Algeria: Bari biteguye urukingo rwa Covid 19 batungurwa no gusanga ari inzoga ya Vodka

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje guha urwamenyo abari bashinzwe kuzana urukingo rwa Covid 19 muri Algeria, kubera kwibeshya gupakira bakazana inzoga za Vodka bazitiranyije n’urwo rukingo.

Bibeshye ko ari urukingo rwa Covid-19 bazana Vodka
Bibeshye ko ari urukingo rwa Covid-19 bazana Vodka

Perezida w’icyo gihugu yari yasezeranyije abaturage be ko agiye gutangira kubakingira iyo ndwara, bakaba bari bahisemo gukoresha urukingo rwo mu gihugu cy’u Burusiya rwitwa Sputnik V, gusa batunguwe no kubona indege yibeshya ikazana inzoga ikunzwe cyane yo mu Burusiya izwi nka Vodka, nk’uko byatangajwe n’urubuga ‘archyde.com’.

Ubwo indege yari itegerejwe yageraga ku kibuga cy’indege cya Algeria, byitezweho ko izanye inkingo ibihumbi 500, abasirikare n’abayobozi ndetse n’abanyamakuru bari baje kurwakira batunguwe n’uko abashinzwe ubuziranenge bavuze ko haje inzoga aho kuza inkingo.

Minisitiri w’ubuzima yahise ahatwa ibibazo ngo asobanure uko byagenze akaba yavuze ko habayeho kwibeshya kandi ko inkingo nyazo zigiye guhita zizanwa kandi abisabira imbabazi.

Biteganyijwe ko mu gihugu cya Algeria batangira gukingira abaturage babo mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu gihe ubundi bari bijeje abaturage babo ko bazatangira ku wa Gatandatu ushize.

Vodka, inzoga ikunzwe cyane mu Burusiya
Vodka, inzoga ikunzwe cyane mu Burusiya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Nasetse arikose bababaye kwihahira inzoga,ntawa barenganya ahari wenda baribagiwe. Ndumiwepee!

NIYIGENA yanditse ku itariki ya: 11-02-2021  →  Musubize

yewe birasekeje kd biranababaje pe, ubuse ntibibazi gusoma? Abazungu bazaduha n’ibitwica natwe tubyita imiti

Raymond yanditse ku itariki ya: 4-02-2021  →  Musubize

Yewe abantu nabaho bakajijwa koko ubwo x uwo muyobozi ibyo ashinzwe arabizi cg aba atera waraza gusa ?karushya isaba rwose gusa biratangaje

Alias yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Njye biransekeje mu bigaragara Stoke nimwe byose bibikwa hamwe wasanga vodka nayo ari urukingo bayinwe barebe ikivamo ntawamenya wasanga arirwo bavumbuye natwe tukajya kugura kumbe urukingo ntaho utarusanga

Fina solange yanditse ku itariki ya: 2-02-2021  →  Musubize

Ko numva batumye abasinzi kabuhariwee 😂😂😂

Alias yanditse ku itariki ya: 1-02-2021  →  Musubize

Ikibazo jye ngize?
Ese ubwo izo nzoga zishyuwe nk’urukingo rero🤭!
Kuko ntabwo bapakira ibitishyuwe!

Ariko Koko ntimubonako rimwe narimwe Africans twisuzuguza.
Nigute ujya kugura umuti, ubundi ugatahana inzoga?
Ariko ubwo tuzaguma gutyo Koko?
Wamugani kagora isaba; ubwose nkayo mafranga ya mission baba bahawe aba azize iki Koko?
Bagenda batazi ikibajyanye bakagaruka batanazi icyo bazanye, Sha,hariho abasuzuguza umugabane kweri🤭. Mbega........., Yebabaweee.
Ndababaye.

Magirirane yanditse ku itariki ya: 1-02-2021  →  Musubize

Algeria bayiteje abaturage nizere ko izo nzoga zihaguma zikaba nkigihano cyokubatera umwanya no kugirango biyunge nabaturage maze bice icyaka naho izonkingo nihataba ubushishozi dushobora guhura nubundi burwayi buziturutseho kweli kweli. Ese ubundi niba tuvurwa tugakira iyomiti bavurisha bayigezehose maze inkingo zibanze zikorerwe ubushakashatsi bwimbitse.

ndacyayisenga venuste yanditse ku itariki ya: 1-02-2021  →  Musubize

Ndasetse, ubuse ntibazi gusoma ? Mbega ibi nibigaragaza ko ntakizavamo.

Mussa Abiyabou yanditse ku itariki ya: 1-02-2021  →  Musubize

Ntibyoroshye izo nzoga se zapakiwe batabireba!!

Maniragaba Cyprien yanditse ku itariki ya: 1-02-2021  →  Musubize

Umva iki gihugu kitwa russia ntago ari sérieux nabusa! Uziko hariya dictature irenze izo muri afrika! Ibi ntibitangaje !ahubwo se hari ikindi kintu muzi bakoze kitari intwaro na vodka? Babahaye ibyo bafite ntawe utanga icyo adafite!mbabazwa mibihugu bigikorana nabo usanga byikoma abanyaburayi na america ya ruguru ngo ni mpatsibuhugu bati russia na china nabo ni puissances twakorana! Rekada baracyafite ibibazo nkibyacu ntacyo bakumarira

Luc yanditse ku itariki ya: 1-02-2021  →  Musubize

Nyamara iki ni ikimeneyetso ko izo ngira nkingo zikwiye kwitonderwa cyane

Mparambo yanditse ku itariki ya: 1-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka