Umwana w’imyaka irindwi ufite ubumuga yarokoye umuryango we wari ugiye kwicwa na Gaz

Michael Martinez ni umwana w’imwaka irindwi, utuye ahitwa Aledo, muri Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Yavukanye ikibazo gituma adashobora kugenda, ubu akaba agendera mu kagare k’abafite ubumuga. Ubu arafatwa nk’intwari nyuma y’uko agiye akambakamba akagera ku cyumba ababyeyi be bari baryamyemo basinziriye, arabakangura kuko yari yumvise intabaza (alarm) isakuza ko hari ikibazo cya Gaz irimo gusohoka.

Michael Martinez ufite ubumuga yarakambakambye ajya kubyutsa ababyeyi be babasha kurokoka
Michael Martinez ufite ubumuga yarakambakambye ajya kubyutsa ababyeyi be babasha kurokoka

Akimara kubyutsa nyina witwa Angie Martinez, we yabanje kugira ngo iyo nzogera ubundi igomba gusakuza igihe hari ikibazo cy’umwotsi, yaba ifite ikibazo cya batiri (battery). Ariko nyuma bakomeje gutega amatwi we n’umugabo we bumva ko atari inzogera y’umwotsi, ahubwo ko ari ibaburira ko hari Gaz yica, kuko iyo nzogera yari isakuje inshuro enye, barebye ku mabwiriza y’imikorere yayo, basanga ni icyo bisobanuye.

Ahamagaye numero ihamagarwa aho batuye mu gihe umuntu akeneye ubutabazi bwihuse, bamugiriye inama yo gufungura amadirishya yose, ariko muri ako kanya yari yamaze kubyutsa abagize umuryango we basohoka hanze y’iyo nzu.

Angie yabwiye ikinyamakuru Fox News ko mbere y’uko agera hanze ngo abone umwuka, yumvaga arwaye, afite isesemi, naho umuvandimwe we babana ngo yavugaga ko yumva arimo kubabara mu gatuza. Bageze hanze buri wese yashimiraga wa mwana Michael Martinez ku bwitange yagize.

Angie ati “Twamubwiye ko ari intwari yacu, ko iyo ataba we, wenda tutari kuba twabyutse.”

Nyuma bagenzuye baje gusanga, bari bibagiwe gufunga hamwe mu ho bagombaga gufunga kugira ngo Gaz ibe ifunze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kbx umwana yabaye intwari kandi buri muntu agira umuhamagarowe rero ni tugasuzugure ikiremwa muntu uko kirikose

Kirenga David yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Kubaho kwaburimuntu simpanuka kandi burimuntu harikyamariye mugenziwe uko yabarikose tureke gusuzugurana umwana yabayintwari kabisa

Kamukama peter yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Uwo mwana nintwari cyane Imana imuhe umugisha

Uwase Noella yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka