Akabyiniro gacecetse kasusurukije abantu (Amafoto)
N’ubwo bimenyerewe ko utubyiniro tuba dusakuza, muri Kigali hongeye kuba akabyiniro katavuga mu buryo busanzwe ahubwo abantu bakumvira indirimbo muri headphones kandi buri muntu agahitamo umu dj ashaka akanda kuri izo headphones.
Byari bitangaje kubona abantu basohokanye bari kubyina ibintu bitandukanye bamwe baririmba ibintu bidahuye bamwe baseka abandi bakora ibintu bidasanzwe.
Hari ubwo wabonaga abantu bahisemo indirimbo imwe byagaragazwaga n’ibara rya headphones zabo ukabona bose uko bicaranye barahagurutse bararimbanye cyangwa ukabona barahagurutse barabyinnye mu kanya gato ukabona bose batangiye kubyina ibitandukanye bitewe n’uko bahisemo.
Abantu bagiye baza urusorongo kuko mu saha ya saa yine z’ijoro bari bakiri bake, ariko mu masaha akuze hari huzuye. Ibi birori bizwi ku izina rya Silent Disco, byabereye mu nyubako ya KCT, bikaba bitagira aho bibera ku buryo bwihariye.
Ni ku nshuro ya gatandatu biba, buri gihe bibera ahatandukanye n’aho biba byarabereye ubushize.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko mutatubwwiye ako kabyiniro ako ariko
Komutatubwiye ako kabyiniro akariko nahogaherereye?