Alikiba azataramira Abanyarwanda ku Bunani

Umuririmbyi ukomeye wo muri Tanzania, Alikiba yatumiwe mu gitaramo cya East African Party aho azataramira Abanyarwanda batangira umwaka mushya wa 2018.

Alikiba yatumiwe mu gitaramo cya East African Party
Alikiba yatumiwe mu gitaramo cya East African Party

Igitaramo cya East African Party gisanzwe kiba ku Bunani buri mwaka, muri 2018 kizaba kibaye ku nshuro ya 10.

Icyo gitaramo kizabera muri Pariking ya Stade Amahoro, cyatumiwemo abandi bahanzi barimo Sheebah wo muri Uganda, Tough Gang, Riderman, Bruce Melodie na Yvan Buravan.

Alikiba ni umuririmbyi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda kubera indirimbo ze zakunzwe mu gihe cyo hambere harimo iyitwa "Mac Muga."

Sheebah na we arakunzwe muri iyi minsi. Uwo muririmbyi uhamya ko nyina ari umunyarwandakazi, yaherukaga gukorera igitaramo i Kigali ari kumwe n’undi muririmbyi wo muri Nigeria witwa Runtown, muri Nzeli 2017.

Igitaramo cya East Africa Party cya 2017, abakitabiriye basusurukijwe na The Ben, umuririmbyi w’Umunyarwanda uba muri Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka