Reba uburyo abantu bagiye mu mwuka mu gitaramo cya Israel Mbonyi (Amafoto)

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyicyambu yamuritse “Album” y’indirimbo ze yise “Intashyo” yongera kwerekana ko ari umuhanzi ukunzwe n’abatari bake.

Abagiye mu gitaramo cya Mbonyi bagiye mu mwuka
Abagiye mu gitaramo cya Mbonyi bagiye mu mwuka

Igitaramo cy’uwo muhanzi uzwi nka “Mbonyi” cyabereye mu ihema riri ahahoze hitwa Camp Kigali ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017.

Abantu babarirwa mu bihumbi bari buzuye muri iryo hema bamwe bicaye abandi bahagaze babuze aho bicara.

Icyo gitaramo cyaranzwe no gucuranga imbona nkubone (live), abakunzi ba Israel Mbonyi bafatanyaga kuririmba indirimbo ze byagaragaraga ko bazizi cyane ndetse na we akanyuzamo akabasanga aho bari bakaririmbana.

Muri icyo gitaramo cyarangiye mu ma saa yine z’ijoro, Mbonyi yamuritse umuryango yatangije wo gufasha abakene, aboneraho gusaba inkunga abitabiriye icyo gitaramo kugira ngo azakomeze gufasha abatishoboye.

Mbonyi yaririmbiye abantu bajya mu mwuka
Mbonyi yaririmbiye abantu bajya mu mwuka

Icyo gitaramo cyari kitabiriwe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda baririmba indirimbo zihimbaza Imana,barimo Dudu uzwi cyane i Burundi, Patient Bizimana, Aime Uwimana na Dominic Ashimwe.

Abo bahanzi banaririmbiye mugenzi wabo Dominic Nic wari wagize isabukuru ye y’amavuko.

Mbonyi ari ku rubyiniro aririmba indirimbo zinogeye amatwi
Mbonyi ari ku rubyiniro aririmba indirimbo zinogeye amatwi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

abantu nibumve indirimbo bahindurwe n’ubutumwa burimo maze turusheho gutura heza knd Imana itwishimira naho MBONYE we komerezaho turakwemera cyane

alias yanditse ku itariki ya: 14-12-2017  →  Musubize

Ni byiza cyane ko abacurangira.Ariko nubwo indirimbo ze ziba zivuga imana,ntabwo zihindura abantu.Abenshi baba bagiye kwiyumvira injyana nziza (melody) no kwirebera Israel Mbonyi nk’umu star.Niba abantu bumviraga ibyo Bible itubwira,urugero muli matayo 7:12,aho Yesu yavuze ngo "icyo utifuza ko bagukorera ntukagikorere mugenzi wawe",isi yaba nziza cyane.Intambara,ubujura,ubusambanyi,etc...byose byavaho.Abantu baba bishakira umuziki mu nsengero no mu bitaramo,ariko ntabwo iyo miziki ibahindura.Birababaje.

gisagara yanditse ku itariki ya: 12-12-2017  →  Musubize

Nibyiza cyane,courage Mbonyi

Jacky yanditse ku itariki ya: 12-12-2017  →  Musubize

hhahaha uti mugire courage

kay yanditse ku itariki ya: 11-12-2017  →  Musubize

ARAKAZE MBONYI. NAKOMEREZE AHO ARIKO AJYE ASHYIRA UBUTUMWA BUJYANYE NINGARUKA ZIBIYOBYABWENGE NO GUSAMBANA INGARUKA BYATEZA KURUBYIRUKO RWEJO HAZAZA.

ELIE KANAMUGIRE yanditse ku itariki ya: 11-12-2017  →  Musubize

nibyiza kubanyarwada kuba hari abantu batekererza igihugu kugirangao abababaye bafashwe nabakomeye uwo mushinga nimwiza cyane komeza imana ikwagure muri byinshi

jacques murwanashyaka yanditse ku itariki ya: 14-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka