Meteo Rwanda yasobanuye ibyabaye mu kiyaga cya Ruhondo bigatangaza benshi

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 13 Mata 2021 mu Kiyaga cya Ruhondo giherereye mu Karere ka Musanze, hagaragaye Isata, abayibonye bwa mbere bibabera amayobera.

Abaturiye ikiyaga cya Ruhondo cyagaragayemo Isata, barimo abari bayibonye bwa mbere batunguwe, bamwe babanza kwikanga ko ari ibindi bibaye.

Uwitwa Uwimanimpaye wiboneye Isata mu kiyaga cya Ruhondo, yagize ati “Nagiye kubona mbona amazi atangiye akora ikintu gisa nk’uruziga azamuka, uko hashiraga akanya akagenda yiyongera agana mu kirere kugeza ubwo akoze ikintu kimeze nk’umuyoboro ugeze mu bicu. Nabanje kugira ubwoba nikanga ko ari ibintu by’iterambere bari kohereza mu kiyaga, ngize ngo mbaze bambwira ko ari Isata, ababizi banansobanurira icyo ari cyo, byantunguye rwose, bwari ubwa mbere nyibona”.

Ibi bikimara kuba, Icyigo cy’Igihugu cy’ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyasobanuye mu buryo bwimbitse icyo Isata ari cyo n’uko bigenda ngo ibeho.

Meteo Rwanda yavuze ko Isata yagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo, ari ikinyabihe (Weather Phenomenon) gituruka ku muyaga uhuha uzamuka mu bicu, bitewe n’ikinyuranyo kinini kiri hagati y’ubushyuhe bwo mu kiyaga ndetse n’ubushyuhe bwo mu gicu giherereye hejuru y’ikiyaga.

Uwo muyaga uhuha wizenguruka,ugahuza igicu kiremereye kiri hejuru y’ikiyaga. Akenshi aba ari igicu gikunda gutanga imvura, inkuba n’imirabyo cyitwa “Cumulonimbus” n’amazi y’ikiyaga: bikaba aribyo bituma habaho isata.

Ni umuyaga uba ufite umuvuduko uri hagati ya metero eshanu na metero umunani ku isegonda rimwe. ukaba ushobora kumara iminota igera kuri makumyabiri. Iyo ubirebera kure, ubona bisa nk’amazi azamuka mu kiyaga agana mu bicu. Ariko siko bimeze, ahubwo ni imiyaga izamuka n’imanuka iba iri muri cya gicu kiri hejuru y’amazi cyitwa “Cumulonimbus”.

Aho isata itandukanira na serwakira, ni uko serwakira iba iri ku butaka, naho isata yo ikabera mu mazi.

Meteo Rwanda kandi ivuga ko nta buryo bwo kwirinda Isata, uretse kuba igihe igaragara mu mazi y’ikiyaga, bakwiye kwirinda gushungera hafi yayo kuko baba bafite ibyago byinshi byo kuba bagerwaho n’ingaruka zitandukanye zishobora guturuka ku kwimuka kwayo ikaba yajya imusozi, igahinduka serwakira.

Ikindi ni uko iyo Isata ibayeho, ngo hari inyamaswa zisanzwe ziba mu mazi zishobora kwikanga, zikajya imusozi; zikaba zagira nk’ibyo zangiza bikaba ari ingenzi kwitarura aho ibonetse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo nagire vuba aze adukize ibibazo byuzuye mu isi,kubera ko abategetsi byabananiye.

mukiza yanditse ku itariki ya: 14-04-2021  →  Musubize

Niba Yezu yali akiri ku isi yali guhagarika iyi SATA.Muribuka igihe yahagarikaga UMUHENGERI.Yerekanaga ibyo azakora mu gihe azahabwa ubutegetsi bw’isi nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Azayigira paradizo,akureho ibibazo byose dufite,harimo n’urupfu.Ariko azabanza akure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza nkuko ijambo ryayo rivuga.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 14-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka