko amajwi y’imashini ziba ziri mu cyumba babagiramo zashoboraga kumvikana muri videwo.

Umwanditsi w’urukiko wari mu cyumba cy’iburanisha yahamagaye Green aramusuhuza amubaza niba yiteguye gukurikira iburanisha, Green yikiriza akoresheje ikimenyetso cyo kuzamura ingohe. Nyuma umwanditsi w’urukiko aramubaza ati “Wagira ngo murahuze muri aka kanya ariko?”

Green yasubije agira ati “Ni byo rwose ndi mu cyumba babagiramo abarwayi, ariko niteguye kwitabira iburanisha. Nimutangire”.

Umwanditsi w’urukiko yibukije Green ko iburanisha ry’imanza zijyanye no kwica amategeko y’umuhanda ziburanishwa mu ruhame kuko itegeko ribyemera. Uwo muganga yasubije ko abyumva neza, ibyo akabyikiriza ariko umutwe wubitse arimo akora akazi ke, mu gihe bari bategereje ko Komiseri w’urukiko Gary Link yinjira mu cyumba cy’iburanisha.

Mu gihe Link yari amaze kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, yabonye Umuganga kuri ‘écran’ umucamanza yanga gutangiza iburananisha, kuko yari afite impungenge z’umurwayi warimo abagwa.

Green ati “Mfite undi muganga wize ibyo kubaga dufatanya, ni ukuvuga ko nshobora kuguma hano kugira ngo no kubaga umurwayi bikunde”.

Umucamanza yahise avuga ko atekereza ko Green atari mu mwanya wo kuba yakwitabira iburanisha, akurikije aho ari n’ibyo arimo. Uwo mucamanza yahise abwira Green ko yazamushakira indi tariki aburanaho, urubanza rukimurwa yagize ati, “Iyo ukoze ikintu utagishyizeho umutima, nta ruhare ukigizemo, ubwo n’umuryayi ntiyabona ibyo yaje abakeneyeho”.

Nyuma yo kumva ibyo, Green yasabye imbabazi yongeraho ko “Hari ubwo kubaga umuntu bitagenda buri gihe uko…”, akirimo kuvuga ibyo, umucamanza yahise amuca mu ijambo, agira ati “Ibyo birashyika.Turashaka kugira abantu bafite ubuzima bwiza, kandi bazima. Icyo ni ikintu cy’ingenzi”.

Inama y’Abaganga (Conseil medical) yo muri California yatangaje ko igiye gukurikirana uko byagenze, kuko ngo ubundi yibwiraga ko “abaganga bakurikiza amabwiriza agenga umurimo wabo ndetse no kwitwararika mu gihe barimo bavura umurwayi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka