Ihene yibwe ku butaka butagira nyirabwo hagati y’u Rwanda na Congo yagurishijwe mu cyamunara

Itangazo ry’Umurenge wa Gisenyi Kigali Today yabonye, rihamagarira abantu kwitabira cyamunara y’ihene yibwe mu mupaka ku butaka butagira nyirabwo, aho umushinjacyaha yasabye ubuyobozi bw’umurenge kuyiteza cyamunara amafaranga agashyirwa mu kigega cya Leta.

Iri tangazo ryanditswe tariki 15 Kamena 2020 rigira riti “Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibaruwa nimero 3187/D11/A/JONPJ/RBV, yo kuwa 09/06/2020, nandikiwe n’umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu, adusaba guteza cyamunara ihene yafatiriwe mu rubanza RP00349/2020/TB/GIS rwaciwe kuwa 28/05/2020.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Urukiko rwategetse ko iyo hene yibwe na Ali Selemani mu butaka butagira nyirabwo (zone neutre) hagati y’umupaka w’u Rwanda na RDC igurishwa mu cyamunara amafaranga avuyemo akajya mu mutungo wa Leta.

Icyo gihe ushinzwe kurangiza imanza mu Murenge wa Gisenyi yamenyesheje abantu bose ko azateza cyamunara iyo hene, cyamunara ikabera ku biro by’Umurenge wa Gisenyi kuwa 18/6/2020 saa tatu (9h00) za mugitondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste akaba n’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga yatangarije Kigali Today ko iyi cyamunara yabaye, ihene igurishwa amafaranga ibihumbi icumi na magana atanu (10,500FRW) ashyirwa mu isanduku ya Leta.

Iyo hene yibwe hagati y’umupaka uhuza Goma na Gisenyi mu butaka butagira nyirabwo bikekwa ko yari iy’abaturage ba Congo mu mujyi wa Goma dore ko ari bo bakunda kuhohereza ihene zikaharisha.

Ubwo butaka butagira nyirabwo (zone neutre) ni umwanya utemerewe gukorerwaho ibikorwa bitandukanye kuko nta gihugu kihagenewe, bigatuma itungo cyangwa umuntu uhari aba atari mu Rwanda cyangwa ngo abe ari muri Congo.

Dore uko itangazo rya cyamunara y’iyi hene riteye:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka